Imanirafasha Samuel yasohoye indirimbo yise “Amariba”, isubizamo abantu kwizera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ugushyingo 2020 saa 10:37
Yasuwe :
0 0

Umuvugabutumwa Imanirafasha Samuel uririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, yasohoye inshya yise “Amariba” ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu, bukabasubizamo kwizera Imana mu gihe bari mu makuba.

Imanirafasha ni umusore ukunda Imana no kuyikorera, ni umuvugabutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana akaba n’umunyamasengesho ubarizwa mu Itorero rya ADEPR Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Urugendo rwo gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga yarutangiye muri uyu mwaka wa 2020.

Imanirafasha avuga uko indirimbo “Amariba” yaje muri we nyuma y’amagambo yasomye muri Bibiliya.

Yagize ati “Indirimbo ‘‘Amariba’’ yaje ivuye mu ijambo ry’Imana riri mu Gitabo cy’Itangiriro 26:15,22. Mu by’ukuri nabonye iminsi ya none umurimo w’Imana urimo intonganya nyinshi bityo bigatuma intama zigwa umwuma, nibutsaga abantu ko umurimo ufite uwawitangiye, wawumeneye amaraso ariwe Kirisitu.”

Mu ntego afite mu muziki, Imanirafasha avuga ko agiye gushyira imbaraga cyane mu gukomeza gukora izindi nyinshi kugira ngo ubutumwa Imana yamushyize ku mutima azabashe kubusangiza n’abandi abinyujije mu ndirimbo.

Uyu muhanzi yatangiye guhimba no kwandika indirimbo ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye muri Ethiopie.

Akomeza agira ati “Kubera ko nkunda gusoma cyane Bibiliya kandi kikaba ari igitabo niyumvamo cyane byamviriyemo kujya nandika indirimbo ifite amagambo mvanye muri Bibiliya. Icyo gihe izo nandikaga zose nazihaga korali zigakoreshwa mu kigo.”

“Amariba” ni indirimbo ya kane ya Imanirafasha, mbere yayo yasohoye izirimo “Humura”, “Ndashaka kugendana nawe” na “Jya Wizera”, zose ziboneka ku rubuga rwa YouTube.

-  Kanda hano wumve indirimbo “Amariba’’ ya Imanirafasha Samuel

Umuhanzi Imanirafasha Samuel yasohoye indirimbo yise “Amariba”, isubizamo abantu kwizera
Imanirafasha ni umuvugabutumwa ubarizwa mu Itorero rya ADEPR Remera
Imanirafasha yatangiye umuziki nk'umuhanzi wigenga muri uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .