Gentil Misigaro yashyize indirimbo ye "Biratungana’’ mu Giswahili

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 8 Ugushyingo 2020 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Gentil Misigaro uri mu bubatse izina mu muziki uhimbaza Imana, yatangiye umushinga wo gusohora indirimbo ye ‘Biratungana’, yahinduye mu ndimi zitandukanye kugira ngo ubutumwa buyirimo bugere kuri benshi.

Indirimbo ‘Biratungana’ iri mu zatumbagije igikundiro cya Gentil Misigaro, ituma akundwa n’abatari bake mu bihebeye umuziki ucurangwa mu nsengero n’ahandi.

Izina rya Gentil Misigaro rihetse inganzo yavubutsemo ubutumwa buruhura imitima ya benshi binyuze mu bihangano biryoheye ugutwi, bikagira n’amagambo asubizamo benshi intege aho bacogoye.

Mu gukomeza gusohoza umuhamagaro we wo kubwiriza abantu ubutumwa bwiza abinyujije mu ndirimbo, Gentil Misigaro yasohoye ‘Biratungana’’ ivuguruye kuko amagambo ayigize yayahinduye mu Giswahili ayita ‘Vinakamilika’.

Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu Intare Conference Arena muri Werurwe 2020, agaragaramo abaririmbyi b’abanyempano mu Mujyi wa Kigali. Usibye amagambo y’Igiswahili ayiganjemo, hari n’ay’Ikinyarwanda yagiye agarurwamo mu nyikirizo yayo.

Gentil Misigaro yabwiye IGIHE ko yahisemo gukora indirimbo ye mu Giswahili kugira ngo akomeze yamamaze gukora kw’Imana.

Ati “Nahisemo gukora Igiswahili kubera uburyo nagiye nakira ubusabe bw’abantu batandukanye bo mu bindi bihugu batumva ururimi rwacu. Rero mpitamo kuyishyira mu zindi ndimi.’’

Nyuma yo kuririmba mu Giswahili, arateganya no kuyisohora no mu zindi ndimi kuko yamaze no guhindurwa.

Yakomeje ati “Ubu imaze kujya mu ndimi zirimo Igifaransa, Ikigande, Ikizulu cyo muri Afurika y’Epfo, Amaharic (ururimi ruvugwa muri Ethiopia) n’Igikuyu gikoreshwa muri Kenya. Vuba tuzazibagezaho na zo.’’

Si ubwa mbere uyu muhanzi aririmbye indirimbo iri mu Giswahili kuko yanamenyekanye cyane mu yitwa ‘Yesu ndiye Dereva’ nayo yakunzwe cyane.

Gentil Misigaro yashimiye abantu bose bakunze indirimbo ye ‘Biratungana’ bakanayisangiza abandi kuko bimubera inkomezi mu rugendo rw’ivugabutumwa.

Misigaro muri Mata yari yabwiye IGIHE ko yitegura gusoza umushinga we wo gutunganya album ye izaba iriho indirimbo yahuriyemo n’abandi bahanzi. Ni album iri gutunganywa n’abarimo Producer Bruce, Marc Kibamba, Myma na Nitunga Aaron.

Gentil Misigaro usanzwe uba muri Canada yaherukaga mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka aho yari yitabiriye igitaramo cya Adrien Misigaro icyakora kitabaye kubera ko cyahagaritswe ku munota wa nyuma n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Izina rya Gentil Misigaro ryamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo ‘Biratungana’, ‘Hano ku Isi’, ‘Hari imbaraga’, ‘Yesu ndiye Dereva’, ‘Hano ku Isi’, ‘Buri munsi’, ‘Iyo mbimenya’ n’izindi nyinshi zamaze kwinjira mu buzima bwa buri munsi bw’abemera Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo.

  • Reba hano indirimbo ya Gentil Misigaro ‘Vinakamilika’
Gentil Misigaro yashyize indirimbo ye "Biratungana'' mu Giswahili
Gentil Misigaro uheruka kwibaruka imfura ye, ari mu bahanzi bahagaze neza mu muziki uhimbaza Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .