Donat N ucurangira Chorale Christus Regnat yashyize hanze indirimbo ivuga ku mpuhwe Imana igirira abantu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 31 Ukwakira 2020 saa 09:50
Yasuwe :
0 0

Donat Niyobuhungiro [Donat N] usanzwe ari umuririmbyi akaba n’umucuranzi wa Chorale Christus Regnat yo muri Kiliziya Gatolika i Remera mu mujyi wa Kigali, yifashishije abaririmbyi batandukanye mu ndirimbo ye nshya yise ‘Ndagukunda’ ivuga ku mpuhwe Imana igirira abantu ititaye ku makosa yabo.

Donat Niyobuhungiro [Donat N] usanzwe ari umuririmbyi akaba n’umucuranzi wa Chorale Christus Regnat yo muri Kiliziya Gatolika i Remera mu mujyi wa Kigali, yifashishije abaririmbyi batandukanye mu ndirimbo ye nshya yise ‘Ndagukunda’ ivuga ku kwiyegurira Imana.

Iyi ndirimbo yayihuriyemo n’abandi baririmbyi bakomeye mu makorali ya Kiliziya Gatolika barimo nka Fabrice Karangwa Kwizera, uririmba muri Choeur International akanabarizwa mu itsinda rya The Bright Five Singers, Jeanne Mukeshimana uririmba muri Chorale Christus Regnat na Christelle Intaramirwa Rudakubana uririmba muri Chorale Saint Paul Kicukiro.

Harimo kandi Fedine Patience Usabimana uririmba muri Choeur International no muri Chorale le Bon Berger ibarizwa muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye.

Iyi ndirimbo igamije guhumuriza ikiremwa muntu. Ni indirimbo irimo kugarukira Imana, aho umuntu yicuza ibyaha yakoze ariko afite gahunda yo gusaba imbabazi Uwaduhanze. Irimo kandi gushimira Imana ku byiza ihora igirira Muntu, ititaye ku makose ye.

Hari aho abaririmbyi baririmba bati “Sinabona uko nitura urukundo unkunda, ni wowe ungize, ni wowe unkomeza, mpa kugukomeraho ngukunde wenyine.”

Yabwiye IGIHE yatekereje iyi ndirimbo ashaka kurema icyizere mu bantu, ati “Igamije kandi kuturemamo icyizere cy’ibyo Imana ituzigamiye mu bihe bizaza. Ntekereza gukora iyi ndirimbo natekereje ko Imana ariyo itwibwirira mu Ijambo ryayo igira iti Ngiye kubaremamo umutima mushya, natwe tuti Nyagasani, witaye ku makosa yacu ni nde warokoka? Dusabe Imana kutubera ikiramiro.”

Uyu musore wahurije aba baririmbyi mu ndirimbo ubusanzwe yitwa Donat Niyobuhungiro, avuka muri Paroisse ya Nkanka muri Diyosezi ya Cyangugu.

Ni umwarimu wa muzika, umuhanzi w’indirimbo zisingiza Imana ndetse n’izimakaza umubano mwiza n’amahoro mu bantu. Ni n’umuganga mu bitaro bya Kibagabaga aho yita ku buzima bw’ababyeyi n’abana.

Ubuzima bwa Muzika yabutangiye mu Iseminari nto ya Mutagatifu Aloys i Cyangugu mu 2008, ariko atangira kuwukora ku mugaragaro mu 2009. Iseminari nto yayirangije 2013. Yahise akomereza muri Kaminuza y’u Rwanda mu cyahoze cyitwa KHI, asoza 2017.

Yavuze ko ari muri kaminuza aribwo yinjiye muri korali. Amaze gutunganya muri studio indirimbo zigeze kuri eshanu, enye muri zo zifite amashusho. Harimo iyitwa ‘Turakuramutsa’, ‘Uri Imana koko’, ‘Alleluya Kristu yazutse burundu’ n’izindi. Ateganya gutunganya indirimbo nyinshi.

Reba indirimbo ya Donat N

Donat yifashishije abaririmbyi batandukanye bakomeye muri Kiliziya Gatolika mu ndirimbo ye nshya
Donat N afite gahunda yo gukora indirimbo nyinshi mu rwego rwo gukomeza gufasha abantu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .