Aline Gahongayire yafashije Jackson Jack mu ndirimbo yo guhigurira umuhigo Imana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Gashyantare 2021 saa 05:42
Yasuwe :
0 0

Umuramyi Aline Gahongayire yafatanyije n’umuhanzi Sinzoyiheba Jackson Jack uri mu bakizamuka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo yo guhigurira umuhigo Imana kubera ibyo yakoze.

Indirimbo nshya Aline Gahongayire yahuriyemo na Jackson Jack yiswe ‘Nyemerera’. Iyi ndirimbo y’amashusho igizwe n’iminota itanu n’amasegonda 38.

Aba bahanzi hari igice baririmbamo bavuga bati “Kubyirengagiza byamvunnye. Ibicuro byanyuzuye mu mutima, uyu munsi sinawurenza ntavuze kugira neza ku buzima bwanjye […] ongera unyemerere ngushime, tega amatwi wumve indirimbo naguhimbiye, nyemerera ukunde uyakire.”

Mu kiganiro Aline Gahongayire yahaye IGIHE yavuze ko iyi ndirimbo bayihimbye nyuma yo kwibuka ibyo Imana yagiye ibakorera ariko ntibayishime, kandi byari ngombwa cyane.

Yagize ati “Hari ibintu byinshi umuntu ahigira Imana ari mu bihe bigoye ntabashe kuyisohoza. Numvaga mfitiye Imana ideni. Naravugaga nti ‘icyampa rero Imana ikaduha amahirwe tukongera kuyishima.’”

Sinzoyiheba Jackson Jack ubusanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahuje imbaraga na Aline Gahongayire uri mu bafite igikundiro mu muziki uhimbaza Imana mu kurushaho kwegereza abakunzi be ibihangano bihembura imitima yabo.

Indirimbo ‘Nyemerera’ mu buryo bw’amajwi yakozwe na Boris, naho amashusho yafashwe na Bob Chris Raheem na Dieudonne Nb.

Jackson Jack amaze isaga itatu atangiye umuziki nk’umuhanzi wigenga. Uyu muhanzi yavukiye muri Tanzania ku babyeyi bafite inkomoko mu Burundi. Afite intego yo gukora umuziki wubahisha Imana mu mfuruka zose z’Isi.

Mu gihe amaze mu muziki yashyize hanze ibihangano birimo ‘Wema Wako’, ‘Tawala Yesu’, ‘Nitainuliwa’, ‘Wavuze’ yakoranye na Karim n’izindi.

Aline Gahongayire yavuze ko iyi ndirimbo bayikoze nk'umuhigo bahiguriye Imana
Jackson Jack ni umwe mu bahanzi bakiri kuzamuka mu muziki uhimbaza Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .