Akeza Annet asanzwe azwi nk’umuvugabutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana ndetse ni umunyamasengesho ubarizwa mu Itorero rya Calvary Temple riherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Mu kiganiro na IGIHE yavuze ko akenshi yandika indirimbo bitewe n’ihishurirwa yagize.
Yakomeje ati “Iyo ndimo gusenga akenshi ngira ihishurirwa nkumva mpawe ubutumwa. Hari igihe numva ari indirimbo, cyangwa nkumva ari ijambo nkwiriye kwigisha. Iyo ari indirimbo ndayandika ako kanya byaba ari ubutumwa mbona nakwigisha bisanzwe nabwo nigisha iryo jambo nkaryigisha ku rubuga rwa YouTube.’’
Urugendo rwo gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga Akeza Annet yarutangiye mu mwaka wa 2018.
Uyu muhanzikazi avuga ko indirimbo zagiye zimuzamo bitewe n’umwanya afata ari gusenga no gusoma ijambo ry’Imana muri Bibiliya.
Avuga ko umuziki yawinjiyemo afite intego yo ‘kugarurira benshi ku kwakira Yesu Kirisitu.
Ati “Nandika indirimbo zisindagiza imitima kuko uretse kuririmba indirimbo za gikirisitu, nahamagariwe no kuvuga ubutumwa bwiza.”
Akeza Annet ni we washinze Veget Solutions (VS) Ltd, Uruganda rwongera agaciro k’imboga zifite intungamubiri zidasanzwe (Superfoods) rugakuramo ifu ihita ikoreshwa itabanje gutekwa.
Indirimbo ya mbere yakoze yitwa ‘Sinakwibagirwa’ yashyizwe hanze mu 2018, yakurikiwe na ‘You’re all I want’, ‘Bimenyekane’, ‘4dayslate’ na ‘Beautiful words’ aherutse gusohora vuba. Ni indirimbo zose ziboneka ku rubuga rwa YouTube rwitwa “Life-In Ministry”.
Umva indirimbo “4days late”ya Akeza Annet


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!