Urugendo rugana ku kwigira k’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 28 Ugushyingo 2018 saa 06:55
Yasuwe :
0 0

Igiciro gihanitse cya Bibiliya hamwe n’abaterankunga bagenda bazana amananiza, ni kimwe mu byatumye umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, ushyira imbere gahunda yo kwigira aho gukomeza gutegereza ak’imuhana.

Uyu muryango umaze imyaka ufite intego zo kwigira (kwishakamo ubushobozi) bwo gucapisha Bibiliya kugira ngo abakirisitu bakeneye kuzisoma batazibura.

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wari usanzwe ufite abaterankunga bawuha amafaranga yo kuzicapisha kugirango zigere ku bakirisitu zihendutse.

Kuru ubu ariko abo baterankunga ngo barabiretse kubera ko babonye umubare w’abakirisitu mu Rwanda wiyongereye mu gihe abandi bashakaga gutera uyu muryango inkunga ariko bakanawushyiraho amananiza.

Mu mwaka wa 2016, Musenyeri wa Diyosezi ya Kibungo, ubu ni Arkiyepiskopi wa Kigali, Kambanda Antoine, yatorewe kuyobora umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, avuga ko agiye gushyira imbere kwigira aho gutegereza ak’imuhana.

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, yavuze aho iyi gahunda yo kwigira igeze. Ati “Ubungubu twashyize imbaraga mu kwamamaza Bibiliya, abantu bagura Bibiliya bakayitera inkunga niho hambere dufite dushyira imbaraga kugira ngo twunganire ubushobozi bwo kuyicapisha.”

Yakomeje avuga ko ikindi cyakozwe ari uko hashyizweho icyumweru mu matorero yose agize uyu muryango hamwe na Kiliziya Gatolika, cyo gutanga ituro ryo gucapisha bibiliya.

Ati “Icyo cyumweru cy’ituro rya Bibiliya twanagihuje n’icyumweru cy’ubumwe bw’abakirisitu, aho dufatanya kwegeranya inkunga ya Bibiliya. Ubundi buryo bwa gatatu ni abanyamuryango batera inkunga umuryango wa Bibiliya kugirango itazabura mu Rwanda. Ni umuntu ku giti cye wiyandikisha akajya agira umusanzu atanga.”

Yakomeje avuga ko bafite n’undi mushinga wo kubyaza umusaruro ikibanza bafite mu Murenge wa Masoro kandi ngo bizeye ko amaherezo uyu muryango uzagera ku rwego rwo kwigira rushyitse.

Bibiliya mu ikoranabuhanga

Kuri ubu abantu ntibagikenera kugura Bibiliya kuko byoroshye kuyitunga kuri telefoni cyangwa muri mudasobwa.

Musenyeri Kambanda avuga ko iyi atari imbogamizi yatuma Bibiliya zitagurwa ahubwo ari amahirwe yo kugira ngo zigere kuri benshi.

Ikoranabuhanga ni ryiza riradufasha twese turarikoresha ku buryo rero na bibiliya kuba yajya mu ruhando rw’ikoranabuhanga nabyo turabyiyambaza kugira ngo ijambo ry’Imana rigere ku bantu bose cyane cyane abato, ni kwa gusanga abantu aho bari.

Dufite Bibiliya eshatu kuri internet, iya mbere ni BIbiliya Yera mu ikoranabuhanga bafite ukuntu utayiterura ngo uyihindure hari ukuntu babikumira. Iya kabiri ni bibiliya y’abaprotestani, iya gatatu ni Bibiliya ihuriweho n’Abagatulika n’Abaprotestanti.

Kuri ubu igiciro cya Bibiliya kiri hagati y’amafaranga ibihumbi bitandatu n’ibihumbi 12 by’amafaranga y’u Rwanda. Aya mafaranga ngo ni menshi ku bakirisitu bamwe kuko mu myaka itanu ishize ngo bazigura hagati ya 3500 frws na 5000 frws.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza