Musanze: EAR yimitse abapasiteri 14 basabwa kwitwararika

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 12 Ugushyingo 2018 saa 12:08
Yasuwe :
0 0

Itorero Angilikani mu Rwanda muri Diyosezi ya Shyira, ryarobanuye abakirisitu 14 bahabwa ubupasiteri, banasabwa kuba icyitegererezo mu mirimo mishya bahawe.

Ni umuhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki 11 Ugushyingo 2018, aho mu barobanuwe uko ari 14 harimo n’umugore umwe, bose bagiye gukorera umurimo w΄Imana muri Paruwasi zitandukanye zigize Diyosezi ya Shyira.

Umushumba Mukuru w΄Itorero Angilikani mu Rwanda, Dr. Mbanda Laurent yasabye aba bapasiteri kwitwararika no gutoza abakirisitu kwirinda ibyasenya umuryango nyarwanda.

Yagize ati "Umurimo mugiye gukora wo guhindura abantu bakarangwa n’indangagaciro z΄umukirisitu nyawe, urasaba ko mwitwararika mukirinda ingeso mbi, mukaba icyitegererezo mu bandi, mutoze abakirisitu kwitandukanya n΄ibyasenya umuryango nyarwanda.”

“Ntabwo aho umukirisitu ari harangwa gukwirakwiza ibiyobyabwenge, ihohoterwa, abagabo bacyangiza abana b΄abakobwa n΄ibindi bigayitse nkabyo."

Abahawe ubupasiteri bemeza ko umurimo bahawe bazawukora neza, ukazahindura byinshi.

Rev. Mukamana Clementine yagize ati "Umurimo w΄ubupasiteri duhamagariwe tuzawukora neza, turushaho kwegera abakirisitu tubaganisha kuri Yesu Kristo, gukomeza guhugura abubatse tubibutsa inshingano zabo, kugira ngo badufashe kubaka umuryango muzima unogeye Imana n’igihugu."

Bagwaneza Fidèle we yagize ati "Tugiye kwamamaza ubutumwa bwiza aho tugiye, dutoza abantu gutinya ibyaha no kutumvira inyigisho z΄ubuyobe zadutse muri iki gihe, tunarwanya ibishobora guteza umwuka mubi mu itorero no mu muryango nyarwanda."

Umuyobozi w΄Akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascène nawe yasabye Itorero Angilikani ubufatanye mu gukumira ibyaha no kubaka umuryango muzima

Yagize ati "Amadini afite uruhare runini mu guhindura imbaga nyamwinshi mukabigisha binyuze mu ijambo ry΄Imana kandi bakabyumva neza. Ni mwe mukwiye kudufasha gukumira ibyaha no kubyirinda, mukigisha abayoboke banyu kumenya kwita ku bana babarinda kugwingira, bakarwanya ihohoterwa n΄ibindi.”

Yanabashimiye uburyo bita kuri gahunda y΄uburezi bufite icyerekezo nyacyo.

Itorero Angilikani muri Diyosezi ya Shyira, rifite amaparuwasi 66 mu gihe aba 14 barobanuwe biyongera ku bandi bapasiteri 89 basanzwe.

Nyuma yo kwimikwa, aba bapasiteri bahawe impamyabushobozi
Abakirisitu 14 barobanuwe, bashinzwe umurimo w'ubupasiteri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza