Ibibazo by’imibanire mu ngo byahawe umwihariko mu giterane mpuzamahanga cy’abari n’abategarugori

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Ukwakira 2019 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Abagore b’Abavugabutumwa muri Afurika, FMF, ugiye gukorera igiterane gikomeye mu Mujyi wa Kigali kizagaruka cyane ku nyigisho zitwezeho gutanga impinduka mu mibanire ikwiye kuranga abashakanye.

Iki giterane kigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere kizitabirwa n’abavugabutumwa b’ibihangange b’abagore bazava mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Ubutumwa buzagitangirwamo buzanibanda cyane ku kubaka umuryango uhamye wubakiye ku kubaha Imana.

Iki giterane kigiye kuba mu gihe ikibazo cy’abashakanye cyiyongera ubutitsa, ibi bigaragarira mu mibare y’ababana ariko nyuma bagasaba gatanya. Si ikibazo cyihariye ku Rwanda ahubwo gihuriweho n’Isi yose.

Kugeza mu Ugushyingo 2018, hari hamaze gucibwa imanza za gatanya 1311, ni ubwikubwe bw’inshuro 19 ugereranyije n’umwaka wa 2017.Imibare igaragaza ko mu 2016 ingo zatandukanye zari 21, mu 2017 ziba 69.

Iki kibazo kiri mu bizibandwaho mu giterane cyiswe ‘Making Impact in the Global Harverst’ bisobanuye ‘Impinduka mu kugira umusaruro wimbitse mu ivugabutumwa’. Kizabera muri Hilltop Hotel ku wa 24-26 Ukwakira 2019.

Umuhuzabikorwa wa FMF mu Rwanda, Ev. Umuganwa Jolly, yavuze ko imyiteguro y’icyo giterane irimbanyije.

Iki giterane kigiye kuba ku nshuro ya 21 cyagombaga kubera muri Afurika y’Epfo, bihindurwa ku munota wa nyuma kubera ibibazo by’imvururu zo kwirukana abanyamahanga no kubambura ibyabo.

Yagize ati “Cyagombaga kubera muri Afurika y’Epfo kubera ibibazo biherutse kuhabera gihita cyimurirwa mu Rwanda kandi ni umugisha kuri twe.”

Iki giterane cy’iminsi itatu kizajya gitangira saa tatu z’igitondo gisozwe saa moya z’ijoro, uretse ku wa Gatandatu, abagitumiwemo bazatarama nyuma yo gukora umuganda rusange ngarukakwezi.

Visi Perezida wa FMF mu Rwanda, Pasiteri Julienne Kabiligi Kabanda, yavuze ko ko iki giterane kizasiga impinduka zikomeye mu Rwanda.

Ati “Iriya minsi itatu izagira impinduka zikomeye ku ngo no ku badamu bayoboye ingo, bayoboye abana, mbese hazigirwamo inyigisho nyinshi zijyanye n’imibereho y’ingo.”

Abavugabutumwa b’abagore bo mu Rwanda biteze kuzungukira byinshi kuri bagenzi babo, by’umwihariko bijyanye nuko banoza ivugabutumwa bakora.

Perezida wa FMF mu Rwanda, Pasiteri Rose Ngabo, yavuze ko intego y’iki giterane ari ukwamamaza ubutumwa bwiza.

Yagize ati “Ni mu rwego rwo kurushaho gufasha imiryango ikiri hasi, tugere ku bagore bakiri bato, tubahugure kugira ngo imiryango yacu irusheho gukomera no gukunda Imana.”

Apostle Tina Suwa uyobora FMF ni we uzaba ari umushyitsi mukuru muri iki giterane kizitabirwa n’abavugabutumwa b’ibyamamare b’abagore bo mu bihugu bya Afurika birimo Ghana, Nigeria, Afurika y’Epfo, Tanzania, Uganda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’ibindi.

Iki giterane cyateguwe bigizwemo uruhare n'abavugabutumwa batandukanye
Pasiteri Julienne Kabiligi Kabanda (ubanza iburyo) ni we Visi Perezida wa FMF mu Rwanda
Umuhuzabikorwa wa FMF mu Rwanda, Ev. Umuganwa Jolly na Perezida wa FMF mu Rwanda, Pasiteri Rose Ngabo (hagati) basobanura ibyerekeye iki giterane
Umuryango uhuriyemo abagore b'abavugabutumwa ku Isi ugiye guteranira mu Rwanda mu gikorwa cyitezweho gutanga impinduka mu buzima bw'ingo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .