Apôtre Gitwaza yimikiye rwiyemezamirimo Byiringiro F. Régis i Yerusalemu

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 20 Ukuboza 2019 saa 02:48
Yasuwe :
0 0

Umushumba w’Itorero Zion Temple, Apôtre Dr Paul Gitwaza, yimikiye mu Mujyi wa Yerusalemu muri Israel rwiyemezamirimo Byiringiro François Regis washinze Ikigo cy’Ubucuruzi cya Saltel.

Byiringiro yasutsweho amavuta yo kuba umuvugabutumwa ku wa Kane, tariki ya 19 Ukuboza 2019. Ni umuhango wahuriranye n’urugendo rwa gihanuzi yarimo muri Israel rwo kureba ikirari Umwami Yesu yanyuzemo mu buzima bwo ku Isi.

Uyu rwiyemezamirimo yinjiye ku rutonde rw’abavugabutumwa bemewe muri Zion Temple, aho asengera mu Gatenga.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Byiringiro w’imyaka 33 yavuze ko kwimikwa byamwongereyemo imbaraga cyane ko byanabereye ku butaka bwanyuzeho abo afata nk’ibyitegererezo mu byo yizera.

Yagize ati “Abantu banyitegure nk’umuntu ugiye gutanga umusanzu ariko noneho binyuze mu kuvuga ubutumwa bwiza. Nari nsanzwe nywutanga ku gihugu binyuze mu bucuruzi nkora ariko nifuje no kongeraho ivugabutumwa.’’

Yavuze ko yiteguye gutanga imbaraga mu iterambere ry’igihugu kirangwamo abaturage bakize banakijijwe.

Ati “Nizeye ko bizagira ingaruka nziza ku muryango Nyarwanda kuko nzanifashisha ubunararibonye bw’imyaka 12 mfite mu bucuruzi nkongeraho ijambo ry’Imana. Ubutumwa Imana izanshyira ku mutima ni bwo nzajya ntanga ariko nifuza gushyira imbaraga mu kwerekana urukundo rw’Imana mu bigaragara.’’

Yashimangiye ko inshingano zo kwagura ubwami bw’Imana yahawe zitazamubuza gukomeza ishoramari asanzwemo ahubwo ari inyuganizi ku gukorera igihugu.

Byiringiro yimitswe avuye mu cyumba cyo hejuru aho intumwa zuzuriye Umwuka Wera ku Munsi wa Pantekote, ibintu azahora azirikana nk’ikimenyetso cyo gushira amanga mu rugendo rwe rwo kubwiriza ubutumwa.

Byiringiro yavuye muri Israel asuye ibice bitandukanye bifite amateka yihariye muri Bibiliya nka Tabora, Shilo, Urukuta rw’inzu ya Salomo yubakiye Imana, Umusozi wa Kalumeri, Inyanja itukura n’ahandi.

Byiringiro ni umugabo wubatse, yashakanye na Uwera Christine, wanamwakiriye ubwo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe kuri uyu wa 20 Ukuboza 2019, avuye muri Israel.

Byiringiro asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Saltel Foundation ikomoka kuri Saltel, Ikigo gitanga serivisi z’ikoranabuhanga.

Saltel Foundation ikora ibikorwa byo gufasha abantu batishoboye mu bijyanye n’uburezi aho ibafasha kubona amikoro yo kwiga. Muri Mutarama 2019, Saltel Foundation yafashije abanyeshuri 30 bo mu Kagari ka Runga mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, bakomoka mu miryango itishoboye bahawe ibikoresho by’ishuri batangirwa n’amafaranga y’ifunguro rya saa sita kugira bige neza nta mbogamizi.

Apôtre Gitwaza yimikiye rwiyemezamirimo Byiringiro F. Régis i Yerusalemu
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gitanga serivisi z’ikoranabuhanga cya Saltel, Byiringiro Régis yafashe ifoto y'urwibutso na Apôtre Gitwaza nyuma yo kumurambikaho ibiganza
Byiringiro yinjiye ku rutonde rw’abavugabutumwa bemewe muri Zion Temple iyoborwa na Apôtre Gitwaza
Byiringiro yageze i Kanombe yakirwa n'umugore we Uwera Christine, yanashimye uko amuba hafi mu bikorwa bye bya buri munsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .