Amatsinda abyina Soldiers of Christ, The Blessings na Alarme Ministries mu gitaramo cy’akataraboneka

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 7 Ukuboza 2014 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Abasore n’inkumi bagera kuri 30 bamaze imyaka ibiri bakoresha impano bivumbuyemo yo kubyinira Imana mu rwego rwo kuyiramya no kuyihimbaza, bateguye igitaramo kidasanzwe kizaba kuri uyu wa 7 Ukuboza 2014, mu rusengero rwa “Nazareen” i Remera.
Iri tsinda ribyina indirimbo z’Imana ryitwa “Soldiers of Christ”, rikazifatanya n’irindi tsinda rya “The Blessings” risanzwe rimenyerewe cyane muri izi mbyino.
Iki gitaramo kizaba kigizwe n’imbyino nshya zigezweho iri tsinda riheruka guhimba, indirimbo zaryo, (...)

Abasore n’inkumi bagera kuri 30 bamaze imyaka ibiri bakoresha impano bivumbuyemo yo kubyinira Imana mu rwego rwo kuyiramya no kuyihimbaza, bateguye igitaramo kidasanzwe kizaba kuri uyu wa 7 Ukuboza 2014, mu rusengero rwa “Nazareen” i Remera.

Iri tsinda ribyina indirimbo z’Imana ryitwa “Soldiers of Christ”, rikazifatanya n’irindi tsinda rya “The Blessings” risanzwe rimenyerewe cyane muri izi mbyino.

Abagize itsinda rya Soldiers of Christ bifashisha kubyina mu guhimbaza no gushima Imana

Iki gitaramo kizaba kigizwe n’imbyino nshya zigezweho iri tsinda riheruka guhimba, indirimbo zaryo, amakinamico yiganjemo asekeje atanga ubutumwa bwiza n’ijambo ry’Imana.

Umwe mu bagize iri tsinda yabwiye IGIHE ko, biteze ko iki gitaramo kizafasha abakirisito bazacyitabira, bitewe n’imyitozo bamazemo igihe bavuga ko bateguye imbyino nziza zirimo ubuhanga kandi zitari zisanzwe zimenyerewe mu Rwanda.

Yagize ati “Nyuma yo gusobanukirwa impano iturimo, ijambo ry’Imana muri Timote 4,14, rikatubwira ko tutagomba kwirengagiza no kwicarana izo mpano ziturimo, twishyize hamwe twiyita izina rya “Soldiers of Christ” bisobanuye “Ingabo za Kirisito” dutegura imbyino zitamenyerewe zigaragaza ubuhanga buturimo tuzifashisha mu guhanura no kwigisha ijambo ry’Imana, dukaba dusaba abantu kuzitabira igitaramo cyacu, kuko kwinjira ari Ubuntu.”

Ni ku nshuro ya mbere iri tsinda rya “The Soldiers of Christ” rigiye kwereka abakunzi baryo imbyino ziryoheye amaso rimaze igihe ritegura.

Hazaba harimo kandi korali izwi cyane mu Rwanda ya Alarme Ministries, n’abandi bahanzi barimo Peniel, uwitwa Yvan ndetse n’umuvugabutumwa Pst Samuel Byiringiro.

Iri tsinda rigira riti “Muzaze mwese, by’umwihariko urubyiruko duhimbaze Imana tubagaragarize impano zacu tubinyujije mu mbyino twabateguriye.”

Soldiers of Christ biteguye kugaragariza abakunzi babo impano bifitemo
Inkumi zigize itsinda rya Soldiers of Christ

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .