’Watoto Children’s Choir’ imaze iminsi izenguruka Isi igiye gusoreza ibitaramo mu Rwanda

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 21 Ukuboza 2018 saa 10:42
Yasuwe :
0 0

Korali y’abana bato bo muri Uganda ‘Watoto Children’s Choir’, yaje i Kigali mu rwego rwo gusoza ibitaramo bizenguruka Isi imaze iminsi ikora, igamije kwifatanya n’abanyarwanda kwizihiza Noheli.

Wototo Choir ni korari y’abana basengera muri Watoto Ministries, itorero ryanashinze umuryango ufasha abana batishoboye. Rifasha abana bagera ku bihumbi bitatu, batujwe mu midugudu itandukanye kugira ngo bitabweho.

Iyi korali yatangiye mu 1994, iririmbwano n’abana bato biga mu mashuri abanza. Igabanyijemo amatsinda arindwi agizwe n’abana bari hagati y’imyaka 16 na 20. Iyo bageze mu mashuri yisumbuye bavamo hakinjiramo abandi.

Aba bana bamaze kubaka ibigwi bitewe n’ubuhanga bafite mu kuririmba indirimbo zihimbaza Imana n’izirimo ubutumwa buhumuriza imitima ibabaye. Kugeza ubu bamaze kugira album umunani.

Bafite indirimbo zakunzwe Signs and Wonders, Beat of Your Love, We Will Go n’izindi zitandukanye.

Nathan Kisabilaruwa uyoboye iyi korali yabwiye itangazamakuru ko muri uyu mwaka itsinda rimwe rigizwe n’abana 16 ryazengurutse ibihugu bitandukanye, aho ryagiye rikora ibitaramo bitandukanye, rikaba ryishimiye kubisoreza mu Rwanda.

Yagize ati “Iyo korali by’umwihariko yagiye mu bihugu bitanu mu mezi atandatu ashize. Twakoze igitaramo muri Guatemala, muri Brazil mu mezi atatu, tumara ibyumweru bibiri muri Suède, icyumweru kimwe mu Busuwisi, twanamaze ukwezi n’ibyumweru bitatu mu Budage. None twishimiye kubisoreza mu Rwanda.”

Kisabilaruwa yavuze ko impamvu bifuje gusoreza ibi bitaramo mu Rwanda ariko ari igihugu cyiza kandi gisangiye amateka akomeye na Uganda, bityo ko bazanye ubutumwa bw’ihumure.

Yagize ati “Kigali ni umujyi mwiza, u Rwanda ni igihugu cyiza kandi muri abavandimwe, iyo hatabaho imipaka twari kuba turi abantu bamwe. Tuziko u Rwanda rwagize amateka akomeye nka Uganda mu buryo bwinshi. Turashaka kubwira abantu ba hano ko Imana ibitayeho, ibakunda kandi ko ejo hazaza ari heza.”

“Niba uyu umwana ashobora guhagarara agaseka n’ubwo hari ubuzima busharira yanyuzemo, wumvise inkuru zabo ukazihuza n’ubuzima wanyuzemo wahita wemera ko Imana ifite umugambi ukomeye kuri wowe.”

Igitaramo cyiswe “Turabakunda Cyane Christmas Tour Rwanda”, giteganyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2018 muri Camp Kigali.

Nathan yijeje abazitabira iki gitaramo kuryoherwa n’imbyino n’indirimbo za Noheli z’aba bana. Aba bana kandi bazatanga ubuhamya ku buzima busharira banyuzemo, ariko ubu bakaba bameze neza.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi 100Frw ku meza y’abantu batandatu, ibihumbi 10Frw mu myanya y’icyubahiro na 5000Frw mu myanya isanzwe.

Aba bana bahoze mu buzima bubi ariko bamaze iminsi bazenguruka Isi
Bazatanga ubutumwa bw'ihumure ku banyarwanda babayeho mu buzima bugoye
Iyi korali igizwe n'abana 16 yageze i Kigali iri kumwe n'abafasha aba bana
Watoto Children's Choir yiteguye gushimisha abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza