Umunyempano Gisèle Precious yishimiwe bihebuje mu gitaramo yakoreye i Rubavu (Amafoto)

Yanditswe na Niyonzima Moïse
Kuya 17 Kamena 2019 saa 09:45
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Nsabimana Gisèle Precious uri mu bazamukanye ingoga mu Itorero rya ADEPR yanyuze abitabiriye igitaramo cye yakoreye mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba.

Iki gitaramo cyiswe “Imbaraga Live Concert” cyabereye kuri ADEPR Gisenyi ku mugoroba wo ku wa 16 Kamena 2019; abacyitabiriye batashye banyuzwe n’ubutumwa bw’indirimbo bwagitangiwemo.

Izina rya Nsabimana Gisèle Precious ryatangiye kumenyekana mu ruhame mu 2018 ubwo yatumirwaga mu gitaramo cyo gutangiza iserukiramuco rya Gikirisitu ryiswe “Rabagirana Worship Festival” ku wa 4 Ugushyingo 2018.

Icyo gihe uyu mukobwa waserukanye gitari ye, akayicuranga bya gihanga yishimiwe na benshi, banyurwa n’umuziki we.

Tariki ya 16 Kamena yongeye kwandika amateka mashya mu rugendo rwe rwa muzika kuko nibwo yakoze igitaramo cye cya mbere cyagutse kuva yatangira umuziki nk’umuhanzi wigenga mu 2017.

Iki gitaramo cyahawe insanyamatsiko iboneka mu gitabo cya Yakobo 5: 16 havuga ngo “Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane ngo mukizwe. Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete.”

Yagihuriyemo n’abahanzi barimo Simon Kabera na Bosco Nshuti ndetse n’amakorali ya Bethel na Bethlehem zo muri ADEPR i Rubavu.

Precious yishimiwe cyane mu ndirimbo zazamuye izina rye zirimo “Imbaraga z’amasengesho”, “Urampagije”, “Niwe”, “Inzira zayo” n’izindi.

Mu rusengero cyabereyemo hari hakubise huzuye, abakirisitu n’abandi barimo n’abayobozi mu nzego za leta baturutse mu mfuruka z’igihugu cyose bishimira gutaramana n’impano nshya yo muri ADEPR.

Precious uririmba anicurangira gitari, yamaze igihe kirenga isaha ataramanye n’imbaga y’abitabye umuhamagaro wo guhemburwa binyuze mu bihangano bihimbaza Imana.

Uyu muhanzikazi yasozaga buri ndirimbo ahabwa amashyi y’urufaya nk’ikimenyetso cyo kunyurwa kudacagase kw’abitabiriye igitaramo cye.

Simon Kabera wongeye kwerekwa urukundo muri iki gitaramo yashimye impano ya Precious avuga ko afite impano y’Imana itangaje muri we kandi izamukoresha ibikomeye.

Nsabimana Precious yatangiye kuririmba akiri umwana. Urugendo rw’ubuhanzi ku giti cye yarutangiye mu 2017. Asengera muri ADEPR Gatenga ndetse umubyeyi we ni pasiteri muri iri torero.

Umwanditsi w'indirimbo zihimbaza Imana akaba n'umunyamakuru wa Radio Authentic, Kalinijabo Issa Noël, ni we wayoboye igitaramo
Umunyempano Gisèle Precious yishimiwe bihebuje mu gitaramo yakoreye i Rubavu
Umunyempano Gisèle Precious yasohoye indirimbo nshya ivuga ku rukundo rw'Imana
Nsabimana Gisèle Precious ari mu bahanzikazi bazamukanye ingoga mu Itorero rya ADEPR
Nsabimana Gisèle Precious amaze imyaka ibiri atangiye umuziki nk'uwabigize umwuga
Nsabimana Precious yatangiye kuririmba akiri umwana muto
Yishimiye igitaramo cya mbere yakoze kuva atangiye umuziki nk'umuhanzi wigenga
Abitabiriye igitaramo batashye bahembuwe n'ubutumwa bwatangiwemo
Bosco Nshuti uzwi cyane mu ndirimbo zitandukanye nka 'Ibyo Ntunze' yeretswe urukundo mu gitaramo yatumiwemo i Rubavu
Pasiteri Rudasingwa Claude ushinzwe Ivugabutumwa muri ADEPR ni we wabwirije muri iki gitaramo
Umuhanzi Dusabe Alexis ari mu bitabiriye igitaramo
Yafashe ifoto y'urwibutso igaragaza akanyamuneza karanze igitaramo
Iki gitaramo cyitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye baturutse mu bice btandukanye by'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .