Umuhanzi Jado Sinza yatumiye abaramyi bakomeye mu gitaramo azamurikiramo album y’amashusho

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 23 Ugushyingo 2019 saa 09:41
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Sinzabyibagirwa Jean de Dieu [Jado Sinza], yatumiye abahanzi n’amatsinda akomeye mu muziki uhimbaza Imana mu gitaramo agiye kumurikiramo album ye ya mbere y’amashusho.

Iki gitaramo cyiswe “True Light Live Concert” giteganyijwe kubera kuri Dove Hotel ku Gisozi ku wa 24 Ugushyingo 2019.

Jado Sinza, izina rye ryamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo “Nabaho”, “Gologota”, “Wagize neza’’, “Ni Uwiteka ryose”, "Ongera Wivuge" na “Ndategereje” iri mu zo aheruka gusohora.

Uyu muhanzi aritegura kumurika album ye ya mbere y’amashusho yise “Ndategereje” mu gitaramo cyagutse yatumiyemo abahanzi bakunzwe cyane mu muziki uririmbirwa mu rusengero.

Abazacyitabira bazataramana n’abarimo umuhanzi Tuyizere Papi Clever ukunzwe mu ndirimbo zo mu Gitabo, James na Daniella bagezweho mu ndirimbo “Mpa Amavuta” na “Nkoresha” n’amatsinda aramya akanahimbaza Imana ya New Melody na True Promises.

Mu kiganiro na IGIHE, Jado Sinza usanzwe aririmba muri Korali Siloam yo muri ADEPR Kumukenke, yavuze ko yiteguye neza gutaramana n’abakunzi b’ibihangano by’umwuka.

Yagize ati “Niteguye neza, imyiteguro yose y’ibanze yararangiye, ntegereje isaha y’igitaramo. Twiteguye kuzataramana n’abantu tubabwira ko hariho umucyo w’ukuri kandi uwo mucyo ari Yesu.’’

Muri iki gitaramo kandi hazakusanyirizwamo inkunga yo gufasha abana bafite ubumuga bwo kutabona barererwa muri kimwe mu bigo byo mu Mujyi wa Kigali.

Kwinjira muri True Light Live Concert ni 2000 Frw mu myanya isanzwe na 5000 Frw mu y’icyubahiro.

Jado Sinza yaherukaga gukora igitaramo cyagutse mu Mujyi wa Kigali, ku wa 5 Ugushyingo 2017 ubwo yamurikaga album ye ya mbere y’amajwi yise “Nabaho”.

Jado Sinza w’imyaka 24 yatangiye kuririmba akiri muto; ahera muri Korali y’Ishuri ryo ku Cyumweru yitwa ‘Gift Choir’, kuri ubu ni umuririmbyi wa Siloam yo muri ADEPR Kumukenke ndetse anabarizwa mu itsinda rya New Melody ribumbiye hamwe abaturuka mu madini n’amatorero atandukanye.

Uyu muhanzi yarangije amashuri yisumbuye muri Computer Electronic, aniyungura ubumenyi ubumenyi bwisumbuyeho mu bijyanye n’umuziki.

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Sinzabyibagirwa Jean de Dieu [Jado Sinza] aheruka gukorera igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Kigali mu myaka ibiri ishize
Umunyempano Jado Sinza agiye kumurika album nshya y'amashusho mu gitaramo gikomeye
New Melody yashinzwe muri Mata 2012, ibumbiye hamwe abanyamuryango baturuka mu madini ya gikirisitu atandatu
Umuramyi Papi Clever ni umwe mu batumiwe muri iki gitaramo
True Promises imaze imyaka 10 mu ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo nayo yatumiwe muri True Light Live Concert
James na Daniella bari mu bahanzi bafite indirimbo zikunzwe cyane mu minsi ya none
Umuhanzi Jado Sinza yatumiye abaramyi bakomeye mu gitaramo azamurikiramo album y’amashusho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza