00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda mu bihugu biri kuberamo igiterane mpuzamahanga ‘One God, One Day, One Africa’

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 13 Ugushyingo 2020 saa 07:27
Yasuwe :
0 0

Mu Rwanda hari kubera igiterane gikomeye cy’ivugabutumwa kizamara iminsi itatu, cyiswe One God One day One Africa, cyatumiwemo abahanzi n’abavugabutumwa bakomeye, gifite intego yo guhindura imitima y’abantu bakizera Imana.

Iki giterane mpuzamahanga cyatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 13 kikazasozwa ku wa 15 Ugushyingo 2020. Cyateguwe mu ruhererekane rw’ibisanzwe bikorwa na Ev. Jennifer Wilde uyobora Wilde for Jesus Ministries.

Kuri iyi nshuro iki giterane kiri kuba mu buryo bwihariye aho ibihugu byose bya Afurika biri kuberamo ibikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana.

Hari aho igiterane kiri gukorerwa mu bibuga byisanzuye ku bihugu byoroheje ingamba zo kwirinda Coronavirus mu gihe mu Rwanda giteganyijwe kuba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umuyobozi wa Baho Global Mission, Rev. Pasiteri Uwihirwe Isaïe Baho, uri mu bari gutegura iki giterane, avuga ko atari ubwa mbere kibereye mu Rwanda, gusa ngo muri uyu mwaka gifite umwihariko w’uko kigiye kubera mu bihugu byose bya Afurika icyarimwe.

Yagize ati “Umwihariko rero urimo utandukanye n’ibindi biterane byabaga, ni uko icy’uyu mwaka kizahuriza ibihugu byose icya rimwe.”

Yakomeje avuga ko ibiterane nk’ibi bimaze igihe biba ariko kuri iyi nshuro, Ev. Jennifer Wilde wabitangije yahisemo ko bibera ku mugabane wose.

Yagize ati “Igikorwa cya One God, One day, One Africa kimaze imyaka itanu gitangiye, cyaturutse ku iyerekwa Ev. Jennifer Wilde yagize ry’uko agomba kubwiriza Afurika yose icya rimwe. Ni ukuvuga ko ibihugu byose uko ari 54 byo muri Afurika hose hari ibiterane. ”

Avuga ko ibi biterane byagombaga guhuriza abantu hamwe bagafatanya kuramya Imana bateraniye hamwe, ariko kubera icyorezo cya COVID-19 bakaba baragennye kukinyuza ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nka Facebook, Youtube ndetse no kuri Radio Umucyo, akaba ariho abantu bazagikurikiranira.

Iki giterane cyitezweho kubohora imitima y’abatari bake, kizitabirwa n’abavugabutumwa bakomeye ndetse n’abaramyi batandukanye bafite amazina akomeye barimo Umunyamerika Ev. Jennifer Wilde ari na we wagiteguye; Brian Fleming wo muri 100 Souls Movement, Evangeliste Emmanuel Kwizera usengera muri Restoration Church, Umuramyi Kanuma Damascène, Aimé Uwimana, Aline Gahongayire ndetse na Sawuti Worship.

Si ubwa mbere Ev. Jennifer Wilde akoreye igiterane mu Rwanda kuko mu myaka yatambutse yakoreye ibiterane mu bice bitandukanye nka Nyagatare, Kigali, Kirehe no mu Burengerazuba mu duce twa Gisenyi na Rusizi.

  • Reba uko umunsi wa mbere w’igiterane wagenze:
Ev. Jennifer Wilde uyobora Wilde for Jesus Ministries ni we wagize iyerekwa ryo gutangiza ibi biterane
Iki giterane gitangira saa Kumi n'Ebyiri gikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .