Sam Rwibasira wize umuziki ku Nyundo yahurije abahanzi bakunzwe mu gitaramo cyo gushima Imana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Kanama 2019 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Sam Rwibasira uri mu bize umuziki mu Ishuri ryo ku Nyundo akaba n’umwe mu bayobora kuramya no guhimbaza Imana muri Bethesda Holy Church yateguye igitaramo yatumiyemo Simon Kabera, True Promises na New Melody anabarizwamo.

Iki gitaramo cyiswe “Naramubonye Live Concert” giteganyijwe kubera kuri Bethesda Holy Church ku Gisozi ku Cyumweru, tariki ya 1 Nzeri 2019.

Rwibasira ni cyo gitaramo cya mbere cyagutse agiye gukora kuva atangiye umuziki nk’umuhanzi wigenga.

Yagitumiyemo abahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana barimo Simon Kabera, Arsene Tuyi, True Promises, Rachel Rwibasira [mushiki we] na New Melody [itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana abarizwamo].

Umuvugabutumwa Uwagaba Caleb uri mu bagize igitekerezo cyo gutegura iki gitaramo yabwiye IGIHE ko basembuwe cyane n’impano y’uyu musore.

Yagize ati “Igitekerezo cy’iki gitaramo cyaje nyuma y’indirimbo Sam Rwibasira yari amaze gukora yitwa ‘Naramubonye’. Tumaze kubona impano ikomeye imurimo n’umuhamagaro wo kuririmba indirimbo zihembura imitima ya benshi. Twahisemo kugitegura tugambiriye kumurika impano ye ku mugaragaro, kuko ni cyo cya mbere agiye gukora.”

Yakomeje avuga ko abazacyitabira bakwitega kuzahembuka kuko kizatangirwamo ubutumwa bwururutsa imitima. Ati “Ikindi ni uko iki gitaramo kirimo udushya twinshi cyane.’’

Uwagaba yashimangiye ko abazitabira bazanogerwa n’umuziki w’umwimerere uzacurangirwa.

Ati “Ku bakunda umuziki muri rusange rero, icyo bazitega muri icyo gitaramo ni umuziki w’umwimere kandi uryoheye amatwi..

Umuhanzi Sam Rwibasira aheruka kugaragara mu gitaramo gikomeye ubwo yatumirwaga na True Promises muri “True Worship” yabereye mu Intare Conference Arena, ku wa 11 Kanama 2019.

Muri iki gitaramo cyari cyatumiwemo umuramyi Benjamin Dube ukomoka muri Afurika y’Epfo, uyu muhanzi yaririmbye indirimbo ye yitwa “Witinya”.

Abazitabira “Naramubonye Live Concert” bazabwirizwa ijambo ry’Imana na Pasiteri Rwibasira Vincent, umubyeyi wa Sam Rwibasira.

Rwibasira ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane kandi batanga icyizere mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Uyu musore uretse kuba afite ijwi n’impano yo kuririmba, anafite ubuhanga mu gucuranga kuko nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye mu bwubatsi yagiye kwiga ibijyanye n’umuziki mu Ishuri ryahoze ryitwa Ecole d’Art de Nyundo, ryimukiye i Muhanga.

Uyu musore yatangiye kwandika indirimbo yiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, akaba yari afite imyaka 12.

Iyo mpano yo kuririmba ayikomora kuri se umubyara Rev. Rwibasira Vincent ngo kuko na we yakuze aba mu itsinda ryaririmbaga rikanacuranga indirimbo zihimbaza Imana.

Sam Rwibasira yamenyekanye cyane mu ndirimbo zakunzwe na benshi zirimo, ’Rizasohora’, ’Naramubonye’, ’Witinya’, ’Uzanyibutse’ n’izindi zagiye zibohora imitima ya benshi.

-  Reba hano indirimbo ya Sam Rwibasira yise “Naramubonye”

Sam Rwibasira ari mu banyempano bagezweho mu muziki uhimbaza Imana
Simon Kabera yaririmbye indirimbo ze zakunzwe zongera kururutsa imitima ya benshi
Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya New Melody rihuza abaririmbyi bo mu madini atandukanye ya gikirisitu rizaba rihari
True Promises iherutse gukora igitaramo gikomeye yise "Tru Worship Concert" izafatanya na Sam Rwibasira
Arsene Tuyi usengera muri Evangelical Restoration Church na we ari mu bahanzi batumiwe muri "Naramubonye Live Concert"
Sam Rwibasira wize umuziki ku Nyundo yahurije abahanzi bakunzwe mu gitaramo cyo gushima Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza