Ni igiterane cyiswe ‘Youth Connection’ kizabera ku rusengero rushya rwa Foursquare Gospel Church ruherereye Kimironko mu Mujyi wa Kigali.
‘Youth Connection’ ni igiterane kigamije kwigisha urubyiruko no kuruhugura, kuruhuza rukina imikino itandukanye no gutaha urusengero rushya rw’iri torero riri mu akomeye mu Rwanda.
Wilson Mugwema ushinzwe Itumanaho muri Foursquare Gospel Church Kimironko yavuze ko batekereje guhuza urubyiruko kugira ngo barwigishe kwihangira imirimo no kurwanya ibiyobyabwenge.
Ati “Hazaba harimo ibikorwa bizahuza urubyiruko rutandukanye rwo muri za Kaminuza kugira ngo tugire urubyiruko rwinshi ruze tubaganirize ku bikorwa bitandukanye birimo kurwanya ibibyabwenge n’uko umuntu yakwihangira umurimo.”
Kizatangira ku wa 15 Werurwe 2020 kimare icyumweru cyose. Mbere y’uko gitangira hazaba igitaramo kinini kizatumirwamo amakorali akomeye mu Rwanda n’abandi bahanzi bataratangazwa.
Patrick Nkundabose wamamaye muri Alarm Ministries usanzwe aba muri Suède we yamaze kugera mu Rwanda yitabiriye iki giterane. Uyu muhanzi wamamaye atera indirimbo zitandukanye z’uyu muryango w’ivugabutumwa zirimo ‘Hariho Impamvu’ n’izindi yakoze nk’uwigenga.
Pastor Wilson Bugembe we ategerejwe gususurutsa igiterane ku wa Mbere no ku wa Kabiri tariki 16 na 17 Werurwe 2020.
Uyu muhanzi ukomoka muri Uganda yaherukaga mu Rwanda mu gitaramo cya Kingdom of God Ministries cyiswe ‘Victorious album launch’ cyabereye mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village ahahoze hitwa Camp Kigali, ku wa 12 Gicurasi 2019.
Cyari cyatumiwemo abaramyi bakomeye mu Rwanda barimo Arsène Tuyi [wegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza ukizamuka muri Groove Awards Rwanda 2016], Bosco Nshuti [ufite igihembo cy’umuhanzi w’umwaka muri Groove Awards 2018]. Bafatanyije n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana ya Alarm Ministries na Healing Worship Team n’umuhanzikazi Liza Kamikazi wamamaye mu ndirimbo zisanzwe ariko akaza kwiyegurira Uwiteka.


TANGA IGITEKEREZO