Mbonyi, Patient, Nshuti Bosco na Healing bahurijwe mu giterane gikomeye cyo gushima Imana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Ukuboza 2018 saa 05:32
Yasuwe :
0 0

Abahanzi bakomeye mu muziki uhimbaza Imana bayobowe na Israël Mbonyi, Bizimana Patient na Nshuti Bosco batumiwe mu giterane cy’Itorero rya Bethlehem Miracle Church riherereye i Nyamirambo.

Iki giterane cyahawe intego yo gushima Imana ku bwirinzi bwayo mu mwaka wa 2018 no kuyiragiza utaha wa 2019.

Kizabera ku Itorero Bethlehem Miracle Church riri imbere ya Stade ya Kigali i Nyamirambo, kuva ku wa 27-31 Ukuboza 2018.

Abazacyitabira bazataramirwa n’abahanzi bafite ibihangano bihembura imitima ya benshi bakunzwe mu Rwanda.

Barimo Israël Mbonyi, Bizimana Patient na Nshuti Bosco (wegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza muri Groove Awards Rwanda 2018) n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya Healing Worship Team.

Abavugabutumwa batumiwe muri iki giterane barimo Pasiteri Ndagijimana Charles n’Umushumba Mukuru w’Itorero Ryera Bethesda, Bishop Rugamba Albert. Kizayoborwa n’Umushumba wa Bethlehem Miracle Church, Pasiteri Muzindutsi Faustin.

Kizajya gitangira saa cyenda kugeza 19:30; mu gihe ku wa 31 Ukuboza 2018, hazakorwa igitaramo cyo gukesha.

Umuhuzabikorwa w’iki giterane, Ntirushwa Alpha, yatangarije IGIHE ko intego zacyo zibumbiye mu ngingo eshatu z’ingenzi ziganisha ku gushima Imana.

Yagize ati “Igiterane gisoza umwaka gifite intego yo gushima Imana. Nk’abakirisitu n’Abanyarwanda muri rusange mu gihe cyo gusoza umwaka, hari byinshi tuba twarasabye Imana. Ni ngombwa ko tuyishimira, tukaboneraho umwanya wo gusoza umwaka no kuwutangira turi mu rusengero mu bihe byo gusenga.”

Ntirushwa yavuze ko ishimwe rikomeye rybakiye ku rusengero rwakira abantu 2000 rwari rugiye gusenywa bikanatuma abayoboke bamara umwaka bakodesha.

Yakomeje ati ‘‘Uyu mwaka by’umwihariko turashimira ubuyobozi bw’igihugu bwadufashije gusubira mu rusengero rwacu. Mu gihe insengero zafungwaga rwo na Kiliziya ya Mutagatifu Lwanga i Nyamirambo ntizakozweho kuko zari zujuje ibisabwa.’’

Muri Gashyantare 2018 nibwo inzego z’ibanze mu Mujyi wa Kigali zatangiye gufunga insengero zitujuje ibisabwa hibandwa ku zikorera mu kajagari, mu nzu zo guturwamo, iziri hagati mu ngo z’abaturage zibasakuriza, izidafite ubwiherero, izitagira aho guparika imodoka n’ibindi. Mu zigera ku 1800 hafunzwe 900.

Igitaramo cyo gushima Imana cyitezweho ibihe byo guhembuka no kwinjirana umunezero mu mwaka mushya. Kucyinjiramo ni ubuntu.

Israel Mbonyi ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki uhimbaza Imana
Patient Bizimana ni umwe mu batumiwe mu gitaramo gisoza umwaka
Healing Worship Team yamamaye cyane mu ndirimbo zirimo 'Calvary'
Bosco Nshuti yegukanye igihembo cy'umuhanzi mwiza muri Groove Awards Rwanda 2018
Pasiteri Muzindutsi Faustin, muri Nzeri 2018, yahawe Impamyabumenyi yo gukomeza amasomo y’Iyobokamana mu Cyiciro cya Mbere cya Kaminuza
Umushumba Mukuru w’Itorero Ryera Bethesda, Bishop Rugamba Albert, yatumiwe nk'umwigisha muri iki giterane
Bethlehem Miracle Church yatumiye abaramyi bakomeye mu Rwanda mu gitaramo gifite intego yo gushima Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza