Korali Ukuboko kw’Iburyo igiye kumurika album mu gitaramo yatumiyemo abahanzi bakunzwe muri ADEPR

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Ugushyingo 2019 saa 01:30
Yasuwe :
0 0

Korali Ukuboko kw’Iburyo ikorera umurimo w’ivugabutumwa ry’indirimbo muri Paruwasi ya ADEPR Gatenga, igiye kumurika album y’amashusho yise “Ikidendezi” mu gitaramo yatumiyemo Korali Jehovah Jireh n’abahanzi bafite igikundiro mu muziki uhimbaza Imana.

Korali Ukuboko kw’Iburyo ni imwe mu zikomeye mu muziki waririmbiwe Imana mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Yamamaye cyane mu ndirimbo zirimo nka “Ikidendezi” yanitiriye album, “Ibyiringiro by’ubuzima”, “Kuro”, “Imitima”, “Nafurahiya”, “Imirimo”, ‘‘Si ku Kidendezi gusa” n’izindi.

Korali Ukuboko kw’Iburyo imaze imyaka 30 ikora ivugabutumwa kuko yashinzwe mu mwaka wa 1989.

Kuri ubu kumurika album ya gatatu yise ‘‘Ikidendezi’’ mu gitaramo kizabera muri Dove Hotel ku Gisozi ku wa 1 Ukuboza 2019 guhera saa saba z’amanywa.

Muri iki gitaramo kandi hatumiwemo Korali Jehovah Jireh igizwe n’abarangije amasomo muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) n’abahanzi bakunzwe nka Simon Kabera, Danny Mutabazi, Bosco Nshuti, Gisele Precious na Jado Sinza. Umwigisha w’Ijambo ry’Imana ni Rev Pasteur Jean Jacques Karayenga.

Umuyobozi wa Korali Ukuboko kw’Iburyo, Kwizera Seth, yabwiye IGIHE ko biteguye kugeza ubutumwa no gutaramana n’abakunzi b’ibihangano byabo.

Yakomeje agira ati “Burya hari abantu bakeneye ubutumwa bwiza bwa Yesu Kirisitu ariko usanga batiyumvamo kujya mu nsengero bitewe n’impamvu zitandukanye ariko wabatumira muri hoteli bakaza. Aha ni ho ubonera amahirwe yo kubabwiriza ubutumwa kuko intego yacu nyamukuru ni ukwamamaza ubutumwa bwiza tugahindurira benshi kuba abakiranutsi.”

Kwinjira mu gitaramo ‘Ikidendezi Live Concert’ ni ugushyigikira Korali Ukuboko kw’Iburyo ugura DVD izaba igurishwa 3000 Frw.

Korali Ukuboko kw’Iburyo yatangiye umurimo w’Imana mu 1989 ari iy’Abana b’Ishuri ryo ku Cyumweru. Mu 1998 yatangiye kwihimbira indirimbo, inahabwa izina n’ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR Gatenga yitwa Ukuboko kw’Iburyo (rifite igisobanuro muri Zaburi 118:15-17).

Igizwe n’abaririmbyi basaga 120 n’itsinda ry’inshuti zayo rihuriwemo n’abantu barenga 5000 bari mu bihugu bitandukanye.

Korali Ukuboko kw’Iburyo imaze imyaka 30 ikora ivugabutumwa kuko yashinzwe mu mwaka wa 1989
Korali Ukuboko kw’Iburyo ni imwe mu zikomeye mu muziki waririmbiwe Imana mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba
Iyi Korali igiye kumurika album ya gatatu yise ‘‘Ikidendezi’’ mu gitaramo kizabera muri Dove Hotel ku Gisozi ku wa 1 Ukuboza 2019 guhera saa saba z’amanywa.

Indirimbo Ikidendezi ya Korali Ukuboko Kw’iburyo imaze kurebwa n’abasaga miliyoni kuri Youtube mu mezi 11


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .