Korali Siloam ya ADEPR Bibare yatumiye Shalom y’i Nyarugenge mu gitaramo gikomeye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Ukuboza 2019 saa 11:08
Yasuwe :
0 0

Korali Siloam ibarizwa mu Itorero rya ADEPR ku Mudugudu wa Bibare muri Paruwasi ya Bibare yatumiye Korali Shalom y’i Nyarugenge iri mu zikunzwe muri iri torero mu gitaramo izamurikiramo album nshya kizabera mu Mujyi wa Kigali.

Iki gitaramo cy’ivugabutumwa cyiswe “Amashimwe Live Concert” giteganyijwe kubera kuri ADEPR Bibare iherereye muri Kimironko ku wa 22 Ukuboza 2019. Gifite intego iboneka muri Zaburi 150, hagira hati “Haleluya. Mushimire Imana ahera hayo, Muyishimire mu isanzure ry’imbaraga zayo.’’

Korali Siloam imaze kugira izina mu muziki uhimbaza Imana ndetse bimwe mu bihangano byayo byifashishwa ahantu hatandukanye. Birimo “Niwo wera”, “Umunyamaboko’’, “Numvise Ijwi” n’iyitwa “Amashimwe’’ iheruka kujya hanze akaba ari nayo yitiriwe album nshya.

Umuyobozi wa Korali Siloam ADEPR Bibare, Ntabana Dieudonné, yabwiye IGIHE ko imyiteguro igeze kure y’iki gitaramo cy’amashimwe y’ibyo Imana yabakoreye nk’abaririmbyi na korali.

Yagize ati “Twariteguye mu buryo bw’imiririmbire ndetse twasenze Imana twizeye ko igitaramo kizagenda neza. Turarika abantu bazaze twifatanye gushima Imana.’’

Muri iki gitaramo hazamurikirwamo album y’amajwi ndetse bazanaboneraho gufata amashusho y’izo ndirimbo zizashyirwa ku mugaragaro umwaka utaha 2020.

Korali Siloam izifatanya na Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge ikunzwe cyane mu ndirimbo zirimo “Nzirata’’, “Abami n’abategetsi’’, “Moyo Safi”, “Nzamamaza”, ‘‘Nyabihanga’’ n’izindi. Ijambo ry’Imana rizabwirizwa na Pasiteri Munezero.

“Amashimwe Live Concert” ni igitaramo kizatangira saa Saba n’igice ndetse kucyinjiramo ni ubuntu.

Korali Siloam yatangiye umurimo w’ivugabutumwa bwiza ku wa 24 Ugushyingo 1998, yatangijwe n’abantu bake ariko Imana ikababwira ko izabagura. Iyi korali ubu ibarizwamo abaririmbyi 75. Ifite album eshatu z’indirimbo z’amajwi n’imwe y’iz’amashusho.

Korali Siloam ibarizwa mu Itorero rya ADEPR ku Mudugudu wa Bibare muri Paruwasi ya Bibare
Umuhanzi Mahirwe Adeline ari mu bakomeye muri Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge
Korali Siloam ya ADEPR Bibare yatumiye Korali Shalom y’i Nyarugenge mu gitaramo izamurikiramo album nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .