Korali Shiloh yahurije Upendo y’i Huye na Dusabe Alexis mu gitaramo gisoza 2019

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 27 Ukuboza 2019 saa 08:38
Yasuwe :
0 0

Korali Shiloh ikorera umurimo w’ivugabutumwa ry’indirimbo mu Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Muhoza mu Karere ka Musanze, yateguye igitaramo gikomeye kizasoza umwaka wa 2019 yatumiyemo umuhanzi Dusabe Alexis na Korali Upendo ibarizwa muri Huye.

Igitaramo cyiswe ‘‘Haguruka Live Concert’’ kizasoza igiterane cy’iminsi ine cyatangiye ku wa 26 Ukuboza 2019, kiba buri mugoroba.

Haguruka Live Concert izasozwa ku Cyumweru, tariki ya 29 Ukuboza 2019 mu gitaramo kizatangira saa munani z’amanywa. Cyatumiwemo Dusabe Alexis wamamaye mu ndirimbo zirimo "Umuyoboro", "Ninde Wamvuguruza", "Njyana i Gologota", "Tuzazamurwa" na "Igitambo Cyanjye" na Korali Upendo yo muri ADEPR Matyazo izwi mu ndirimbo “Bimenyekane” n’andi makorali y’i Musanze. Pasiteri Habyarimana Désiré na Evangeliste Jean Paul Nzaramba ni bo bazabwiriza ijambo ry’Imana.

Iki gitaramo cyahawe intego iboneka mu Gitabo cya Yesaya 55:6 hagira hati “Nimushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa, nimumwambaze akiri bugufi.’’

Perezida wa Korali Shiloh, Umutoni Aliane, yabwiye IGIHE ko iki gitaramo kigamije gutanga ubutumwa ku bari mu rugendo rugana Siyoni.

Ati “Twiteguye kuramya Imana dufatanyije n’abazitabira igitaramo. Ubutumwa bw’ingenzi dushaka gutanga ni ubuganisha ku gushakana Uwiteka imbaraga zose no kumusenga ubudasiba.’’

Korali Shiloh ni iy’urubyiruko rubarizwa ku Mudugudu wa Muhoza mu Karere ka Musanze. Yashibutse ku y’abana b’irerero ry’icyumweru. Mu 2010 abenshi mu bari bayigize ubwo bari bageze mu cyiciro cy’ubugimbi n’ubwangavu bari bagiye kwimurirwa mu yindi Korali yitwa ‘Urufatiro’ yareraga urubyiruko rutegurirwa kujya mu yandi makorali makuru.

Mu 2017, ubuyobozi bw’itorero bwanzuye ko abagize iyo korali baguma hamwe. Ku wa 3 Nzeri 2017, iyo korali nshya yaravutse ihabwa izina rya “Shiloh’’, ryakuwe muri Bibiliya Yera mu gitabo cya 1 Samweli 1:24; ahavugwa ijambo "Shiloh" nk’umusozi wera, aho ubwoko bw’Abisiraheli bwabonaniraga n’Imana.

Korali Shiloh yakoze ivugabutumwa mu duce dutandukanye tw’igihugu mu turere twa Musanze, Burera, Ngororero, Gasabo, Kicukiro n’ahandi.

Kugeza ubu ifite indirimbo umunani zirimo n’iyitwa "Umutima" iheruka kujya hanze. Usibye ivugabutumwa ry’indirimbo inakora ibindi bikorwa byo gufasha abatishoboye nko guha abanyeshuri ibikoresho by’ishuri no gukora imiganda itandukanye.

Mu mpera za 2018, Korali Shiloh yakoze igitaramo “Uri Mwiza Mana Live Concert”, aho yafatanyije na Korali Goshen n’umuramyi Danny Mutabazi mu gitaramo cyasize benshi bakiriye agakiza.

-  Umva indirimbo “Umutima” ya Korali Shiloh yo muri ADEPR Musanze

Korali Shiloh iri mu makorali ahataniye igihembo cya Korali y'Umwaka mu zibarizwa hanze ya Kigali muri Groove Awards Rwanda 2019
Iyi korali y'urubyiruko iri mu zifite igikundiro mu Ntara y'Amajyaruguru n'ahandi mu gihugu
Korali Shiloh ikorera umurimo w’ivugabutumwa ry’indirimbo mu Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Muhoza mu Karere ka Musanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .