Korali Jehovah Jireh igiye kumurika album ya kane y’amashusho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Ukuboza 2019 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Korali Jehovah Jireh ya CEP ULK ifite igikundiro mu muziki uhimbaza Imana igiye gushyira ahagaragara umuzingo wa kane w’indirimbo z’amashusho, mu gitaramo giteganyijwe ku wa 29 Ukuboza 2019.

Iki gitaramo cyiswe “Urugamba ni Yesu Uruyoboye” kizabera muri Stade ya ULK guhera saa Munani z’amanywa.

Korali Jehovah Jireh izafatanya na Korali Siloam yo muri ADEPR Paruwase Gasave, Umudugudu wa Kumukenke na Ntora Worship Team iyoborwa n’umuramyi Tuyizere Papi Clever.

Perezida wa Korali Jehovah Jireh, Muvunyi Hyppolite, ni we uzayobora iki gitaramo mu gihe umwigisha wagitumiwemo ari Pasiteri Rudasingwa Jean Claude.

Album ya kane igiye kujya hanze ikurikira iyo Korali Jehovah Jireh yamuritse muri Nyakanga 2017 yitwa ‘Umukwe araje’ igizwe n’indirimbo 13.

Iyi korali yamamaye cyane mu ndirimbo zirimo ‘Umukwe araje’, ‘Tugufitiye icyizere Mana’, ‘Izahanagura amarira’, ‘Imana yaraduhamagaye’, ‘Kugira ifeza’, ‘Guma muri Yesu’, ‘Ingoma yawe’, ‘Turakwemera’, ‘Intsinzi’, ‘Akira ishimwe’ n’izindi.

Korali Jehovah Jireh yashinzwe mu 1998, ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya Pentekote ADEPR by’umwihariko muri CEP ULK.

Usibye ivugabutumwa ikora yifashishije indirimbo, Korali Jehovah Jireh ikora n’ibindi bikorwa by’urukundo birimo gufasha abatishoboye.

Korali Jehovah Jireh yatangijwe n’abanyeshuri batandatu biga nimugoroba babarizwaga mu itsinda rikorera mu muryango w’abanyeshuri b’abapantekote bo muri kaminuza, icyo gihe ikaba yaritwaga Groupe de Prière des étudiants Pentecotistes Universitaires (GPEPU) nyuma nayo yaje guhindura izina ikaba CEP (Communautés des étudiants Pentecotistes) mu 2000.

Kwinjira mu gitaramo “Urugamba ni Yesu Uruyoboye” ni ubuntu. Abazacyitabira bashobora kuzatahana DVD iriho indirimbo za Korali Jehovah Jireh zose cyangwa bakanahabwa Flash disk iriho album zayo zose.

Korali Jehovah Jireh iri mu zifite izina muri ADEPR igiye kumurika album ya kane y’amashusho
Korali Jehovah Jireh yatumiye Korali Siloam na Ntora Worship Team

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .