Korali Iriba y’i Huye itegerejwe i Kigali mu gitaramo izahuriramo na Nshuti Bosco

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 16 Werurwe 2019 saa 02:20
Yasuwe :
0 0

Korali Iriba ikorera umurimo w’ivugabutumwa muri ADEPR Paruwase ya Taba mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, igiye gutaramira mu Mujyi wa Kigali aho izafatanya n’umuhanzi Nshuti Bosco uri mu bakunzwe mu muziki wo guhimbaza Imana.

Korali Iriba iri mu zifite ibigwi mu Rwanda, izataramira kuri Dove Hotel ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali ku wa 17 Werurwe 2019.

Iki gitaramo cyitiriwe album nshya Korali Iriba iri gutunganya izaba yitwa “Jehovah shammah.”

Perezida wa Korali Iriba, Musafiri Vincent, yatangaje ko intego y’iki gitaramo ari ukuramya Imana no guhamya ko iriho.

Yagize ati “Twahisemo gukorera igitaramo i Kigali ngo twegere abakunda ibihangano byacu. Duhamanya n’Umwuka Wera ko dukwiye gufatanya n’abatuye Kigali guhamya ko Imana iriho. Abazitabira bazumva indirimbo nziza, bumve ijambo ry’Imana rizahembura imitima yabo. Babikiwe uruhisho.’’

Jehovah Shammah Live Concert, yatumiwemo umuhanzi Nshuti Bosco uheruka gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Umutima’. Uyu muhanzi yatumiwe nk’umwe mu bakunzwe muri iki gihe ndetse yanahawe igihembo cy’umuhanzi w’umwaka wa 2018 muri Groove Awards Rwanda 2018. Abazacyitabira bazagaburirwa ijambo ry’Imana na Rudasingwa Jean Claude.

Korali Iriba yaherukaga gukorera igitaramo cyayo muri Kigali mu 2011, ubwo yataramiraga muri Christian Life Assembly (CLA).

Iyi korali yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Nta kibasha’, ‘Witinya’, ‘Turiho ku bw’ubuntu’, ‘Urakomeye’ na ‘Icyampa’, yaherukaga gukora igitaramo gikomeye yise “Todah Concert” mu ntangiriro za 2018. Cyabereye mu Nzu Mberabyombi y’Akarere ka Huye ku wa 14 Mutarama.

Korali Iriba igizwe n’abarenga 130 bari mu byiciro bitandukanye biganjemo abatuye mu duce two mu Mujyi wa Huye. Yashinzwe ku wa 15 Gashyantare 1995, itangijwe n’abantu 18. Mu myaka 24 imaze mu ivugabutumwa, yashyize hanze album eshatu z’amajwi n’ebyiri z’amashusho.

Korali Iriba iri mu zikunzwe cyane muri ADEPR igiye gutaramira i Kigali
Korali Iriba y'i Huye yatumiye Nshuti Bosco mu gitaramo itegerejwemo kuri Dove Hotel
Nshuti Bosco uri mu bakunzwe cyane muri ADEPR aheruka guhabwa igihembo cy’umuhanzi wa 2018 muri Groove Awards Rwanda 2018
Nshuti Bosco yanitabiriye Todah Concert, igitaramo Korali Iriba yakoreye i Huye mu 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza