Korali Elayono igiye gukorera igiterane cy’ububyutse mu Karere ka Rwamagana

Yanditswe na Niyonzima Moïse
Kuya 14 Nyakanga 2019 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Korali Elayono ikorera umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri ADEPR Remera yateguye igiterane cy’ububyutse kizabera muri Paruwasi ya Muyumbu, Umudugudu wa Murehe mu Karere ka Rwamagana.

Iki giterane giteganyijwe ku wa 21 Nyakanga 2019, cyahawe intego yo kubwiriza abatarakira Kirisitu nk’Umwami n’Umukiza mu buzima bwabo.

Korali Elayono yateguye urugendo rw’ivugabutumwa nyuma y’iminsi mike ishyize ahabona indirimbo nshya imaze kwigarurira imitima ya benshi yise ‘Gusenga Kwawe’.

Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha Ibikorwa muri Korali Elayono, Kwizera Emmanuel, yatangarije IGIHE ko urwo rugendo rw’ivugabutumwa rugamije gukomeza kuyobora benshi ku nzira y’agakiza.

Yagize ati “Mu by’ukuri Bibiliya itugaragariza ko ku bwa kavukire na kamere yacu twari dupfuye ku bw’ibyaha byacu. Natwe turashima Umwami Yesu waduhaye ubuntu dushikamyemo, tuva mu isayo y’ibyaha twahozemo.’’

Yavuze ko iyo nzira ariyo bashaka kuyoboramo abakiri mu buyobe.

Yakomeje avuga ko “Turahamya ko iri vugabutumwa rizahindura abakiri mu busambanyi, abarozi n’abaterekera, abasinzi, abanywa itabi n’urumogi, abarara barwana mu ngo, abo bose bakiri imbata za Satani bakakira Kirisitu.’’

Korali Elayono igiye gutangirira ibiterane by’ububyutse i Rwamagana irateganya kuzajya ibikora mu buryo ngarukamwaka.

Kwizera yavuze ko “Usanga hari ababyeyi bacu, abavandimwe cyangwa urungano bataramenya inzira y’agakiza. Rero gukizwa kwabo ni ikamba ryacu.’’

Iki giterane kandi cyatumiwemo umwigisha w’ijambo ry’Imana Pasiteri Munezero n’andi makorali yo ku Mudugudu wa Murehe. Kizaba kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Korali Elayono iri mu zikomeye muri ADEPR, yegukanye igihembo yahawe nka Korali ya mbere mu Rwanda ikoresha neza ikoranabuhanga mu gusakaza ivugabutumwa mu 2014 mu bitangwa na Sifa Rewards.

Korali Elayono yatangiye mu 1996, ku gitekerezo cy’urubyiruko rw’abasore n’inkumi 12, bumvaga bafite ishyaka ryo gukora ivugabutumwa mu ndirimbo.

Mu 2006, Korali yujuje imyaka icumi ivutse, yemerewe gukora ku mugaragaro, iza no guhabwa izina yitwa “Elayono.” Imaze gukora indirimbo zirenga 300.

Korali Elayono yatangiye mu 1996 ku gitekerezo cy’urubyiruko rw’abasore n’inkumi 12
Korali Elayono iri mu zikunzwe cyane muri ADEPR
Korali Elayono itegerejwe mu Karere ka Rwamagana mu giterane cy'ivugabutumwa
Korali Elayono igiye gukorera igiterane cy’ububyutse mu Karere ka Rwamagana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza