Korali 10 zifite igikundiro muri ADEPR zahurijwe mu giterane cy’ububyutse i Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Ugushyingo 2019 saa 11:41
Yasuwe :
0 0

Itorero rya ADEPR, Ururembo rw’Umujyi wa Kigali ryatumiye korali icumi zikunzwe mu giterane cy’iminsi ibiri cyo kuramya no guhimbaza Imana cyahawe intego yo kugarura ububyutse mu itorero.

Iki giterane giteganyijwe kubera muri Stade ya Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) ku Gisozi ku wa 2-3 Ugushyingo 2019.

Ni igiterane cyabanjirijwe n’amahugurwa y’abashumba bo mu Rurembo rw’Umujyi wa Kigali n’abavugabutumwa batandukanye.

Aya mahugurwa y’iminsi itatu agamije kwigisha abakozi b’Imana ijambo ry’Imana byimbitse no kongera kuganira ku mbuto z’Umwuka Wera.

Ari gutangwa n’abatumirwa bavuye muri Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Ivugabutumwa n’Amahugurwa muri ADEPR, Rudasingwa Jean Claude, yatangaje ko icyo giterane kigamije kongera ubu byutse mu itorero no mu bazacyitabira muri rusange.

Ati “Buri giterane kigira icyo kigamije, icyacu twagihaye iy’ububyutse. Intego yacu iri mu Gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 1:8 havuga ngo muzahabwa imbaraga umwuka n’abamanukira.’’

Iki giterane cyatumiwemo korali zitandukanye zirimo Hoziyana y’i Nyarugenge, Jehova Jireh, Ukuboko kw’Iburyo, Siloam, Besaleli, Asmos, Abakorera Yesu, Muhima, Itabaza, Amahoro.

Umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana uzayoborwa n’amatsinda abizobereye arimo Ntora Worship Team iyoborwa n’umuramyi Tuyizere Papi Clever n’irya Nyarugenge.

Abazacyitabira kandi bazagaburirwa ijambo ry’Imana n’abavugabutumwa batandukanye barimo abavuye mu bihugu byo hanze bari no mu batanze amahugurwa anyuranye.

Muri bo harimo Bro Daniel Young wavuye muri Texas, uyu aka umwe mu bahuguye abayobozi b’itorero rya ADEPR.

Mu butumwa bwe, Bro Daniel Young ubwo yahuguraga abakozi b’imana bo mu Rurembo rw’Umujyi wa Kigali, yavuze ko amatorero akeneye ijambo kurusha ibindi abantu birukira.

Ati “Ntushobora kumenya ukuri mu gihe utaganiriye n’abandi, hari ukuri njye mfite hari n’ukuri mufite iyo tubihuj e dukuramo ukuri kuzuye.’’

Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga Ephrem, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye amahugurwa yibukije buri wese ko akwiye kubahiriza inshingano ze.

Ati “Imirima yacu ntabwo ingana n’imbuto twera ntizishobora kungana, ariko buri wese agomba kugenzura niba imbuto yagombye kwera arizo ari kwera.’’

Igiterane cyateguwe na ADEPR biteganyijwe ko kizajya gitangira saa Munani n’igice kugeza saa Kumi n’Ebyiri n’igice.

Abayobozi bakuru muri ADEPR bari mu mahugurwa y'iminsi itatu agamije kunoza umurimo w'Imana
Korali Hoziana ibarizwa ku Mudugudu wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali iri mu zatangijwe bwa mbere muri ADEPR yatumiwe muri iki giterane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .