Itorero EPR ryateguye ikindi giterane gikomeye kuri Stade ya Muhanga

Yanditswe na Sengurebe Joel
Kuya 7 Kanama 2018 saa 09:42
Yasuwe :
0 0

Itorero Église Presbyteriénne au Rwanda[EPR] ryongeye gutegura igiterane ngarukamwaka kizabera mu Mujyi wa Muhanga guhera tariki ya 8 kugeza ku ya 12 Kanama 2018.

Iki giterane kizajya kibera kuri Stade ya Muhanga buri munsi guhera saa tatu za mu gitondo kugera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Igiterane cyiswe ‘Ndatuma nde’ kigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya Gatandatu.

Mbere y’icy’uyu mwaka, Église Presbyteriénne au Rwanda yakoreye igiterane ‘Ndatuma nde’ mu tundi duce tw’igihugu turimo Remera-Rukoma, Kirinda, i Rubengera, mu Mujyi wa Kigali ndetse na Rubavu.

Iki giterane cy’ivugabutumwa, uyu mwaka gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ariko njyewe nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo ,ndetse ngo zibone bwinshi’ iboneka muri (Yohani 10:10b).

Abahanzi batandukanye ndetse n’amakorali atandukanye yo mu Itorero Église Presbyteriénne au Rwanda[EPR] bazasusurutsa iki giterane.

Rev. Pasiteri Nsengimana Celestin, Umuyobozi wa Église Presbyteriénne Gitarama, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko imyiteguro y’iki giterane igeze kure; ubuyobozi bwariteguye ndetse n’abakirisitu baracyiteguye dore ko intego yacyo uyu mwaka ari ugusobanukirwa ijambo ry’Imana kandi bagashikama ku isengesho kugirango bazabone ubugingo.

Yagize ati “Iki giterane kizatangizwa n’umwiherero w’abashumba ndetse n’abagize bureaux z’abakuru b’itorero n’abadiyakoni ndetse hazabamo n’imurikabikorwa n’imurikagurisha ry’ibikorerwa iwacu mu Rwanda noneho mu kugisoza hakazabaho umuhango wo kurobanura abashumba baziyongera ku bandi basanzwe bakorera umurimo muri iri torero, bafatanye kwamamaza ubutumwa bwiza.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko muri ‘Ndatuma nde’ y’uyu mwaka hazaba harimo abakozi b’Imana batandukanye barimo nka Ev.Paul Uwiragiye, Rev.Dr Pascal Bataringaya, Ev.Umurutasate Jean Nepomuscène, Rev.Dr Gabriel Akimana, Rev.Dr Olivier Ndayizeye n’abandi.

Muri iki giterane kandi hatumiwe korali Intumwa ya EPR Kanombe, Korali La Trompette ya Paruwasi Isano i Kigali, Shalom ya EPR Kirinda, Right Choir ya EPR Rubengera, Korali Murwazinda ya EPR Gacuba i Rubavu, Urumuri Choir y’abasaza ba EPR Remera hakazaba hari n’andi makorali yo mu bihugu bya Tanzaniya na RDC.

Igiterane 'Ndatuma nde' gisanzwe kiba buri mwaka kikitabirwa mu buryo bukomeye

Itorero Église Presbyteriénne au Rwanda rimaze imyaka 109 rikorera mu Rwanda. Kuri ubu ribarizwa mu gihugu hose, rikaba rifite amakorali arenga igihumbi na magane ane harimo n’ikunzwe n’abatari bake nka Injiri Bora ibarizwa i Kigali.

Itorero EPR rifite abayoboke basaga ibihumbi 500 mu gihugu hose. Ni itorero ridakunze kumvikanamo bombori bombori bitewe n’amahame n’amategeko arigenga hakiyongeraho inzego z’ubuyobozi zishyirwaho zikanavanwaho hakurikijwe amategeko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza