Impinduka mu gitaramo cyatumiwemo umuramyi Benjamin Dube

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 27 Kamena 2019 saa 07:54
Yasuwe :
0 0

Igitaramo cyatumiwemo umuramyi uri mu bakomeye muri Afurika y’Epfo, Benjamin Dube, cyahinduriwe aho cyagombaga kubera kijyanwa i Rusororo mu nyubako ya Intare Conference Arena.

Benjamin Dube ategerejwe i Kigali mu gitaramo kizaba tariki 11 Kanama 2019, yatumiwemo n’itsinda rya True Promises rimaze kugwiza abakunzi bitewe n’indirimbo zaryo nka “Wadushyize Ahakwiye.”

Iki gitaramo cyiswe “True Worship” cyari giteganyijwe kuzabera muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali] ariko hajemo impinduka kirahavanwa.

Umuyobozi wa True Promises, Mbonigaba Bonnke, yabwiye IGIHE ko izi mpinduka zatewe n’uko babuze ahantu heza bakorera kuko amahema yose yo muri Camp Kigali yari yafashwe hasigaye hanze.

Ati “Twashakaga Camp Kigali dusanga ahantu hose harafashwe hasigaye hanze kandi hari ingorane nyinshi, imvura ishobora kugwa tutarabitekerejeho mbere bikaba byazana ishusho mbi.’’

Yongeyeho ko bari bakeneye ahantu heza, hakwiye umuramyi ukomeye nka Benjamin Dube ari nayo mpamvu bemeje kugikorera i Rusororo.

Ati “Ikindi ni mu rwego rw’ahantu twifuzaga kwakirira uriya mushyitsi dufite, twumvaga yajya ahantu heza, ku buryo atwara n’ishusho nziza y’igihugu cyacu bituma dutekereza ko twajya muri Intare Conference Arena.”

I Rusororo hazabera iki gitaramo hitaruye Umujyi wa Kigali rwagati ndetse nta n’imodoka zitwara abagenzi zijyayo, ibintu bishobora guca intege abafuza kureba igitaramo ariko badatunze imodoka.

Kuri iki ubuyobozi bwa True Promises bwatangaje ko hari gushakwa uko abantu bazagendera hamwe ndetse bakanataha, ntihagire ucikanwa bitewe n’ubushobozi buke.

Benjamin Dube utegerejwe mu Rwanda ni umushumba w’itorero High Praise Centre Church, umwanditsi w’indirimbo akanizitunganya, umuramyi, umwigisha akaba amaze imyaka irenga 33 akora uyu murimo wo kuririmba.

Indirimbo ze zaramamaye cyane ndetse zashyizwe mu Kinyarwanda. “ketshepile Wena” yahimbwemo “Hariho Impamvu”, “Thel’umoya’ ihinduka “Nimurebe Urukundo.”

Umuramyi Benjamin Dube azataramira muri Intare Conference Arena
Amatike yo kwinjira mu gitaramo yatangiye kugurishwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza