Ev. Harerimana yasabiye abitwikira ijambo ry’Imana bagacucura rubanda kujyanwa Iwawa cyangwa Mageragere

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 5 Ugushyingo 2018 saa 01:50
Yasuwe :
0 0

Umuvugabutumwa Harerimana Steven [Niyibeshaho] yagaragaje ko hari abavuga ijambo ry’Imana mu nyungu zabo bwite, asanga bakwiye gukanirwa urubakwiye.

Harerimana umaze imyaka 20 mu ivugabutumwa yatangaje ko ikinyoma cyahawe imbaraga mu nyigisho, ibihangano, mu madini n’izindi ngeri zitandukanye.

Ni amagambo yagarutseho mu giterane ‘Menya Ukuri’ cyabereye i Kabuga kuri Bambino ku wa 4 Ugushyingo 2018.

Yagaragaje intambara iri hagati y’ikinyoma n’ukuri, avuga ko yiteguye kuyirwana kugeza ku mwuka we wa nyuma.

Yagize ati “Umuhanzi akora indirimbo y’umwimerere, akabona itari ku isoko, inda igahita imuha igitekerezo, ikamubwira ko ibintu bye ari ukuri ariko bitagezweho. Koresha umwimerere wawe kugeza igihe ibizima byawe bizakura ibipfuye ku isoko.”

Yikije cyane ku bahanuzi n’abatwara ubutumwa ariko bishakira indonke.

Ati “Abahanuzi mukwiye kuvuga ibyo Imana ivuga, ntimwongereho ibyo inda ivuze. Hari abashumba bageze ku rwego babagurishaho amazi n’uducupa tw’amavuta.”
Uyu muvugabutumwa w’imyaka 30 yavuze ko hari abafite imyitwarire yatuma bajyanwa mu bigo ngororamuco.

Yagize ati “Abakora ibintu bishakiye, bakavuga n’ibyo bishakiye, birarambiranye. Ikibabaje ni uko babyitirira Imana. Umuco Nyarwanda ubwawo ukwiye kubakurikirana kuko bica n’ururimi. Bakwiye kujyanwa i Iwawa cyangwa Mageragere”.

Yavuze ko bamwe bakwiye gukurikiranwa nk’abajura ruharwa.

Ati “Umuntu araye ahantu ahanura, mu gitondo bakabura televiziyo, uwo akwiye kujyanwa i Mageragere. Hari n’abandi ubona bakeneye kujyanwa i Ndera, ibitekerezo byabo bikagororwa.”

Harerimana yavuze ko ibikorwa binengwa nk’iby’abakubita abantu ngo bayobowe n’Umwuka bikwiye no gufatirwa ingamba zikakaye.

Umukoro ku bumvise ubutumwa

Mutabonwa Jacqueline uhagarariye ‘Nka Tabita Ministry’ yatangarije IGIHE ko ijambo yumvise agiye kurigira umutwaro.

Ati “Mu mitima yacu no mu masengesho yacu ukuri gukwiye gukomeza kumenyekana. Turabishyigikiye kandi tuzakomeza turwanirire ko kuganza ikinyoma.”

Umuhanzi Muhoza Janvier wamamaye mu ndirimbo ‘Izabikora’ yakomoje ku kugeza izi nyigisho ku bantu benshi.

Ati “Gukoresha umwimerere wanjye no kwirinda kuyoborwa n’inda ngo mpindure umuhamagaro wanjye.”

Harerimana avuga ko nubwo ikinyoma kiganje ariko hakiri abakozi b’Imana bazima bakwiye kuyobokwa.

Ati “Hari abanyabwenge bagiye guhangana n’abadashaka impinduka kandi iyo ntambara Imana irayishyigikiye. Mumfashe tugambanire ikinyoma kive ku isoko.”

Mu iyerekwa amaranye imyaka itanu ngo Imana hari abo igiye guhagurutsa nkuko yakuye Dawidi mu ishyamba, agasigirwa kuba Umwami no guhangana n’amahanga yarwanyaga Abisiraheli.

‘Menya Ukuri’ yitabiriwe n’abahanzi barimo Mutabazi Danny, Umukirigitanga Deo Munyakazi, Muhoza Janvier, Manzi Olivier, Dan M Gakwaya, Hello Ziggy, abaraperi MD na Dass Choir n’abandi.

Iki gitaramo cyitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Manzi uzwi muri filimi Nyarwanda na we yari ahari
Mutabonwa Jacqueline uhagarariye ‘Nka Tabita Ministry’ yari yafashijwe cyane
Ubutumwa bwo kumenya ukuri no kubatuka bwahawe abiganjemo urubyiruko n'abantu bakuru
Umuvugabutumwa Harerimana yavuze ko nta kibi kibaho ahubwo biterwa n’uko hari icyiza cyakoreshejwe nabi
Umuhanzi Danny Mutabazi na we yitabiriye iki gitaramo
Umuvugabutumwa Harerimana Steven uzwi nka Niyibeshaho yavuze ko ntacyo atinya mu gihe ahagaze ku kuri kw’ijambo ry’Imana
Umuraperi MD yishimiwe cyane mu ndirimbo ye nshya yitwa 'Ndi Umutsinzi'
Umunyamakuru Issa Noel Kalinijabo akaba n'Umuvugabutumwa ari mu bitabiriye igitaramo 'Menya Ukuri'
Umuhanzi Muhoza Janvier yamamaye mu ndirimbo ‘Izabikora’
Abayisenga Ben ni we wavangaga imiziki ihimbaza Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza