Calvary Ministries yateguye igiterane cy’amashimwe mu gusoza 2019

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Ukuboza 2019 saa 06:30
Yasuwe :
0 0

Itorero Calvary Ministries riyoborwa na Pasiteri Sebagabo Christophe ryateguye igiterane ngarukamwaka kigamije gushima Imana ku burinzi bwayo mu bihe byatambutse n’umwaka wa 2019 by’umwihariko.

Iki giterane cyahawe insanganyamatsiko igira iti ‘Garukana amashimwe’; yatoranyijwe hagamijwe gufasha abakirisitu gusoza 2019 bari mu mashimwe.

Giteganyijwe gutangira ku wa 26 no ku wa 27 Ukuboza 2019 aho kizabera kuri Nazareen Church Remera; kizasozwa mu gitaramo cyagutse cy’ijoro ry’ubusabane giteganyijwe ku wa 31 Ukuboza 2019 kuri Dove Hotel ku Gisozi.

Iri joro ryo kuramya no guhimbaza Imana ryatumiwemo abahanzi n’amakorali afite ibigwi mu muziki uhimbaza Imana mu Rwanda arimo Healing Worship Team, Alarm Ministries, True Promises, Kingdom of God Ministries ndetse n’abahanzi Prosper Nkomezi na Bea na Ndutira.

Abazacyitabira bazafata umwanya wo gushima Imana ku byo yakoze ku buzima bwabo, ubw’itorero n’igihugu muri rusange ariko banayiragiza umwaka utaha wa 2020.

Iki giterane cyaherukaga kuba mu mpera za 2018 aho cyahurije hamwe amatsinda akunzwe mu Mujyi wa Kigali n’abahanzi baririmba ku giti cyabo.

Pasiteri Sebagabo Christophe ni we uyobora Itorero Calvary Ministries

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .