Pasiteri Papane yongeye kumwenyurira mu Rwanda- Uko igitaramo yakoreye i Kigali cyagenze (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 21 Nyakanga 2019 saa 05:30
Yasuwe :
0 0

Ni amateka mashya mu muziki uhimbaza Imana mu Rwanda! Ku nshuro ya mbere umuhanzi uri mu bakomeye muri Afurika, Pasiteri Papane Bulwane yakoze igitaramo yahurijemo abahanzi bakomeye mu Rwanda, anagifatiramo amashusho azagaragara kuri album ye.

Iki gitaramo cy’imbaturamugabo cyiswe ‘Gospel Is My Life Recording’, cyabereye ku rusengero rwa Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama kuri iki Cyumweru, tariki 21 Nyakanga 2019.

Cyitabiriwe n’abantu batari benshi kuko aho cyabereye imwe mu myanya yari yateguwe nta bantu bari bayicayemo. Abacyitabiriye ariko bagize ibihe byiza binyuze mu bihangano byuhira imitima ya benshi byaharirimbiwe.

Pasiteri Papane yagifatiyemo amashusho azagaragara kuri album nshya ateganya kumurika. Ni we muhanzi wa mbere mu bo mu ruhando rw’umuziki wo mu rusengero wakoze igitaramo anafatiramo amashusho ako kanya, azatunganywa agashyirwa kuri album ye.

Uyu muhanzi ubifatanya no kubwiriza ubutumwa bwiza yafatanyije na bagenzi b’Abanyarwanda barimo Papi Clever n’amatsinda akunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ya Alarm Ministries, Healing worship Team na Gisubizo Ministries.

Patient Bizimana wari ku rutonde rw’abagomba kuririmba muri iki gitaramo ntiyagaragaye ku rubyiniro. Abitabiriye igitaramo ntibatangarijwe impamvu yatumye uyu muhanzi ataboneka.

Papane yateguye iki gitaramo nyuma yuko mu mwaka ushize yataramiye bwa mbere mu Mujyi wa Kigali, akanyurwa nuko Abanyarwanda baramya, akiyemeza kuzagaruka mu rwa Gasabo kuhakorera igitaramo cye bwite.

Icyo gihe yari yatumiwe n’umuhanzikazi Ada Bisabo Claudine [ABC] mu gitaramo cyiswe “Ahindura Amateka Live Concert” cyabereye muri Serena Hotel ku wa 23 Ukuboza 2018.

Kuri uyu munsi yongeye kwishimana n’Abanyarwanda binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe cyane zinakoreshwa mu nsengero zitandukanye mu Rwanda. Imbyino ze na zo ziri mu byanyuze abitabiriye icyo gitaramo.

Mu butumwa bwe yanyuzagamo akabwira abitabiriye igitaramo ko "Kigali ihiriwe no kugira abaramyi bafite amavuta yo kuramya.’’

Yabwiye IGIHE ko yanyuzwe n’uko igitaramo cyagenze kuko umugambi w’Imana wasohoye.

Yagize ati “Icyo navuga ni uko intego y’igitaramo yagezweho. Naje mu Rwanda gufatanya n’abantu kuramya Imana byuzuye. Ntitwari twiteze ibyo Imana yakoze uyu munsi, turashima Imana kuko yabyemeje uko.’’

"Mu gihe Imana yabyemeye, ntegereje kumva abantu bahamya bati ‘nari mpari nabonye ukuboko kw’Imana’ iyo ni gihamya yo kunyurwa kwanjye. Nishimiye ko Imana ikomeje kunkoresha.’’

Mu bindi bikorwa uyu muhanzi azagaragaramo mu Rwanda harimo igitaramo azahuriramo n’abahanzi batandukanye barimo Ada Bisabo kizabera mu Karere ka Rubavu.

Iki gitaramo cyiswe Kivu Beach Gospel Extravaganza kizabera i Rubavu ku wa 27 Nyakanga 2019.

UKO IGITARAMO CYAGENZE:

20:35: Pasiteri Papane yasezeye abakunzi be i Kigali

Igitaramo Gospel Is My Life Recording cyateguwe n’umuramyi Pasiteri Papane cyasojwe.

Uyu muhanzi yasoje aririmba indirimbo ye yakunzwe cyane yise “Ndohamba”, yayifatanyije n’abahanzi benshi bibumbiye muri korali yiswe iya rusange yahuriyemo abahanzi bakora umuziki wigenga, abagize amatsinda atandukanye n’abandi.

Yasoje avuga ati “Bye bye. Murabeho.’’

Pasiteri Papane yahurije abaririmbyi bo mu matsinda akomeye i Kigali n'abahanzi ku rubyiniro bafatanya kuririmba
Igitaramo cyasojwe Pasiteri Papane aririmba indirimbo ye yakunzwe cyane yitwa "Ndohamba''
Umuhanzikazi Gaby Kamanzi afata ifoto y'urwibutso ubwo Pasiteri Papane yari ku rubyiniro
Ni igitaramo cyarimo kwirekura no gutambira Imana bisesuye
Pasiteri Papane n'itsinda ryamufashije kuririmba bari bafite uburyo bwo kuramya budasanzwe
Umuhanzikazi Nicky Nicole ukomoka i Rubavu yashimishije benshi mu ndirimbo "Calvary" yasubiwemo mu Kinyarwanda

-  PAPANE yatumiye abakunzi be kuzifatanya mu bitaramo bizabera muri Foursquare

Pasiteri Papane yararikiye abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana kuzifatanya na we mu bitaramo by’imigoroba yo kuramya azakorera mu Itorero Foursquare Gospel Church Rwanda, rikorera Kimironko mu cyumweru kizatangira ku wa 22 Nyakanga 2019.

20:24: Wahambanati yahurije abaramyi benshi ku rubyiniro

Ubwo yaganaga ku musozo, Papame yahamagaye abaririmbyi bo mu matsinda arimo Alarm Ministries, Healing Worship Team na Gisubizo Ministries n’abakora umuziki bigenga bafatanya kuririmba indirimbo yakunzwe cyane ya Wahambanati, yahimbwe n’Umunyafurika y’Epfo, Pasiteri Solly Mahlangu.

Yagize ati “Niba ushaka guhabwa umugisha ngwino dufatanye. Ushobora kuba utagaragara ariko ufite igikundiro. Ugusigwa ntabwo kugaragarira mu bitangazamakuru, ko wanditswe cyane n’ibindi.’’

Bakimara gusesekara ku rubyiniro yakomeje ati “Aba ni abaririmbyi tuzataramana.’’

Uyu muvugabutumwa yahise akomoza ku nkuru za Yesu n’uburyo yagambaniwe avuga ko byari mu mugambi w’Imana kandi isohoza amasezerano yatanze ku bayizera.

Ati "Umunsi umwe, Yesu yabwiye abigishwa be ko hari igihe umwe azabambwa kandi umwe azaba umugambanyi. Yuda ntiyagambaniye Yesu, yari intumwa y’Ijuru, yagombaga gusohoza umugambi w’Imana. Namwe Imana izabarinda, muzatera imbere mu kuramya Imana.’’

Iyi ndirimbo bayibyinnye bidasanzwe bagaragaza kunyurwa n’umuziki w’umwimemerere wacuranzwe.

20:15: Abaririmbyi bafashije Papane bakuriwe ingofero

Ubwo yari ageze ku ndirimbo ye yise “Be alright”, Pasiteri Papane yahaye umwanya abamufashije ku rubyiniro kuva ku bacuranzi aho buri wese yerekanaga ubuhanga bwe bitewe n’igikoresho afite.

Byabaye ibidasanzwe ku baririmbyi kuko abakobwa n’abasore bamufashije bagaragaje ubuhanga bwihariye mu kugorora amajwi mu buryo bunogeye amatwi.

Muri bo harimo Mubogora Désiré wize umuziki mu Ishuri ryo ku Nyundo akaba anaririmba muri True Promises, washimishije benshi.

Iyi ndirimbo yayisoje abashimira byimazeyo. Ati “Aba ni abana banyu. Aho tuzajya hose tuzajya tujyana. Ni impano zidasanzwe.’’

Yahise akomeza aririmba indirimbo yitwa “Modimo” ibyinitse mu mudiho wa Kinyafurika.

-  Ibyo wamenya kuri Pasiteri Papane Bulwane uri ku rubyiniro

Pasiteri Papane Bulwane abarizwa mu Itsinda ryitwa Spirit of Praise rikomeye mu kuramya Imana muri Afurika y’Epfo. Indirimbo zaryo zahinduye ubuzima bwa benshi mu bakunda umuziki wo kuramya Imana.

Uyu muhanzi wavukiye muri Afurika y’Epfo, yatangiye kuririmba afite imyaka irindwi mbere yo kwinjira muri Spirit of Praise, yashinzwe mu 2008 ngo ifashe abahanzi bakizamuka no kugaragaza impano zabo.

Papane w’imyaka 37 yamamaye mu ndirimbo ‘‘Halempotsa’’, ‘‘Ndohamba’’, ‘‘Modimo’’, “Nasempini”, “Yingakho ngicula”, “Halempotsa”, “Impilo yami” n’izindi.

Mu mwaka ushize yahawe igihembo cya Premier Gospel Artist gitangwa na INGOMA (Independent National Gospel Music Award).

-  Indirimbo zizwi zabyinwe karahava!

Papane waririmbye indirimbo ze zakunzwe cyane mu bemeramana bo mu Rwanda yanyuze benshi.

19:53: Yageze kuri Calvary yahanzwe na mugenzi we “Zaza Mokhethi’’ baririmbana mu itsinda rya Spirit of Praise yishimirwa by’ikirenga. Buri wese yahagurutse afatanya na we kuyiririmba.

Iyi ndirimbo yahinduwe mu Kinyarwanda, yitwa “Yesu yitanze i Kaluvari.’’

Yabajije imbaga yari muri CLA ati “Murashaka ko ndirimba mu Kinyarwanda?” Bose bahise bazamura amajwi hejuru bemera ari nako bagaragaza ibyishimo.

Yahise ahamagara umuhanzikazi w’umunyempano, Nicky Nicole aba ariwe uyitera; uyu yanyuzagamo akigisha uyu Munyafurika y’Epfo amagambo agize indirimbo y’Ikinyarwanda.

Iyi ndirimbo nta washidikanya ko iri mu zakunzwe cyane bitewe n’uburyo ibyinitse ndetse n’amagambo y’ihumure ayigize.

Nicole wayiteye yishimiwe cyane bitewe n’uburyo yahanikaga ijwi ndetse akavanga indimi zirimo Ikizulu, Icyongereza n’Ikinyarwanda.

-  Papane yicaye aharira abana bari kumufasha kuririmba urubyiniro

Umuhanzi Papane wanyuzwe n’uburyo yakiriwe n’abakunzi b’ibihangano bye muri Kigali hari aho yageze aricara, areka abahanzi bari kumufasha mu buryo bw’imiririmbire bakomeza gutaramana n’abari mu rusengero rwa CLA.

Umuziki wacuranzwe wanyuraga amatwi bijyanye n’umuziki w’Abazulu ukoreshwa cyane ndetse n’injyana yabo ikunzwe bitewe n’uburyo ibyinitse.

-  Pasiteri Papane ari guharurira inzira mugenzi we Bishop Dube

Pasiteri Papane abarizwa muri Spirit of Praise, iyobowe na Bishop Benjamin Dube na we uri mu bahanzi bakomeye muri Afurika y’Epfo.

Yatumiwe n’Itsinda rya True Promises rimaze kwamamara mu muziki uhimbaza Imana mu gitaramo gikomeye ryise “True Worship”. Iki gitaramo giteganyijwe kubera mu Intare Conference Arena i Rusororo ku wa 11 Kanama 2019.

Umuyobozi wa True Promises, Mbonigaba Bonke, aherutse gutangaza ko uretse kuba baratumiye umuramyi Bishop Benjamin Dube bari guteganya no gukorana na we indirimbo ubwo azaba ari i Kigali.

Pasiteri Papane yongeye gukorera igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Kigali
Ku rubyiniro, Papane yakoresheje imbaraga nyinshi cyane abyina
Pasiteri Papane yanyuze abitabiriye igitaramo yakoreye mu Mujyi wa Kigali
Pasiteri Papane yavukiye muri Afurika y’Epfo, yatangiye kuririmba afite imyaka irindwi mbere yo kwinjira muri Spirit of Praise
Pasiteri Papane yashimye itsinda ryamufashije mu buryo bw'imiririmbire, anavuga ko azarijyana aho azajya hose
Aba basore n'inkumi bafashije Papane kuririmba bagaragaje ubuhanga buhambaye
Pasiteri Papane yaherukaga gukorera igitaramo gikomeye mu Rwanda, cyabaye mu mpera z'umwaka ushize
Papane afite ubuhanga budasanzwe mu kuririmba
Abacuranzi barimo Mima ubarizwa muri Alarm Ministries bafashije Papane guhuza amajwi y'inanga n'ibindi bikoresho bya kizungu

19:00: UMUTUMIRWA W’IMENA YAHAMAGAWE

Ni ku nshuro ya kabiri Papane ageze mu Rwanda, igitaramo cya mbere yaririmbyemo cyabaye mu mwaka ushize aho yanyuzwe n’uburyo Abanyarwanda bizihirwa no kuramya Imana.

Papane Bulwane uri mu bahanzi bakunzwe cyane muri Afurika y’Epfo arafata amashusho ya album nshya muri iki gitaramo yise “Gospel Is My Life Live Recording”.

Uyu muhanzi wanyuzagamo akaganira n’abitabiriye igitaramo cye, yakiriwe yerekwa ibyishimo by’ikirenga.

Akigera ahirengeye yagize ati “Ibyo Satani yakunyaze uyu munsi urabigarurirwa mu izina rya Yesu. Ubu ni ubutaka bwa Kigali. Imana igiye kugeza Kigali ku rundi rwego."

Indirimbo ze zakunzwe cyane zaharuriwe inzira mu Rwanda kubera gukoreshwa cyane mu nsengero zitandukanye mu gihe cyo kuramya no guhimbaza Imana

Yatangiye aririmba indirimbo nka ‘‘Luthando’’, ‘‘Mwamba mamba’’ n’izindi. Buri yose yayisozaga ahabwa amashyi menshi.

Yavuze ko "Imana nikuzamura, abanzi bawe bazemera kuba munsi y’ibirenge byawe. Niwakira Yesu uba uhaye Mwuka Wera ubuturo."

18:49: Ada Bisabo Claudine [ABC] wazanye Pasiteri Papane mu Rwanda bwa mbere mu mwaka ushize ni we wahawe umwanya wo kumuhamagara ku rubyiniro.

Uyu muhanzikazi yateye indirimbo yo mu Gitabo yitwa “Ai Mana y’ukuri” ategurira abacuranzi n’itsinda ry’abaririmbyi kugera ku rubyiniro. Muri icyo gihe amatara yari yazimijwe.

Ada Bisabo Claudine ni we wazanye Pasiteri Papane bwa mbere mu Rwanda mu 2018
Umuhanzi Ada Bisabo azwi mu ndirimbo nka ‘‘Nkwiye kujyayo’’, ‘‘Iby’Imana ikora’’, ‘‘Data arihagije’’, ‘‘Tuzafatanya n’ibizima’’ n’izindi
ABC yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 5 Nyakanga 1987. Yatangiye kuririmba afite imyaka irindwi ari muri Korali y’Abana muri Kiliziya Gatolika. Umuziki awurimo nk’umuhanzi ku giti cye kuva mu 2009

18:27: Alarm Ministries imaze kuba ubukombe mu matsinda ahimbaza Imana yahamagawe ku rubyiniro.

Itsinda ry’abaramyi bahuriye muri Alarm Ministries baririmbaga bafite imbaraga nyinshi. Ubuhanga bw’abarigize n’ubunararibonye ifite mu kuririmba byatumye yerekwa urukundo rwinshi.

Mu ndirimbo yaririmbye yafatanyaga n’abateraniye muri CLA kuri buri jambo, bamwe bakavuza ibivugirizo mu kugaragaza ko banyuzwe.

Yageze ku yitwa “Umwaka w’imbabazi” benshi barafashwa, bose bahagurukira rimwe bafatanya kuririmba. Izi ndirimbo zaririmbwe, iri tsinda riyobowe na Serugo Ben n’umugore we Mbanza Chance.

Alarm Ministries imaze imyaka isaga 20 itangiye ivugabutumwa ry’indirimbo ryizihiye benshi mu buryo bukomatanye haba mu kugorora amajwi no kubyina bijyanye n’umuziki ugezweho mu nsengero z’i Kigali.

Yatangiye ari itsinda rigizwe n’abantu batarenga batandatu babarizwaga muri Rehoboth yo muri Restoration Church; baje kugira umuhamagaro wo kuryagura mu kurushaho kuvuga ubutumwa bifatanya n’abandi baririmbyi batandukanye ku buryo imaze kugira abantu bakabakaba ijana barimo abaririmba n’abakora ibindi bikorwa bitandukanye.

Alarm Ministries yamamaye mu ndirimbo zirimo “Hariho Impamvu”, “Hejuru y’Amajuru”, “Songa mbele”, “Mwami Mana” , “Turakomeye” n’izindi.

Mbanza Chance uri mu baririmbyi bakomeye muri Alarm Ministries yakoreshaga imbaraga nyinshi nubwo akuriwe
Abitabiriye igitaramo bagize ibihe byiza byo kuramya
Yafashe ifoto y'urwibutso igaragaza akanyamuneza karanze igitaramo
Alarm Ministries imaze imyaka 20 iri mu muziki uhimbaza Imana

18:10: UMWANYA W’IJAMBO RY’IMANA. MWAKIRE IJAMBO RY’IMANA!

Umuyobozi w’Itorero Foursquare Rwanda, Dr. Bishop Fidèle Masengo, ni we wabwirije ijambo ry’Imana mu gitaramo ’Gospel Is My Life Live Recording’ cy’umuhanzi ukomoka muri Afurika y’Epfo, Pasiteri Bulwane Papane.

Yigishije ku ijambo rivuga ku gicaniro cy’Imana.

Yagize ati “Imana yambwiye ko igicaniro atari ahantu h’abashoboye ahubwo ari abaca bugufi bashaka Imana ngo ibuzuze. Stage ni aho abantu bakorera irushanwa, aho abantu bose bahora baharanira gukora nka ba runaka. Hakwiye kuba aho abantu bakora ngo Ubwami bw’Imana bwaguke, bukomere, bukure.’’

Yakomeje agira ati "Icyampa abaramyi bacu bakamenya ko ku gicaniro bakwiye guca bugufi, Imana ikazamurwa.’’

Umuyobozi w’Itorero Foursquare Rwanda, Dr. Bishop Fidèle Masengo, ni we wagabuye ijambo ry'Imana
Dr. Bishop Fidèle Masengo yasabye abahanzi bahimbaza Imana kuguma mu muhamagaro wabo

-  Ubutumwa bwa Masengo ku baramyi

Bishop Masengo yavuze ko ibitaramo byinshi bitegurwa ndetse abahanzi bagashaka inkunga no mu bantu batizera.

Yagize ati “Mureke kuramya kwacu kugere ku mitima y’abantu aho kurarikira amafaranga tubona. Reka kuramya kwacu kujye mu mihanda, gereza n’ahandi tujye kubohora. Ngubwo Ubwami bw’Imana.’’

17:46: Gisubizo Ministries, itsinda rimaze kwigarurira imitima ya benshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ryageze ahirengeye ritangira kuririmba mu buryo bunogeye amatwi.

Gisubizo Ministries iheruka gukora igitaramo cyiswe ‘Worship Legacy Season 2’ cyabereye i Rusororo muri Intare Conference Arena, ku wa 26 Gicurasi 2019.

Ryatangiye riririmba indirimbo yaryo yitwa Shimwa Yesu. Iyi yakuwe ku yitwa Inzwa Jesu ya Zimpraise yo muri Zimbabwe. Ryahise rikurikiza izirimo “Nguwe neza ndatuje” na “Ogopeni Mungu” iri mu Giswahili nazo zishimiwe cyane.

Ryasoje rihabwa amashyi agaragaza ko ibihangano byaryo bimaze gucengera mu buzima bwa benshi.

Gisubizo Ministries yahembuye abitabiriye igitaramo yatumiwemo i Kigali
Iri tsinda ryaririmbye indirimbo zaryo zakunzwe hambere
Ni igitaramo cyitabiriwe n'abantu n'ingeri zitandukanye
Benshi bafashijwe baramya Imana
Benshi bari bafite amatsiko yo gutaramana na Pasiteri Papane uri mu bakomeye mu muziki uhimbaza Imana
Pasiteri Serugo Ben uririmba muri Alarm Ministries areba uko umuhanzi Papane yitwara ku rubyiniro
Byari ibihe byiza byo kwegerana n'Imana
Iki gitaramo cyabereye muri CLA i Nyarutarama
Gisubizo Ministries iri mu matsinda akunzwe mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba aho yegukanye ibihembo bitandukanye
Bigirimana Elysée asanzwe ari umuhanzi ukora umuziki nk'uwigenga

Amateka avunaguye ya GISUBIZO MINISTRIES

Imyaka isaga 15 irashize, Umuryango wa Gikirisitu wa Gisubizo Ministries uboneye izuba mu Itorero rya Celpar i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

Gisubizo Ministries yatangiye ari Korali y’Abanyeshuri bishyize hamwe muri Groupe Scolaire Consulaire Congolais. Yakoraga ibitaramo byo kwinjira mu biruhuko no kubisoza ku biga mu yisumbuye.

Igitekerezo cyo gutangiza minisiteri cyazanywe na komite y’abantu 10. Ni intambwe yarebaga ku kwagura ivugabutumwa, rikajyana n’ibikorwa by’ubugiraneza.

Uyu muryango uzwi cyane mu iyamamazabutumwa ry’indirimbo. Ni wo wibarutse itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rikomeye mu Rwanda no mu Karere.
Nzeri ya 2004 ni urwibutso kuri Gisubizo Ministries! Abaririmbyi bayo bwa mbere baririmbiye muri Evangelical Restoration Church Kimisagara.

Gisubizo Ministries ni umuryango w’iyamamazabutumwa bwiza butavangura. Ufite amashami 24 ku Isi yose, kuva mu Rwanda (7), RDC (3), Uganda (5), Kenya (5), Amerika (3) n’u Buholandi (1).

Ishimwe rya Gisubizo rikubiye mu buryo Imana yabaguye bakaba bageze aho bakusanya ubushobozi mu ivugabutumwa ryagutse ikorera mu bice bitandukanye.

Gisubizo Ministries inagaragara mu bikorwa by’urukundo nko gusura abarwayi kwa muganga, gutanga amaraso ku ndembe, koroza abaturage batishoboye n’ibindi.

Iri tsinda rifite ibigwi kuko ryahembwe muri Groove Awards Rwanda 2016, nka Korali y’Umwaka, ifite Indirimbo nziza y’Umwaka n’iyo Kuramya y’Umwaka. Mu Karere ryatwaye Groove Awards Kenya 2017 rihigitse korali zo muri Afurika yo Hagati n’iy’Uburasirazuba.

Gisubizo Ministries imaze gukora indirimbo zirenga 30 zirimo ‘Amfitiye byinshi’, ‘Mana urera’, ‘Ndaguhetse ku mugongo’, ‘Narababariwe’ n’izindi.

17:25: Umuramyi Papi Clever yakiriwe ku rubyiniro

Umuhanzi uri mu bakunzwe mu muziki uhimbaza Imana, Papi Clever n’itsinda rimufasha kuririmba baserutse imbere y’abateraniye muri CLA.

Papi Clever yatangiye aririmba indirimbo ye nshya yise “Impamvu z’ibifatika” yashyize ahagaragara mu 2019.

Yayisoje ahabwa amashyi menshi, ahita ayikurikiza indirimbo zo mu Gitabo yasubiyemo ndetse zikishimirwa na benshi.

Yahereye ku Amakuru y’Umurwa” yanitiriye album ye ya mbere mu zo mu Gitabo, ahita afatiraho na “Icyampa ukanyikorera”.

Indirimbo ziganjemo izo mu gitabo zishimiwe cyane ndetse aherekezwa amashyi menshi nyuma yo gusoza iminota yari yagenewe.

Papi Clever uri mu banyempano mu muziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yeretswe urukundo muri iki gitaramo
Papi Clever afatanya kuririmba no kwigisha umuziki
Papi Clever ari mu bahanzi babarizwa mu Itorero rya ADEPR bazamukanye ingoga mu muziki uhimbaza Imana
Umuhanzi Papi Clever yishimiwe cyane binyuze mu ndirimbo zo mu gitabo yasubiyemo
Papi Clever yari kumwe n'itsinda ry'abaririmbyi n'abacuranzi be bahora bajyana
Papi Clever yatangiye aririmba indirimbo ye nshya yise “Impamvu z’ibifatika” yashyize ahagaragara mu 201.

-  Ibyo wamenya ku muramyi Tuyizere Papi Clever

Papi Clever yavukiye i Rusizi ku wa 18 Nzeri 1992; avuka kuri Nzeyimana Elie na Mushonganono Jeanne. Se yaje gupfa muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari afite imyaka ibiri gusa. Yasigaranye na nyina, amurerana n’abandi bavandimwe babiri; mukuru we na murumuna we.

Uyu musore nubwo yakuriye mu buzima bugoye n’umuryango we yakuze akunda gusenga Imana cyane, byaje kuvamo kuririmba muri korali zitandukanye zo mu itorero rya ADEPR.

Yatangiye kuririmba yiga mu wa Gatanu w’amashuri abanza muri korali y’abakuze baramurera akuriramo atyo.

Papi Clever amashuri abanza yayize ahantu henshi ku bigo bigera kuri birindwi bitewe n’uko umuryango we wakundaga kwimuka. Mu Cyiciro Rusange yize mu Rutobwe mu Karere ka Kamonyi, asoreza ayisumbuye muri Aparude Ruhango aho yakurikiye Ishami rya Computer & Electronics. Kaminuza yayize mu Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kigali ( IPRC).

Yarangije amashuri yisumbuye ajya kwiga umuziki muri Kigali Music School mu 2012 ariho yanatangiriye umuziki nk’umwuga mu 2014. Yagiye yandika indirimbo nyinshi zirimo n’iza Hyssop Choir yo muri ADEPR Kiruhura aho yazamukiye, nyuma aza no gutangira kwandika ize bwite.

Uyu muhanzi ari mu banyempano mu muziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Yakoze indirimbo “Ugendane Nanjye”, ‘‘Narakwiboneye’’, ‘‘Uburyohe’’, ‘‘Ahari Kurira’’, “Utwumvire”, "Uvuze Yego" n’izindi.

Papi Clever yabwiye IGIHE ko yamaze kunoza umushinga wa album nshya yise “Amakuru y’Umurwa” ikubiyeho indirimbo 12 zo mu gitabo. Uyu musore uyobora Ntora Worship Team ibarizwa muri ADEPR, yifuza kuzasubiramo indirimbo zose zo mu gitabo uko ari 547.

17:00: Healing Worship Team yabimburiye abandi ku rubyiniro

Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya Healing Worship Team niryo ryabimburiye abandi bahanzi batumiwe muri iki gitaramo kuririmba.

Abarigize bageze ku rubyiniro bahita batangirana isengesho ryo gushima Imana no kuyiragiza muri iki gitaramo.

Healing Worship Team yatangiye iririmba indirimbo zayo zirimo ‘‘Twiyambure” . Abantu bake bari mu rusengero rwa CLA bafatanyije n’iri tsinda kuririmba. Ryayisoje rihabwa amashyi y’urufaya, nk’ikimenyetso cyo kunyurwa n’abayumvise.

Ryahise rikurikizaho indirimbo yitwa "Sinabona amagambo." Iri tsinda ryasoje rihabwa amashyi y’urufaya.

Iki gitaramo cyacurangiwemo umuziki w'umwimerere
Healing Worship Team ni yo yabanje kuririmba muri iki gitaramo
Healing Worship Team iri mu matsinda akomeye mu Mujyi wa Kigali no mu Rwanda hose
Mpawikamba Peter ari mu baririmbyi b'inkingi za mwamba muri Healing Worship Team
Healing Worship Team yamamaye mu ndirimbo nyinshi zirimo "Mwami icyo wavuze”
Nyiramuyira Stéphanie uririmba muri Alarm Ministries ari mu bayoboye iki gitaramo
Serugo Ben na we ari mu bayoboye igitaramo

-  Igitaramo cyatangiye gitinze

Mu gihe byari biteganyijwe ko imiryango y’ahabera igitaramo ifungurwa saa Cyenda n’igice, yuguruwe ahagana saa kumi n’iminota 45.

Nubwo nta mpamvu yatangajwe yatindije itangira ry’igitaramo, umuhanzi Bulwane Papane yashyize akadomo ku myiteguro ya nyuma yo kugenzura ibyuma n’imyitozo yo kugorora mu muhogo n’itsinda rimufasha mu buryo bw’amajwi ahagana saa kumi n’igice.

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza