Yezu Kristu yazanywe no kugira ngo tugire ubuzima busendereye

Yanditswe na Padiri Victor Amerika
Kuya 3 Gicurasi 2020 saa 08:36
Yasuwe :
0 0

Kuva isi ikiremwa, Imana yagaragarije Muntu urukundo ruhebuje, imurema mu ishusho ryayo no mu misusire yayo, bityo agira uruhare ku rukundo rwayo.

Imana koko ni urukundo. Ibyo yagiye ibigaragariza kandi mu Muryango wayo (Israheli), uko yagiye yitorera abantu b’inkoramutima ngo bayibere inshuti kandi bayihuze n’umuryango wayo (Abrahamu, Musa, Dawudi n’abandi). Abo bahanuzi bari bafite ubutumwa bwo gushishikariza umuryango w’Imana kuyigarukira igihe bacumuye bakayitera umugongo (Iyim 24, 1-18; 32, 1-4).

Ni byo koko, Imana yaradukunze bigeza n’aho itanga Umwana wayo w’ikinege ngo abe incungu yacu (Yh 3,16). Mu buzima bwe hano ku isi, nawe yagaragaje urukundo ruhebuje afitiye abantu bose, aho yagendaga agira neza aho anyuze hose kugeza ubwo yemera no gutanga ubuzima bwe agirira abo akunda (Intu 10, 38; Mt 4, 23-25, Rom 5, 7-8). Aho ni ho Yezu Kristu ahera avuga ati “Njye rero nazanywe no kugira ngo intama zanjye zigire ubugingo, kandi zibugire busagambye” (Yh 10,10).

Muri uko kutwifuriza ubuzima bwiza, Imana yadushyize imbere inzira ebyiri, nitwe tugomba guhitamo. “Dore uyu munsi nshyize imbere yawe ubugingo n’amahirwe, urupfu n’ibyago; kuko uyu munsi ngutegeka kugenda mu nzira ze, kwita ku mategeko ye, ku mabwiriza ye no ku migenzo ye. Nukora utyo uzagira ubugingo” (Ivug 30, 15-16). Ibyo Yezu Kristu abishimangira mu isengesho rye asabira abe kuba umwe kugira ngo bazaronke ubugingo bw’iteka hamwe na Data wo mu ijuru (reba Yh 17).

Turi mu bihe bidasanzwe byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus no guhangana n’ingaruka zacyo ndetse n’ibindi bibazo byinshi byugarije isi muri iki gihe. Iyo witegereje ibiri kubera ku isi, wakwibaza ibibazo byinshi: Ni gute twagira ubuzima busendereye muri iyi si yuzuye ibibazo bituma ubuzima bugenda burushaho gukomera uko umuntu atera imbere? Tuzirikane ku buzima nyabwo Kristu umushumba mwiza atwifuriza twese.

Igisobanuro cyo kubaho mu buzima busendereye

Ubusanzwe iyo tubonye umuntu ufite ubutunzi bwinshi tuvuga ko afite ubuzima bwiza. Tukibwira ko abwo anezerewe, ko yagashize. Twibwira ko abaseka bose ariko bishimye. Kugira ubuzima busendereye ni ukubaho uriho. Ni ugutunga no gutunganirwa, ni ukubaho udakora icyaha, wanagikora ukihutira kwiyunga n’Imana n’abo wahemukiye kandi ugafata umugambi wo kutazabisubira. Nk’uko Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu abivuga ngo “Muri ubu buzima nzagwa mbyuke nkomeze urugendo”.

Kugira ubuzima busendereye ni ukubaho mu kuri. Abantu benshi bariho batariho, barishushanya. Ariko nyamara ntawe ubeshya ubuzima bwe. Nk’uko babivuga “Ushobora guhisha ko ufite ikibyimba mu mugongo ariko ntiwahisha ko wapfuye”.
Kubaho mu buzima busendereye ni ukubaho ufitiye abandi akamaro, mu bwihangane no mu kwicisha bugufi, Ukabaho uharanira gukora neza ngo uzasige isi ari nziza kurusha uko wayisanze. Ukabaho udaharanira ibyishimo by’akanya gato bishingiye ku guhaza ibyifuzo by’umubiri wawe, ahubwo bishingiye ku kuzaronka ubugingo bw’iteka.

Guhuza ubuzima bw’isi n’ubuzima busendereye

Ubuzima tubayemo bushingiye mbere na mbere ku gushakisha imibereho. Aho abantu bashakisha akazi kugira ngo babeho kandi babesheho n’imiryango yabo. Muri uko gushaka Imibereho, hari igihe duhutaza ubuzima bwacu cyangwa ubw’abandi. Ndetse n’ubwo butunzi twanabubona, tukibagirwa uwo dukesha byose.

Abigishwa ba Yezu Kristu bakundaga kumukurikira, umunsi umwe baramushakisha, bamusanga hakurya y’inyanja baramubaza bati“Mwigisha, wageze hano ryari? Yezu arabasubiza ati ‘Ndababwira ukuri koko: Ntimunshakira ko mwabonye ibimenyetso, ahubwo muranshakira ko mwariye imigati mugahaga.’ Nimujye mukora mudaharanira ibiribwa bishira, ahubwo nimuharanire ibiribwa bizahoraho mu bugingo bw’iteka, ibyo Umwana w’umuntu azabaha kuko ari we Imana Data yashyizeho ikimenyetso” (Yh 6, 25-27).

Erega inda ntihaga! Umuntu avuka ashaka konka agapfa ataka inyota n’inzara, kugeza n’ubwo inda igusaba kandi utakibishoboye. Hari umukecuru witwaga Yanwariya yakundaga kugaburira abuzukuru be, yarangiza nawe akotsa ikijumba mu ziko, akakigaragura igihe kirekire, cyashya akakinombera ku mbehe, agashyiramo n’amazi y’igikatsi ngo cyorohe ariko yajya kukimira bikanga. Rimwe ndamubaza nti “Mukecu, kuki utarya koko n’ukuntu biba byakuruhije”! Aransubiza ati “Mwana wanjye, erega ndabirya bikandya”!

Tureke ubuzima busagambe

Igihe cyose abantu bazagira ubwikunde, bakumva ko badakwiye gusangira ibyo Imana yaremye ntibazigiramo ubuzima busendereye. Kugwiza ubutunzi bw’isi si ko kugira ubuzima busagambye kuko n’ubundi iby’isi ntibigira nyirabyo, iyo nyir’umuringa aje dutega ukuboko. Tugendere kure ibibangamira ubusugire bw’ubuzima bwacu n’ubw’abandi, ahubwo dushakishe icyaduha amahoro akomoka ku Mana, nk’uko Ijambo ry’Imana ribitubwira Nyagasani ababazwa n’uko twiruka inyuma y’ibintu bitaduha amahoro nyayo: “Yezu amaze kwegera umugi no kuwitegereza, arawuririra, avuga ati Ubonye iyo uyu munsi ugera waramenye icyaguhesha amahoro! None rero byarakwihishe” (Lk 19, 41-42).

Umwanzuro:Nyagasani yatuzaniye ubuzima busagambye ariko kenshi duhitamo ubuzima bw’akanya gato, igihe twitandukanyije n’Imana. Duhinduke tugarukire Imana kuko ari inyampuhwe kandi ntikora nk’abantu: Umuntu ushobora kumukorera ibintu byiza byinshi akanyurwa, akanezerwa ariko wamukorera agakosa kamwe kakamwibagiza ibyiza byose wamukoreye. Ariko Imana yo, ushobora kuyikorera amakosa menshi cyane ariko wakora igikorwa kimwe cy’urukundo kigahita kibagiza ya makosa yose wakoze, Imana ikakwishimira. Duharanire gukora ibikorwa byiza cyane cyane muri ibi bihe bigoye buri wese.

Dusenge: Nyagasani turagusaba tukwinginga. Wowe Mushumba mwiza watanze ubugingo bwe kubera intama ze, tuganishe mu rugaga rw’abagenewe gusangira nawe ubuzima bw’iteka. Uhindure icyerekezo cyacu igihe duhisemo inzira yatubuza ubuzima busendereye. Ha umugisha abifuza n’abari mu nzira yo kwiyemeza kuguhamya ku isi yose. Tugutuye abitangira ubuzima bose ngo uzabiture bwa buzima buhoraho iteka bwo mu ijuru. Tubisabye twizeye, ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amen

Yezu Kristu yazanywe no kugira ngo tugire ubuzima busendereye

Padiri Victor AMERIKA


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .