Yakuye isomo kuri Coronavirus! Pasiteri Ganza yahanuye abihayimana guhora bari maso

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 30 Ukuboza 2020 saa 10:11
Yasuwe :
0 0

Umuramyi ubifatanya no kubwiriza ubutumwa bwiza, Pasiteri Emmanuel Amani Ganza, ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje isomo yakuye kuri Coronavirus, asaba abakirisitu guhora bari maso.

Umwaka wa 2020 watumye ubuzima bw’abatuye Isi buhinduka, ubu abaturage benshi mu bihugu bitandukanye bagenda bambaye agapfukamunwa mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Kuri ubu usanga ibikorwa byinshi byarimuriwe mu ikoranabuhanga ndetse ibihuza imbaga y’abantu birimo amateraniro yo mu nsengero n’ibitaramo byitabirwa n’abantu mbarwa mu kubahiriza amabwiriza yagenwe.

Pasiteri Emmanuel Ganza usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Itorero House of Grace Interantional Church Worldwide, yavuze ko mu gihe Isi yose iri mu bihe bikomeye byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, isomo abantu bakwiye gusigarana harimo umuco wo kwizigama.

Ati “Ubu Coronavirus yaje abantu bamwe batazi kubika amafaranga bafite, hari n’abandi babizi kubika amafaranga ariko batari biteguye bihagije. Navuga ko abantu tugomba kwitegura kandi tukitegura mu buryo bwiza.”

Uyu muvugabutumwa yasubitse ibikorwa byinshi yateganyaga gukora birimo ibitaramo byagutse byo muri Canada na Amerika.

Ati “Hari imishinga myinshi Coronavirus yatumye itagerwaho ariko nizeye ko Imana izagenda idufasha kuko n’urukingo ruri kuboneka.’’

Yavuze ko abaririmbyi n’abakozi b’Imana bakwiye gushaka akandi kazi kunganira ivugabutumwa kugira ngo bibafashe mu buzima.

Yagize ati “Isomo nakuye muri ibi bihe bya Coronavirus ni uko abaririmbyi n’abavugabutumwa bakwiye kuba abantu b’abakozi. Niba uririmba ntuvuge ngo ni ho amafaranga ava gusa, cyangwa ni uri umuvugabutumwa uvuge ko amafaranga ava mu bakirisitu gusa. Ubu twemerewe kugira abakirisitu bake mu rusengero, usibye ko Imana yagufasha ukaba ufite akandi kazi, hari ikindi ukora ku ruhande, ubushobozi bwo biragoye ko gufata itorero ngo urireberere biba bigoye. Isomo ni uko tugomba guhora twiteguye kuko ntawe umenya icyo ejo habitse.’’

Yavuze ko hari abakirisitu bamwe basubiye inyuma ndetse bakaba bakwiriye kugaruka kuri Yesu.

Yagize ati “Nk’Umukozi w’Imana ugomba guhora witeguye kandi ukumva ko ijuru rishobora kumanuka isaha iyo ariyo yose. Yesu ashobora kwigaragaza umwanya uwo ari wo wose, abantu bari mu byaha bareke ibyaha.’’

Pasiteri Emmanuel Ganza ashima Imana ko yagiye imukorera ibintu bitandukanye muri uyu mwaka. Yavuze ko nk’Itorero House of Grace International Church Worldwide, bafite gahunda yo kwagura ivugabutumwa mu bihugu bitandukanye ndetse ko mu Rwanda bazahafungura itorero vuba.

Pasiteri Emmanuel Amani Ganza yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akurira mu Rwanda no muri Kenya. Ni umuramyi akaba n’umuvugabutumwa.

Ni umuyobozi w’indirimbo akaba umuhanzi ubarizwa muri label ye bwite yitwa Grace Centre (GC) ibarizwa muri New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Pasiteri Emmanuel Amani Ganza afite indirimo zikunzwe zirimo zirimo ‘Uri Uwera’, ‘Ni wowe’, ‘Amavi’, ‘Watoto’ n’izindi yanditse kera akiririmba muri Korali Impuhwe ibarizwa mu Itorero rya ADEPR mu Karere ka Rubavu.

Pasiteri Emmanuel Ganza asanzwe ari umuvugabutumwa ubifatanya no kuririmba izihimbaza Imana
Pasiteri Ganza yahanuye abihayimana guhora bari maso kuko ibihe by'akaga bishobora kubageraho bitunguranye
Pasiteri Emmanuel Ganza yashimye Imana ko yabanye na we mu matorero bafite muri Kenya no muri Amerika
Yanyuze muri korali zitandukanye zirimo Impuhwe yo mu Itorero rya ADEPR mu Karere ka Rubavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .