Uwasogongeye ku rukundo rwa Kristu ntashobora kuba imfubyi

Yanditswe na Padiri Berthille Hategekimana
Kuya 17 Gicurasi 2020 saa 09:27
Yasuwe :
0 0

Bavandimwe imfubyi ni umuntu wese ubaho atagira umwe mu babyeyi be cyangwa adafite bombi. Ku bemera ariko siko byakagombye kugenda. Nta kintu na kimwe cyakagombye kutugira imfubyi kuko dufite umubyeyi wacu Yezu Kristu udukunda iteka.

Icyadutandukanya n’urukundo rwe nicyo cyatugira imfubyi nta kindi uretse icyaha cyo cyatujyana mu rupfu. Niyo mpamvu rero dusabwa kumunambaho kugira ngo tutaba imfubyi.

Yezu ubwe yarivugiye ati “Unkunda azakundwa na Data, nanjye nzamukunda kandi nzamwiyereka” (Yh14,21b)

Bavandimwe, ubusanzwe amagambo “urukundo, gukunda, umukunzi, ndagukunda, gukundana” arakoreshwa cyane mu buzima bwacu. Ni amagambo afite uburemere bukomeye k’uyavuga cyangwa se uyabwirwa, iyo babikoze babikuye ku mutima nta buryarya.

Ikigaragaza ko abantu bakundana by’ukuri ni iki?

Aantu byitwa ko bakundana kuko buri wese yirekurira undi, ntacyo amuhisha kandi ngo burya abakundana bagenda basa ku buryo usanga n’amasura yabo agenda arushaho kwegerana.

- Abakundana by’ukuri ntibahemukirana ahubwo buri wese aba yumva ntacyo ari cyo mu gihe atari kumwe n’umukunzi we. Bavandimwe, Yezu aduhishuriye ibanga rikomeye aho agira ati “Unkunda akundwa na Data, nanjye nzamukunda kandi nzamwiyereka”!(Yh14,21b). Mbega amagambo meza! Kubwirwa ko dukunzwe na Yezu, We ukunda by’ukuri bizira uburyarya.

Abakundana bahana impano

Mu rukundo habamo impano zinyuranye abakundana bahana kugira ngo barushimangire. Nta mpano isumba izindi rero itari iyo kwitangira uwo ukunda maze ukamwiha wese mu byago no mu byiza! Yezu Kristu yarabikoze, yaratwihaye, aradupfira, apfa mu cyimbo cyacu ngo twe dukire ndetse none atubwiye ko atazadusiga nk’imfubyi ko azagaruka adusange, ibi byose Yezu yabikoraga kubera Urukundo ,none turi guhimbaza Pasika nk’intsinzi ye ndetse n’iyacu kuko icyago gisumba ibindi aricyo “rupfu”, kitakidufiteho ububasha.

Twakora iki?

Nimucyo rero bavandimwe, natwe tugerageze kwitura Yezu urwo rukundo ruhebuje yadukunze. Nta kigoye adusaba, aradusaba gusa kumukunda. Azi intege nke zacu, aziko tutabasha kumukunda nk’uko yadukunze, ariko na none aziko dushobora kumukunda uko bikwiye ku rwego rwacu. Kumukunda biturinda ubwoba no gukangwa n’amagorwa y’ubuzima nk’uko twabyumvise mu rugero rwiza rw’abakristu ba mbere, bakoraga ibitangaza byinshi maze bagahorana ibyishimo bitewe na Roho Mutagatifu bari barakiriye.

Nta kindi cyabakomezaga, ni urukundo bari bafitiye Yezu! Niduhumuke rero, kabone n’ubwo twe tutatotezwa tuzira Yezu, ariko hari byinshi bishobora kutujyana kure y’uruhanga rwe, tutabaye maso. Mureke twibaze iki kibazo! Ese koko nkunda Yezu? Ubu ndamutse mpuye na Yezu akambaza ati “Kanaka,Nyirakanaka, urankunda? Namusubiza ngo iki?”. Petero intumwa yabiduhayemo urugero; kuko kwemera Kristu no kumwubaha, biduha ubuzima bwa roho kandi bikaduha n’igisubizo ku mpagarara zacu zose, cyane cyane igisubizo cy’ urukundo tugomba Yezu. Ukunda Yezu koko yubaha amategeko ye. Amategeko adufasha kwisuzuma, kwisuzumisha, kuvurwa tugakira .

Umwana utazakira akomerekera kure y’icyomoro

Birakwiye rwose kugana Yezu no kumuhitamo, niwe Muganga w’ukuri, niwe twisuzumishaho, niwe uduha umuti nyawo, ni nawe ubwe umuti ukiza, niwe cyomoro. Niyo mpamvu rero amategeko tutagomba kuyafata nk’umuzigo.Nituyakunde ni yo azadufasha kumwereka ko tumukunda kuko n’ubundi itegeko riruta ayandi ni iry’URUKUNDO. Tumusabe aduhe kumwumva neza!

Akenshi twumva Yezu yakabaye wa wundi dutabaza gusa iyo twugarijwe maze akaza akadukiza uburwayi, akadukiza ibyorezo, ubukene, mbega wa wundi ukemura ibyananiranye. Nyamara ni Yezu utubuza gucumura maze akadusaba gukurikiza itegeko rye, ugasanga tudashaka no kumwumva!

Bavandimwe, dufite amahirwe ko Yezu uduha isezerano rye atajya abeshya cyangwa ngo yisubireho. Aradukunda kandi icyo arusha abandi, ni uko n’iyo tumuhemukiye, akomeza kudukunda. Yatwijeje Roho Mutagatifu Umuhoza! Nitumutabaze rero kugira ngo aze atuvugurure, atuvane mu bwigunge n’ubupfubyi duterwa n’icyaha.

Nibyo rwose uwasogongeye ku rukundo rwa Kristu akanamunambaho yirinda icyaha, ntashobora kuba imfubyi ahubwo asabwa n’ibyishimo bidakangwa n’amagorwa y’iyi si nka coronavirus cyangwa se ibiza biri gutwara ubuzima bw’abacu.

- Yezu uyu munsi aje kuvanaho uburwayi butandukanye bwabangamiraga urukundo rwe n’abe:

I. Kutamenya: Nayita indwara y’ubujiji bwo kutamenya amakuru ariho. Ngo icya mbere ni amakuru. Petero na Yohani bagiye biruka bajya guhinyuza amakuru y’ibyo kugeza icyo gihe bitaga impuha z’abagore. Ntibari bamenye ko Kristu ari muzima. N’uyu munsi hari benshi bataramenya ko Kristu ari muzima.

II. Kutibuka: Ni indwara yo kwibagirwa yatumye Petero na Yohani bibagirwa kubara. Babwiwe kenshi kurusha abandi iby’izuka, ko azazuka ku munsi wa gatatu: Guma mu rugo kubera virusi yo gutinya abayahudi yabibagije kubara maze babwiwe ko Yezu yazutse basa n’abavuye mu bitotsi. Iyi ndwara ituma tutita ku byo Nyagasani yadusezeranyije. Uyu munsi aratubwira ati "Sinzabasiga muri imfubyi, nzagaruka mbasange".
Tumenye kandi dukunde gusoma Bibiliya yuzuyemo amasezerano Imana yatugiriye.

Ese kuki utibuka ineza Nyagasani yakugiriye ukaba uriho nk’utaramenye Imana? Ukaba uriho bupfubyi?

Kudasobanukirwa ni indwara yo kutamenya neza. Ku musozi Yezu amaze kwihindura ukundi yabwiye Petero, Yakobo na Yohani ati : "Ntimuzabivuge kugeza igihe umwana w’umuntu azazuka mu bapfuye". Bamanutse babazanya ngo "Ese kuzuka mu bapfuye bisobanura iki? " Ushobora kumenya, Ushobora kwibuka, ariko Ntusobanukirwe.

Isuzume neza urebe uburwayi ufite maze wisuzumishe kwa Yezu akuvure ukire kuko uwo ukunda uramumenya, uwo ukunda ntumwibagirwa, uwo ukunda uba umusobanukiwe.

Umwanzuro: Twebwe rero nitumenye, twibuke kandi dusobanukirwe ko Yezu adukunda kandi akaba adusaba kumukunda kuko biba byiza iyo ukunze nawe ugakundwa ariko bizira uburyarya.
Nitumukunda tuzaronka ibyiza byinshi: Tuzakira Roho Mutagatifu, ntazadusiga turi imfubyi ahubwo azagaruka adusange, Data azadukunda. Yezu nawe ubwe azadukunda kandi azatwiyereke. Ni byiza tubiharanire.

Padiri Berthille Hategekimana /Paruwasi Mwezi/Diyosezi Cyangugu


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .