Urunturuntu muri Islam mu Rwanda, umwe mu ba sheikh yasezeye muri RMC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Kanama 2020 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Mu muryango w’Abayisilamu mu Rwanda haravugwa urunturuntu nyuma y’aho umwe mu ba sheikh witwa Nsabimana Issa ashinje Mufti w’u Rwanda, Hitimana Salim, kumufungisha no kumufatiraho imbunda bikozwe n’umurinzi we.

Ibaruwa yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yanditswe na Sheikh Nsabimana Issa ivuga ko asezeye mu idini yise “RMC” mu gihe iyi isanzwe ari Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda.

Muri iyo baruwa, Nsabimana avugamo ko “Nshingiye ko ku wa 28 Nyakanga 2020 wamfungishije ukamfatiraho imbunda ukoresheje umurinzi wawe, unshinja gukora inama yo kukurwanya, nshingiye ko ubu mfunzwe ubugira kabiri nzira idini, ndakumenyesha ko nsezeye mu idini ryawe ryitwa RMC kuko ari ishyirahamwe kandi kuribamo ari uburenganzira bwanjye.”

Iyo baruwa ikomeza ivuga muri RMC harimo igitugu “kandi nta gitugu mu kwemera, nta n’ubusilamu burangwamo”.

Mu Cyumweru gishize ba sheikh barimo uyobora ishami rishinzwe ibikorwa bya Qoran muri RMC, Nahayo Ramadhan; Imam w’umusigiti wa Nyabugogo, Nikobizaba Ismail; Dr Maniriho Muhamad, Sheikh Nsabimana Issa, Hategekimana Daudi n’undi witwa Nzeyimana Hashim bafashwe.

Bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus ariko nyuma yo kuganirizwa nk’uko bigenda ku bandi baturarwanda bose, baje kurekurwa basubira mu ngo zabo.

Mfuti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, aherutse kubwira itangazamakuru ko aba Sheikh batandatu bafunzwe basanzwe i Nyamirambo mu Biryogo barenze ku mabwiriza yo kurwanya Coronavirus kuko ngo bakoreshaga inama mu gihe iri dini ryemeje ko inama zose zigomba kuba mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Yanahakanye amakuru y’uko afite umurinzi, avuga ko ari umuntu usanzwe udakeneye guhabwa uburinzi.

Umwe mu bahaye IGIHE amakuru yagize ati “Mufti nta murinzi afite. Mu minsi ishize yazaga mu nama inshuro nyinshi, kandi yazaga nta murinzi, yaje nka kabiri kandi ntawe yazanaga.”

Yaba Sheikh Nsabimana na Mufti w’u Rwanda, nta n’umwe wigeze witaba telefoni ubwo twakoraga iyi nkuru.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko bombori bombori ivugwa muri Islam ishingiye ku kuba abantu batangiye gutekereza uko bazabona imyanya kuko manda muri RMC iri hafi kugana ku musozo.

Ibaruwa ya Sheikh Nsabimana Issa yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ashinja Mufti w'u Rwanda igitugu no kumufungisha
Mufti w'u Rwanda, Hitimana Salim, aherutse kubwira itangazamakuru ko nta murinzi agira nk'uko byavugwaga ko ariwe watunze imbunda umwe mu ba sheikh

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .