Umwihariko muri Groove Awards 2019 igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya karindwi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Ukuboza 2019 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya karindwi ibihembo bya Groove Awards bihabwa abantu bahize abandi mu ruganda rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bigiye gutangwa bifite itandukaniro n’imyaka yabanje.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryagiye hanze, rigaragaza ko ibi bihembo bizatangwa ndetse muri uyu mwaka bikazazana umwihariko utandukanye n’iyabanje.

Abazahatanira ibihembo biteganyijwe ko bazatangazwa mu mpera z’uku kwezi. Hazaba harimo ibyiciro bishya bitari bisanzwe n’izindi mpinduka zigamije gukomeza guteza imbere uruganda rw’umuziki uhimbaza Imana mu Rwanda.

Kwiyandikisha bizatangira ku wa 5 Ukuboza 2019, ku bahanzi b’abaririmbyi, ababyinnyi, amakorali, amatsinda n’abandi. Ni igikorwa kizabera muri Ubumwe Grande Hotel saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Kuva kuri uyu munsi, abakurikiranira hafi ibikorwa by’umuziki uhimbaza Imana bazafungurirwa amarembo yo kuzuza ‘forms’ zo kwiyandikisha no gutanga amahirwe muri iri rushanwa.

Uyu mugoroba ni nawo uzatangirwamo ibihembo by’ababyegukanye Groove Awards mu mwaka ushize ariko bari bamaze umwaka babitegereje.

Irushanwa rya Groove Awards mu 2019 rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Better together’ yakuwe muri Zaburi 133:1.

Abatsindiye ibihembo bya Groove Awards bazatangazwa mu mugoroba w’akataraboneka uteganyijwe mu ntangiriro za Mutarama 2020.

Ibirori nk’ibi bya Groove Awards biheruka mu Ukuboza umwaka ushize muri Kigali Marriott Hotel, ababyitabiriye basusurukijwe n’abahanzi barimo Gahongayire, The Pink, Eddie Mico, Ashimwe Dorcas n’abandi.

Abatwaye ibihembo mu byiciro bine bikuru muri Groove Awards Rwanda bari barimo Umuhanzi n’Umuhanzikazi b’umwaka, Korali y’umwaka na Minisiteri y’umwaka, icyo gihe bemerewe guterwa inkunga y’ibikoresho bazifashisha nibategura igitaramo.

Ibi bihembo byahawe Nshuti Bosco, Gahongayire Aline, Ambassadors of Christ Choir na Healing worship Team iri mu matsinda aramya Imana agezweho cyane muri iki gihe.

Abahembwe muri Groove Awards Rwanda 2018:

1. Umuhanzi w’Umwaka: Nshuti Bosco

2. Umuhanzikazi w’Umwaka: Gahongayire Aline

3. Korali y’Umwaka: Ambassadors of Christ

4. Umuhanzi mushya/Itsinda rishya: Trinity Worship Center

5. Minisiteri y’Umwaka/Itsinda ry’Umwaka: Healing worship team

6. Indirimbo y’umwaka: Turakomeye ya Alarm Ministries

7. Indirimbo nziza yo Kuramya: Biramvura ya Iyamuremye Serge

8. Indirimbo nziza ya Hip hop: Intwaro z’Imana ya The Pink

9. Indirimbo nziza ya Afro-Pop: Naganze Remix ya Colombus

10. Indirimbo nziza ihuriwemo n’abahanzi: Indahiro ya Uwimana Aimé na Israel Mbonyi

11. Indirimbo nziza y’amashusho:}

Yari njyewe ya Iyamuremye Serge

12. Urubuga rwiza rwa Gikirisitu: Iyobokamana.com

13. Itsinda ryiza ribyina: Healing Stars Drama Team

14. Ikiganiro cyiza cya Gikirisitu cya Radio: The Gospel Zone- Authentic Radio

15. Umunyamakuru mwiza wa Radio: Vainqueur Calvin- KT Radio

16. Ikiganiro cyiza cya Gikirisitu cya Televiziyo: RTV Sunday Live- RTV

17. Umuhanzi mwiza wo hanze ya Kigali: Ezra Joas-Musanze

18. Korali nziza yo hanze ya Kigali: Goshen Choir- Musanze

19. Umuhanzi uba hanze y’u Rwanda: Gentil Misigaro

20. Utunganya indirimbo z’amajwi: Producer Boris

21. Utunganya indirimbo z’amashusho: Producer Kwizera Fefe

22. Umuntu washyigikiye cyane abahanzi n’ivugabutumwa: Apôtre Mignonne Alice Kabera

23. Umwanditsi mwiza w’indirimbo: Issa Noël Karinijabo

Amafoto y’igitaramo cyatangarijwemo abitwaye neza mu 2018

Abanyamakuru ba RTV bakora ikiganiro RTV Sunday Live bari babukereye
Bosco Nshuti yashimye icyizere yagiriwe nk'umuhanzi w'umwaka mu bahimbaza Imana
Esra Joas ni we muhanzi wahembewe gukora cyane mu bahanzi baturuka hanze ya Kigali
Gahongayire Aline yanasusurukije abitabiriye ibirori byo guhemba abitwaye neza muri Groove Awards 2018
Gahongayire Aline yatuye igihembo yatwaye itsinda rigari rihuza abahanzi, abanyamakuru, abapasiteri bari mu ruhando rw'umuziki uhimbaza Imana rya All Gospel Today

Israel Mbonyi yahawe igikombe cy’indirimbo yakoranye na Uwimana Aimé yitwa 'Indahiro'
Iyamuremye Serge yahawe ibihembo bibiri
Kalinijabo Issa Noël (hagati) na Gatete Gilbert bakorera Radio Authentic bashyikirizwa igihembo
Mc Becky ni we wayoboye ibi birori
Niwe Paulin [NPC] wiyeguriye umuziki uhimbaza Imana yahuriye ku rubyiniro na The Pink na The Colombus
Nshuti Bosco wahembwe nk’umuhanzi w’umwaka wa 2018, yanahawe telefoni na Itel Mobile
The Columbus yari afite akanyamuneza nyuma yo gushyikirizwa igihembo
Uhereye ibumoso: Kalinijabo Issa Noël, Mupende Gédéon Ndayishimiye, Nzahoyankuye Peace Nicodem, Mukabacondo Jeannine [Mama Kenzo] na Nkundimana Noël wari ubakuriye mu Kanama Nkemurampaka
Umuhanzikazi w'Umwaka yabaye Gahongayire Aline
Umuraperikazi The Pink ni umwe mu bakunzwe mu Rwanda mu muziki uhimbaza Imana
Umuvugabutumwa Uwagaba Joseph Caleb yahagarariye Umuyobozi w'ikinyamakuru Iyobokamana, Sengurebe Joel wakigenewe adahari
Umuyobozi w’Akanama Nkemurampaka ka Groove Awards Rwanda 2018, Nkundimana Noël unayobora Radio Umucyo

Amafoto: Byumvuhore Frederic


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza