Umweyo muri ADEPR: Pasiteri Zigirinshuti Michel yahagaritswe, Habyarimana Désiré arihanangirizwa

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 9 Nyakanga 2020 saa 03:27
Yasuwe :
0 0

Itorero rya ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel ku nshingano ze mu gihe abandi barimo na Habyarimana Désiré ubarizwa muri Paruwasi yo mu Gatenga bandikiwe amabaruwa yo kugawa kubera amakosa bakoze.

Mu ntangiriro za Nyakanga 2020 nibwo ADEPR yandikiye abakozi bayo biganjemo abavugabutumwa n’abapasiteri, bamwe bahagarikwa amezi atatu badakora inshingano zabo mu gihe hari n’abandikiwe bihanangirizwa kubera ko batandukiriye ku nshingano zabo.

Mu bahagaritswe harimo Pasiteri Zigirinshuti bivugwa ko yahowe amagambo y’inyigisho n’ubuhanuzi amaze iminsi atangaza ahanini afitanye isano n’indwara z’ibyorezo ndetse na Pasiteri Habyarimana Désiré wandikiwe yihanangirizwa kuko yasezeranyije umukobwa wo muri ADEPR binyuranye n’amategeko.

Uru rutonde rurerure runariho abandi bavugabutumwa barimo Mukansonera Edissa wabarizwaga muri ADEPR Rukiri wahawe ibaruwa imuhagarika mu kazi mu mezi atatu kubera ko yahukanye, agatandukana n’umugabo we.

IGIHE yamenye ko uyu muvugabutumwa yari amaze imyaka myinshi atabana n’umugabo aho yananiwe kwihanganira guhozwa ku nkeke ahitamo kujya kwibana, ari nabyo byamuviriyemo guhagarikwa n’itorero.

Inkuru y’ihagarikwa ry’abavugabutumwa bo muri ADEPR yabanje kugirwa ubwiru ndetse buri ruhande yaba abahagaritswe n’abafashe ibyemezo babanza kugendera kure kugira icyo bayitangazaho.

Pasiteri Zigirinshuti yashyikirijwe ibaruwa imuhagarika ku nshingano nk’Umukuru w’Itorero i Batsinda binyuze ku mwana we. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yemeye ko yahagaritswe ariko ntiyagira amakuru menshi ashaka gutangaza.

Mu magambo make yabwiye umunyamakuru ati ‘‘Ndashaka kuba nifashe ngasenga, igihe nikigera tuzavugana.’’

Umwanzuro wo guhagarika Pasiteri Zigirinshuti watwererewe inyigisho n’ubuhanuzi amaze igihe anyuza ku mbuga nkoranyambaga ziswe ko ’zirimo ubuyobe.’

Pasiteri Zigirinshuti yahagaritswe nyuma y’imyaka isaga ibiri yirukanwe muri ADEPR ku kazi k’ukuriye Ivugabutumwa n’Amahugurwa, azira kugata atabimenyesheje ubuyobozi.

Avuga ko muri Werurwe 2018 yagiye mu giterane cy’Itorero Fullness of God International Ministries rifatanyije na Parani Pentecostal Church Ministry muri Afurika y’Epfo kubwiriza bizwi ndetse ibaruwa imutumira yanyujijwe ku Muvugizi wa ADEPR, anabimenyesha Umuvugizi wungirije asaba uruhushya ariko birengwaho arirukanwa.

Pasiteri Zigirinshuti Michel yahagaritswe muri ADEPR amezi atatu kubera amagambo y'ubuhanuzi yatangaje mu bihe bitandukanye

-  Imvano y’ibaruwa y’umugayo yandikiwe Pasiteri Habyarimana Désiré

Pasiteri Habyarimana Désiré amaze imyaka 35 abarizwa muri ADEPR. Muri iyo myaka yose nta na rimwe yigeze yandikirwa ibaruwa anengwa.

Intandaro yo kwihanangirizwa ni uko ku wa 20 Werurwe 2020 yasezeranyije umukobwa wo muri ADEPR, ndetse nyir’ubwite ntabihakana.

Uwo mukobwa wo muri Paruwasi ya Rukurazo yasezeranyijwe mu gihe icyemezo cyo kudakorera ubukwe mu nsengero cyasohotse yarerekanywe inshuro eshatu nkuko biteganywa n’amabwiriza ya ADEPR.

Muri icyo gihe nta mabwiriza akakaye yo kwirinda icyorezo COVID-19 y’umwihariko yari yagashyizweho usibye kwitwararika isuku n’andi yoroheje.

Yagize ati ‘‘Nibyo naramusezeranyije. [Umukobwa yasabye asezeranywa] Ashingiye ko andi maparuwasi mu Mujyi wa Kigali yafashaga abari bafite ubukwe hafi aho bakabashyingira. Umukobwa yasabye Itorero ry’Akarere ka Gasabo kumufasha gusezerana muri ubwo buryo, barabimwemerera, bamubwira ko bamuha umupasiteri wamufashiriza mu rugo.’’

Pasiteri Habyarimana avuga ko yatashye ubukwe mu batumirwa bake bo hafi y’umuryango, ahageze ahasanga abapasiteri barenze batanu barimo n’abari baje kumuha serivisi yo kumusezeranya.

Yakomeje ati ‘‘Natangajwe n’uko mu minota mike, nagiye mbona ba bapasiteri bagiye umwe umwe nshiduka dusigaye turi babiri, umuryango w’umukobwa natwe twaguye mu kantu kuko bagiye badasezeye kandi bari bamwijeje ko bamufasha. Naje kubaza amakuru bambwira ko abagombaga kumuha serivisi batumvikanye.’’

-  Nanze gusiga umukobwa w’imyaka 45 mu ikanzu arira

Pasiteri Habyarimana avuga ko yafashe icyemezo cyo gusezeranya uwo mukobwa ngo itorero ridasebera imbere y’umuryango cyangwa nawe yishyingire.

Agira ati ‘‘Natekereje ukuntu umukobwa w’imyaka 45 itorero rimutaye mu ikanzu yera ari mwarimu w’itorero. Nafashe umwanzuro wo kumusezeranya ngo we n’itorero badaseba.’’

Iki gikorwa nticyanejeje itorero ryamwimye serivisi, hatangira gutumizwa inama zitandukanye kuva mu itorero ry’Akarere, Ururembo rw’Umujyi wa Kigali na Biro Nyobozi ya ADEPR.

Nyuma y’izo nama icyavuyemo ni uko abapasiteri basezeranyije bose mu gihugu bandikirwa urwandiko rw’umugayo mu buryo bwo kubihanangiriza.

Habyarimana avuga ko urwandiko rwiswe urw’umugayo yarwakiriye ariko atababajwe narwo kuko yakoze igikorwa cy’ubumuntu.

Ati ‘‘Nubwo hari amabwiriza adasanzwe icyo narahiriye ni ukwita ku mukumbi cyangwa kwita ku ntama igihe habaye ikibazo. Umutimanama wanjye ntiwari kunyemerera gusiga umugeni arira kandi yijejwe gufashwa, iyo bamuhakanira burundu nta kibazo cyari kuba. Nubaha amabwiriza n’amategeko y’igihugu uko yakabaye, ibyo nakoze ni ugushyira mu gaciro ngo hatagira uhungabanywa n’igikorwa kitari cyiza yari yakorewe.’’

Pasiteri Habyarimana yihanganishije abahungabanyijwe n’inkuru zavuzwe ku ihagarikwa rye.

Agira ati ‘‘Sinahagaritswe ahubwo nahawe urwandiko runyihanangiriza kubera igikorwa nakoze. Ndamenyesha itorero mu myaka 35 ndikoreye nta mugayo uwo ariwo wose nigeze mbonekaho ni nabwo bwa mbere nandikiwe urwo rwandiko. Ndacyari umwizerwa kandi nzabikomeza haba muri sosiyete no mu itorero mu murimo nahamagariwe wo kuzana intama kuri Kirisitu Yesu.’’

Pasiteri Habyarimana Désiré ni umuvugabutumwa mu Itorero rya ADEPR

-  Impumeko yo hejuru muri ADEPR ku ihagarikwa ry’abakozi b’itorero

IGIHE yavuganye n’Umushumba w’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali muri ADEPR, Pasiteri Kamanzi Callixte ndetse n’Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephraïm bombi bahuriza ku kuba abapasiteri bamwe barahagaritswe ariko bikwiye kubazwa inzego zo hasi zabikoze.

Rev. Karuranga ati ‘‘Bibaze ku mudugudu iwabo, ni bo babandikira, si biro nyobozi ibikora. Nibyo twarabyumvise ko byakozwe.’’

Umushumba w’Itorero ry’Akarere ka Kicukiro, Pasiteri Rwayitare Epaphrodite, yabwiye IGIHE ko bandikiye Habyarimana mu buryo bwo gukumira ko hagira abandi bakora ibitemewe.

Ati ‘‘Habyarimana Désiré ni umupasiteri mwiza, njye turabana, ndamuyobora. Mutangira ubuhamya ko ari umukozi mwiza wujuje indangagaciro zo kwitwa umukozi w’Imana. Ntacyo itorero rimunenga ku buryo tumuzi. Ibyabaye ni uko cyari igihe cyabyo ariko ntiyabibereye maso.’’

Yavuze ko Pasiteri Habyarimana mbere yo gufata icyemezo cyo gusezeranya umukirisitu mu gihe byari byahagaritswe yagombaga kugisha inama.

Akomeza ati ‘‘Nta murimo n’umwe wari wemerewe gukorwa. Hanasabwe ko ibijyanye n’ubukwe bihagarara. Yahuye n’ikibazo kuko ubukwe bwabaye yabutashye, igihe cyo gushyingira kigeze ngo baragiye arahasigara, arebye asanga ni we usigaye, arabasezeranya.’’

Pasiteri Rwayitare avuga ko itorero ryicaye ritekereza ku cyakorwa ngo hakumirwe abandi barenga ku murongo wo kunyuranya n’ibwirizwa ryatanzwe.

Ati ‘‘Itorero ryaricaye rishyira mu gaciro risanga igikwiriye ari uko Habyarimana yakwandikirwa ibaruwa yo kugawa kuko atihanganiye biriya bihe cyangwa ngo ahamagare abo hejuru ye. Iyo ntambwe yo kwandikirwa ibaruwa y’umugayo ni iyo gukumira ejo hazaza ngo n’abandi bazabirebereho.’’

Akanyafu kanyujijwe mu bavugabutumwa n’abapasiteri bo muri ADEPR ntikagarukiye mu Mujyi wa Kigali kuko no mu zindi ntara hari abahagaritswe. Mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko urutonde rw’abihanangirijwe ni rurerure kuko barimo abapasiteri b’i Remera, Gasave, Nyarugenge na Kabuga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .