Umuyobozi w’Itorero Angilikani yasabye ko kugaragaza Yezu nk’umuzungu gusa byongera gutekerezwaho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Kamena 2020 saa 02:08
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Itorero Angilikani ku Isi, Justin Welby, yasabye ko uburyo iri torero rigaragaza Yezu ku mashusho n’izindi nyandiko ari umuzungu gusa bikwiye kongera gusuzumwa, mu gihe Isi ihanganye n’ivangura rikorerwa abirabura.

Mu kiganiro yatanze kuri uyu wa Gatanu, Welby usanzwe ari na arkiyepiskopi wa Canterbury mu Bwongereza, avuga ko asanga hakwiye gutekerezwa ku myumvire yatumye Yezu agaragazwa gusa nk’umuzungu, mu migenzo yose y’ubukirisitu.

Yabwiye BBC Radio 4 ko muri iki gihe hari n’ahantu ugera ugasanga ishusho ya Yezu bakoresha ijyanye n’umuco n’ururimi by’ahantu.

Yakomeje ati "Ugera mu nsengero zabo ukaba wabona Yezu utari umuzungu, ukabona Yezu w’umwirabura, Yezu w’Umushinwa cyangwa wo mu Burasirazuba bwo hagati, kandi ni nabyo bisobanutse kurushaho.”

“Ubona Yezu w’umunya-Fiji, ukabona Yezu yagaragajwe mu buryo bwinshi butandukanye bujyanye n’imico y’ahantu, ururimi cyangwa imyumvire.”

Yashimangiye ko uburyo bwose Yezu yagaragazwamo atari byo bisobanura “uwo dusenga”, ahubwo ari “icyibutsa ko Imana iba hose kandi yemeye kwigira umuntu.”

Musenyeri Welby yanabajijwe ku mashusho n’ibibumbamo bikomeje gusenywa hirya no hino mu myigaragambyo imaze kumenyerwa nka Black Lives Matter, cyane cyane ibifite amateka ahura n’ubucakara cyangwa ivanguraruhu.

Yavuze ko n’amashusho ari muri cathédrale ya Canterbury agiye gusuzumwa bijyanye n’imyigaragambyo imaze igihe yamagana ivangura rikorerwa abirabura.

Yakomeje ati "Turaza kugenda tuyarebaho mu buryo bwitondewe, tubishyire mu nyurabwenge tureba niba yose akwiye kuba ahari."

Igikorwa cyo gusenya ibibumbano bitavugwaho rumwe cyafashe indi ntera mu Bwongereza no mu Burayi muri rusange gihereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bamwe bakavuga ko ari ubugizi bwa nabi, abandi bakabishima bavuga ko ari ukurandura ivangura ryimakajwe mu myaka myinshi.

Ni ibikorwa byafashe indi ntera nyuma y’urupfu ry’umwirabura George Floyd wo muri Amerika, mu minsi ishize, rwatewe n’umupolisi wamushinze ivi ku ijosi akamuheza umwuka.

Justin Welby avuga ko gukoresha gusa ishusho ya Yezu nk'umuzungu bikwiye kongera gutekerezwaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .