Umuririmbyi ukomeye muri Korali Shalom yinjiye mu muziki nk’umuhanzi wigenga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Mutarama 2019 saa 08:25
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Mahirwe Adeline uri mu bakomeye muri Korali Shalom ikorera umurimo w’ivugabutumwa muri ADEPR Nyarugenge yasohoye indirimbo ibumbatiye amashimwe ye nyuma y’ibyumweru bibiri arushinze.

Mahirwe yarongowe na Sengurebe Joël, ku wa 22 Ukuboza 2018. Basezeraniye mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge, ibirori bikomereza mu busitani bwa ADEPR ku Kimihurura.

Uyu muhanzikazi w’ijwi ryururutsa imitima y’abababaye yamenyekanye mu ndirimbo atera muri Korali Shalom zirimo “Nzirata’’, “Abami n’abategetsi’’, “Nzamamaza”, ‘‘Nyabihanga’’ n’izindi.

Umwaka wa 2019 yawutangiye mu isura nshya aho yatangiye umuziki nk’umuhanzi wigenga. Indirimbo ye ya mbere yayise ‘‘Ikorera igihe’’, yayishyize ahagaragara mu ntangiriro za Mutarama 2019.

Mahirwe yavuze ko ubutumwa buyikubiyemo bugaruka ku ishimwe ry’Imana isezeranya kandi ikarisohoza.

Yagize ati “Nayihisemo kuko hari ibyo Imana yambwiraga, nkabona bidashoboka ariko igihe kigeze birasohora. Byatumye mbitindaho cyane ndetse mbona iko ikora mu gihe cyayo cyagenwe. Imana yankoreye byinshi ku buryo ntabirondora ariko icy’ibanze ku buzima bwanjye ni ubukwe bwiza.’’

Iyi ndirimbo yayikoranye n’umuhanzi Ndinzwenimana Isaie uvukana n’umugabo we.

Yagize ati “Nahisemo gukorana na we kuko afite ijwi ririmo amavuta y’Imana atuma riryohera amatwi y’abamwumva. Ikindi ni uko ari inshuti yanjye ya hafi.’’

Mahirwe yavuze ko intego afite mu muziki ari ukuzana intama nyinshi kuri Kirisitu.

Yagize ati “Gahunda yanjye ni ukubwiriza abantu ubutumwa bwiza. Umuziki wanjye mu minsi iri imbere uzibanda cyane ku njyana ya Lumba, nazirikana n’ushingiye kuri gakondo y’u Rwanda.’’

Uyu muhanzikazi yavuze ko urugendo rwo gukora umuziki rutazamutandukanya na Korali Shalom yagezemo mu 2017.

Yagize ati “Korali Shalom nyifata nk’umuryango wanjye kuko imba ku mutima cyane. Kuririmba ku giti cyanjye ntaho bihuriye no kuba nava muri Korali kuko niyo mpa umwanya wa mbere mu muhamagaro wo kuririmbira Imana.”

Mahirwe yatangiye kugaragaza impano yo kuririmba abarizwa mu ishuri ryo ku Cyumweru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Goma aho yarerewe. Kuva mu 2007, uyu muhanzi yanyuze muri Korali zirimo Elayono, Tumaini, Integuza na Siyoni zo muri ADEPR Rubavu.

Mu bukwe bwe yaririmbiye umugabo we
Mahirwe Adeline ari mu nkingi zikomeye muri Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge nyuma y’igenda rya Gikundiro Rehema
Rev. Muntu Benjamin ni we wasezeranyije aba bombi mu muhango wabereye muri ADEPR Nyarugenge

Umva hano indirimbo Ikorera IGIHE ya Mahirwe Adeline na Ndinzwe Isaie


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza