Umunyempano Sam Rushimisha yasohoye indirimbo nshya yise ‘‘Ubutunzi’’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Gicurasi 2020 saa 09:16
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi w’umunyempano mu muziki wo guhimbaza Imana, Sam Rushimisha, yasohoye indirimbo yise ‘Ubutunzi’ ihamagarira abantu kubitsa mu ijuru binyuze mu gukora ibinezeza Imana.

Rushimisha Sam ni umukirisitu ukora ivugabutumwa abicishije mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ubarizwa mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas muri Amerika.

Gukizwa no kwinjira mu muziki uhimbaza Imana, abikomora ahanini ku mpanuro yahawe n’ababyeyi be dore ko we n’abavandimwe be bakuze batozwa ibijyanye n’agakiza.

Mu buhamya bwe, Rushimisha avuga ko yakijijwe neza mu 2014 ari nabwo yabatijwe mu mazi menshi.

Indirimbo yamwinjije mu muziki ni iyo yakoranye n’umuramyi Romulus Rushimisha na we uba muri Amerika wamamariye cyane muri Rehoboth Ministries.

Mu kiganiro na IGIHE, Sam Rushimisha yavuze ko kuririmbira Imana ari umuhamagaro, akaba agamije kwamamaza ubutumwa bwiza.

Ati “Kuririmba byo nabitangiye kera sinabimenya, nagiye mba no muri korali mu Rwanda no muri Amerika. Indirimbo ya mbere nayishyize hanze mu 2019, nayikoranye na Romulus. Kuririmba mbikora kuko ari umuhamagaro, ni inzira yo gucishamo ubutumwa bwiza bwiza bwa Kristo”.

Uyu muhanzi avuga ko indirimbo ye nshya yise ‘‘Ubutunzi’’ yayihimbye ashaka kwerekana ibintu by’agaciro kurusha ibindi abakorera Imana bazabamo iteka ryose.

Yasabye abantu bose guharanira kubitsa ubutunzi bwabo mu Ijuru aho ingesi zitagera cyane ko mu Isi harimo ibibi n’ibyiza.

Ati “Iby’agaciro karusha ibindi ni byo tuzabamo iteka, ni ibyo mu bwami bwo mu Ijuru ndetse ko tugomba guhanga amaso aho ubutunzi bwacu nyakuri buri atari ubw’iyi Si benshi twirukaho ariko amaherezo tukabusiga. Ni byiza gushaka ubutunzi ariko tunazirikane ubw’ukuri ari nabwo bw’ibihe byose kandi tubugeraho twubahiriza ibyo umwami wacu Yesu adusaba twubakira ku rukundo.’’

Sam Rushimisha amaze gushyira hanze indirimbo zirimo ‘‘Shimwa Mwami’’, yakoranye na Romulus Rushimisha wamwinjije mu muziki, ‘‘Ntibikingora’’, ‘‘Inshuti nyanshuti’’ na ‘‘Nayagaciro’’.

Uyu muhanzi yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bita Mirimba akurira mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali. Yerekeje muri Amerika mu 2015 ajyanye n’umuryango we.

Sam Rushimisha yashimye Romulus bakoranye indirimbo ya mbere. Amuvuga nk’umuhanga cyane muri muzika, wicisha bugufi
Umunyempano Sam Rushimisha yasohoye indirimbo nshya yise ‘‘Ubutunzi’’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .