Umunya-Canada uririmba indirimbo zihimbaza Imana yatunguranye avuga ko atayizera

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Gicurasi 2020 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Jonathan Steingard, inkingi ya mwamba mu itsinda rya riririmba indirimbo zihimbaza Imana mu Njyana ya Rock rizwi Hawk Nelson, yavuze ko atacyizerera mu Mana.

Mu butumwa burebure uyu muririmbyi yasangije abamukurikira kuri Instagram yagaragaje atari umwe mu bizera Imana.

Ati “Maze igihe kinini nterwa ubwoba no kubasangiza ibi ariko ubu ndiyumvamo ko ari cyo gihe cyiza kuri njye kuba navugisha ukuri. Ndizera ko iri atari iherezo ry’ikiganiro ahubwo ari intangiriro.”

Yakomeje avuga ko kuba yarakuriye mu muryango usenga, akaba umwana w’umupasiteri agacuranga ndetse akaba n’umuririmbyi muri band ya gikirisitu akanitwa umukirisitu mu bintu byinshi yagiye anyuramo mu buzima bwe yaje gusanga ‘ubu atacyizerera mu Mana’.

Arongera ati “Amagambo aheruka make mu nteruro yari akomeye kuyandika, nashakaga no koroshya iyi nyandiko nkabyandika bitandukanye n’uko nabikoze ariko ntabwo byari kuba ukuri nk’uko bimeze gutya.”

Uyu muhanzi ntabwo yigeze avuga niba ateganya kureka kuririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Steingard yari amaze igihe kinini atekereza uburyo azabyandikamo. Ngo yatangiye ashidikanya we ubwe aza kubiganiriza inshuti ze za hafi.

Yaje gutungurwa no gusanga hari abandi bakuriye mu nsengero nkawe batinya kubivuga kubera ko babura buri kimwe.

Abo basanzwe babana muri band bamushyigikiye bavuga ko intego yabo ari ugufasha abantu no kubatera imbaraga mu byo bakora mu kuri kuko Imana iri kumwe nabo kandi iri mu ruhande rwabo.

Hawk Nelson, itsinda Jonathan Steingard abarizwamo rigizwe n’abasore batanu [Daniel Biro, Jonathan Steingard, Micah Kuiper na David Niacaris]. Ni rimwe mu matsinda akomeye aramya Imana mu buryo bw’injyana ya rock na pop punk. Ryashingiye mu Mujyi wa Peterborough, Ontario. Rimaze gukora album umunani.

Imwe mu ndirimbo z’iri tsinda

Jonathan Steingard yavuze ko atacyizera Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .