Umunya-Australia yagizwe umuyobozi muri Miss Career Africa itegurwa n’Abanyarwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Kanama 2020 saa 12:11
Yasuwe :
0 0

Umunya-Australia, Heshani Munasinghe, yagizwe Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa wa Miss Career Africa, itegurwa n’abanyarwanda, nyuma yo kubisaba akanareka akandi kazi yari afite, kubera umuhate afite mu guteza imbere umwali n’umutegarugori muri Afurika.

Rubaduka Frank washinze Miss Career Africa, yabwiye IGIHE ko Heshani yahawe izi nshingano nyuma y’urugendo yagiriye mu Misiri, mbere gato y’uko Coronavirus itangira, akabona ubuzima bamwe babayeho muri Afurika.

Yajyanye iwabo igitekerezo cyo kuzagira icyo akora kuri ubu buzima bubi yabonye, noneho Coronavirus ijemo, atekereza ko noneho abantu bari basanzwe babayeho nabi, ubuzima bugiye gukomera cyane.

Yibajije umuryango wamufasha mu bikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abanyafurika, aza kurangirwa n’inshuti ye Miss Career Africa.

Rubaduka ati “Yahise atwandikira adusaba ko twakorana, tubonye ubunararibonye afite duhita tumuha umwanya wo hejuru, kuko twiteze ko hari byinshi azadufashamo mu iterambere ry’umuryango w’abanyafurika.”

Yakomeje avuga ko uyu mugore yahisemo kureka akazi yari asanzwe afite kugira ngo azakorane na Miss Career Africa nta kirogoya.

Bimwe mu byitezwe kuri Heshani harimo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa bya Miss Career Africa n’ibindi bigo biyishamikiyeho birimo All Trust Consult, itanga inguzanyo cyane cyane ku bagore, igamije ko biteza imbere.

Harimo kandi gushyiraho ingamba zizamura urwego rwa Miss Career Africa nk’umuryango ndetse n’irushanwa, kuyobora abakozi barenga 96 ba Miss Career Africa mu gushyira mu bikorwa neza ibyo bashinzwe n’ibindi byinshi.

Heshani Munasinghe afite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mategeko no mu bucuruzi.

Yakoze nka ‘Associate Investment Manager’ muri AMPC Global Equities Team kuva muri Werurwe 2018 kugeza muri uyu mwaka 2020, aho yahisemo kureka aka kazi akaza muri Miss Career Africa. Iki kigo cyakoreraga mu Bwongereza.

Muri Mutarama 2016 yakoze nk’uwungirije ushinzwe iterambere ry’ikigo cya Microsoft mu Mujyi wa Shanghai mu Bushinwa.

Irushanwa rya Miss Career Africa rizenguruka mu bice bitandukanye bya Afurika. Miss Career Africa Organization ifite intumbero y’imyaka 30, aho nibura abakobwa 450 000 bazaba bamaze kuvamo ba rwiyemezamirimo bato, abahanga mu mirimo n’inganda zitandukanye muri Afurika.

Biteganyijwe ko Miss Career Africa 2020 azatorerwa mu Rwanda mu birori bikomeye bizaba ku wa 27 Ugushyingo 2020, ibirori bizabanzirizwa n’umwiherero; mu gihe mu 2022 iri rushanwa rizabera muri Nigeria. Rizajya riba rimwe mu myaka ibiri.

Ibisabwa mu bashaka guhatana ni ukuba uri hagati y’imyaka 18-24, uri umushabitsi wasoje amashuri yisumbuye cyangwa wiga muri kaminuza unabarizwa muri Afurika.

Heshani Munasinghe yiyemeje gutanga umusanzu mu iterambere ry'umwali n'umutegarugori

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .