Jean Claude Gianadda yafatanyije na Christus Regnat mu Misa yabaye kuri iki Cyumweru tariki 6 Ukwakira 2019, guhera saa yine za mu gitondo.
Misa igeze hagati yashyikirije inkunga y’amayero 1500 yo gufasha Centre Inshuti Zacu, ikigo gifasha abana bafite ubumuga ngo kuko kuri we ukwemera gukwiye guherekezwa n’ibikorwa.
Misa ihumuje, yahise akomerezaho ataramana n’abari bayitabiriye barishima mu buryo budasanzwe.
Uyu muhanzi urava mu Rwanda kuri uyu wa Mbere mu masaha y’umugoroba arasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali asobanurirwe amateka yaranze u Rwanda akarugeza kuri Jenoside.
Gianadda kuwa Gatandatu yaririmbye mu gitaramo kigamije ibikorwa by’urukundo cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali], igitaramo yahuriyemo na Christus Regnat.
Cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru n’ab’ingeri zitandukanye barimo abana, urubyiruko, abakuru, abakecuru n’abasaza, abanyamahanga bose bashimishijwe no kwihera ijisho umuziki wa kera wanyuraga amatwi n’imitima ya benshi.
Uyu musaza wanyuze benshi yavutse mu 1944 mu Bufaransa [ubu afite imyaka 75]. Yabaye umwarimu wa Siyansi n’Umuyobozi w’Ishuri rya Koleji Saint Bruno i Marseille mu Bufaransa kuva 1970 kugeza 1994.
Uyu muhanzi w’umunyabigwi yashyize hanze album ya mbere mu 1974 aho yafatanyaga kuririmba no kwigisha












Amafoto: Muhizi Serge
TANGA IGITEKEREZO