Uko Kiliziya Gatolika yeguriwe ahahoze gereza ya 1930 ngo hubakwe katederali y’abantu 5000

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Mutarama 2020 saa 02:24
Yasuwe :
0 0

Arkidiyosezi ya Kigali yeguriwe ubutaka bungana na hegitari 5.5 z’ahahoze gereza ya Nyarugenge izwi nka 1930, ngo ihubake katederali igezweho.

Ubusanzwe Katederali ya Kigali iherereye mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge ahari Paruwasi ya St Michel, aho ari nto ku buryo ibikorwa binini bitabasha kuhabera.

Umwaka ushize ubwo Musenyeri wa Arkidiyosezi ya Kigali, Antoine Kambanda, yimikwaga, ibirori byabereye muri Stade Amahoro i Remera.

Icyo gihe kandi yagaragarije abanya-Kigali, icyifuzo cyo kubaka ingoro y’Imana, Katederali y’umujyi kandi ihesha Imana icyubahiro.

Perezida Kagame na we witabiriye ibyo birori yemeye inkunga mu kubaka iyo katederali, yongeraho ko bishobotse yanubakwa ahantu hashya.

Ati “Tuzafatanya kuyubaka, twubake katederali nziza kandi icyo gihe nibikunda twanayubaka ahandi hashya, ariko bizava mu bushake bwa Kiliziya cyangwa mu bwumvikane tuzaba twagize mu gutera inkunga tugere kuri icyo cyifuzo kandi bidatinze.”

Mu kiganiro Musenyeri Kambanda yagiranye na TVR, yashimiye Umukuru w’Igihugu ko imvugo ye ari yo ngiro, kubera ko ubu yabafashije bagahabwa ikibanza.

Ati “Nyuma y’aho twagiye dusaba tureba n’ubuyobozi bw’umujyi, n’ubwa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu idushinzwe, tugenda tureba ahashoboka mu mujyi atari kure y’umujyi, ariko kandi hanatunganye, habereye, hanashoboka”.

Mgr Kambanda avuga ko byahuriranye n’uko ahahoze gereza ya 1930 hari ikibanza kandi ubuyobozi bw’umujyi bwifuza ko hakorerwa ikindi kintu.

Ati “Muri ibyo bintu rero byari byifujwe natwe twashyizemo igitekerezo cya katederali. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yarabyumvise kandi igitekerezo aragishyigikira tukaba tumushimira ko bahaduhaye ngo habe hakubakwa kiliziya ibereye umujyi”.

Mgr Kambanda avuga ko ubu harimo gukorwa igishushanyo kigendanye n’icyerekezo 2050 u Rwanda rufite.

Ati “Turateganya kiliziya yajyamo abantu 5000, ariko ikagira n’umwanya imbere ya kiliziya, iyo habaye nk’iminsi mikuru katederali igira umwanya imbere yayo aho abantu bashobora guteranira bageze nko ku 10 000 no kugeza kuri 20 000”.

Mgr Kambanda avuga ko hataramenyekana agaciro kubaka iyi katederali izatwara.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buherutse gutangaza ko mu mpera za Gashyantare, igishushanyo kizaba cyarangiye, kikazaba cyerekana imiterere ya katederali, ubushobozi bwayo n’ibindi, ku buryo imirimo yo kubaka izaba yarangiye mu mpera za 2021.

Bwavuze kandi ko mu rwego rwo gusigasira ibimenyetso by’amateka by’inyubako, Kiliziya yasabwe gutanga igishushanyo cyerekana uburyo bateganya kubungabunga inyubako zishaje zihari.

Mgr Kambanda yemeje ko ibyo bumvikanyeho n’umujyi ari ugukora inyigo y’uburyo amateka ya gereza yajya agaragara no mu kuhasura abantu bakamenya amateka yahabaye n’uko hahindutse ahantu h’umugisha.

Avuga ko kuba ahari gereza hagiye kujya Kiliziya ‘nk’abakristu tubibonamo ubutumwa bukomeye, ni ukuvuga ngo ahari ahantu ho gucibwa n’urupfu, ubungubu hagiye kuba ahantu h’umukiro n’ubuzima’.

Mgr Kambanda avuga ko ahubatse katederali ya St Michel hataratekerezwa ikizahakorerwa kuko ari ibintu byo kwigwahoku bufatanye n’ubuyobozi. Yahakanye kandi ko aho bahawe ari ingurane ya St Michel.

Musenyeri Kambanda avuga ko katederali izubakwa izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 5000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .