Ubuhunzi n’ipfunwe mu babaye abashumba ba ADEPR, hategerejwe uzubaka amateka mashya

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 16 Kanama 2018 saa 04:49
Yasuwe :
0 0

Itorero rya Pantekote mu Rwanda rimaze imyaka 78 rivuga ubutumwa mu bice bitandukanye by’Igihugu, gusa abaribereye abavugizi ntawe uhabwa intebe y’icyubahiro kuko bamwe bahunze igihugu mu gihe abandi bakuwe ku buyobozi berekeza iya gereza.

Mu myaka 78 Itorero rya ADEPR rimaze rishinzwe mu Rwanda, rimaze kuyoborwa n’abavugizi bane tudashyizemo abayoboye by’agateganyo, ubu rikaba rifite umuvugizi wa gatanu utaramara n’umwaka atorewe iyo mirimo.

Abarangiza manda mu mahoro ni mbarwa

Abavugizi bemewe n’amategeko bayoboye ADEPR kugeza ubu ni bane, ku ikubitiro yayobowe na Kapitura Gabriel waje guhungira mu Bubiligi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu myaka ibiri ishize akaba yaritabye Imana ataragaruka mu Rwanda. Yakurikiwe na Nsanzurwimo Joseph wayoboye guhera mu 1984 kugeza muri Nyakanga 1994 ubwo yahungiraga muri Kenya mu 1994, nyuma akaza gukomereza mu Bubiligi ari naho ari kugeza ubu.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ADEPR yayobowe n’abavugizi b’abagateganyo barimo Pasiteri Kayihura Jacques 1994-1995, igihe kitari cyoroshye muri iryo torero, nk’uko binashimangirwa n’umwe mu bakirisitu umaze igihe muri iri torero, Hitimana Innocent usengera muri Paruwasi ADEPR Nyarugenge.

Mu kiganiro na IGIHE, yagize ati “Ntiyahiriwe n’ubuyobozi kuko yahiritswe n’agatsiko kari kayobowe n’uwitwa Munonoka mu gihe cy’amavugurura mu 1995-1996. Byari biteye ubwoba icyo gihe kuko abantu barwaniraga mu nsengero induru zikavuga. Itorero ryacitsemo ibice bibiri, igice kimwe kigira icyicaro i Gihogwe mu Karere ka Gasabo, ikindi gice gisigara mu Gakinjiro muri Nyarugenge.”

Munonoka André yayoboye inzibacyuho y’amezi atandatu mu gihe cy’amavugurura, akaba yari ahagarariye uruhande rwashakaga impinduka rwari ruhanganye n’urwitirirwaga Kayihura Jacques.

Hitimana yakomeje agira ati “Amavugurura arangiye ntawongeye kumuca iryera twagiye twumva ko yagiye gushinga irye dini nyuma twumva ngo yahungiye muri Afurika y’Epfo ubu akaba akorana n’abarwanya Leta y’u Rwanda.”

Sibomana yabanje kuhanyurana umucyo, agarutse ahasiga umugayo

Nyuma y’amavugurura habaye amatora, Pasiteri Sibomana Jean aba ari we utorerwa kuyobora ADEPR guhera mu 1996 kugeza mu 2006, ava ku buyobozi nyuma yo kuyobora manda ebyiri z’imyaka 10.

Yasimbuwe na Rev. Pasiteri Usabwimana Samuel bamwe bakunda kwita ‘Bwere’ bashingiye ku kuba mu gihe yayoboye ADEPR guhera mu 2006 kugeza muri Nzeri 2012, yaravugaga ko aharanira ‘ubwere’ bw’Itorero.

Umwe mu bapasiteri bakoranye bya hafi na Usabwimana wadusabye ko amazina ye adatangazwa, yagize ati “Yaharaniraga ko Itorero rya Kristo ryaba iryera ntiribemo umugayo, ariko byaje kurangira yegujwe ku buyobozi atarangije manda ya kabiri ashinjwa ibyaba bitandukanye. Ubu nawe ni nk’aho yahunze kuko amaze imyaka irenga itanu ataragaruka mu Rwanda kandi yagiye mu gihe kibi, afitanye ibibazo bikomeye n’abamusimbuye bamushinjaga ibyaha bitandukanye, baranamuciye mu rusengero asigaye asengera iwe mu rugo.”

Nyuma yo kweguzwa kwa Usabwimana Samuel, ubuyobozi bw’ADEPR muri Nzeri 2012 bwagarutse mu maboko ya Sibomana mu gihe cy’inzibacyuho y’amezi atandatu. Mu mwaka wa 2013 nyuma y’inzibacyuho, yongeye kugirirwa icyizere atorerwa kuyobora imyaka itanu.

Ku wa 27 Gicurasi 2017 nibwo Sibomana yatawe muri yombi na Polisi akurikiranyweho ibyaha bijyanye no kunyereza umutungo w’iri torero, ku ya 22 Nzeri 2017 aza gufungurwa by’agateganyo kubera impamvu z’uburwayi.

Mutamba Hope, umuyoboke w’Itorero ADEPR mu Karere ka Rwamagana, ni umwe mu bashimangira ko iherezo rya Sibomana ritabaye ryiza.

Ati “Tubabazwa no kuba uyu munsi atakwinjira mu rusengero ngo ahabwe icyubahiro nk’umuntu wayoboye Itorero imyaka myinshi, n’iyo yinjiye aba afite ipfunwe nta n’uwamwicaza ku ruhimbi hamwe n’abandi bapasiteri kuko baranamuciye ubu ari inyuma y’itorero.”

Umuvugizi mushya, imigambi mishya

Ku itariki ya 30 Gicurasi 2017 nibwo Rev. Karuranga Ephrem, yatorewe kuyobora ADEPR by’agateganyo asimbuye komite yari iyobowe na Sibomana, aza no gutorerwa manda y’imyaka itanu ku wa 17 Werurwe 2018.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko nawe ababazwa no kubona nta wayoboye iri torero urangiza manda neza.

Yagize ati “Turabisengera kandi twizeye ko Imana izabidufashamo. Njya mbiganiraho na bagenzi banjye nkavuga nti njyewe urufunguzo nzarutangira muri sitade, nzaruha mugenzi wanjye uzansimbura kandi turizera ko Imana hari icyo izakora. Ntabwo byahora bitya ko buri munsi tubura abakuru muri twebwe.”

“Hamwe na bagenzi banjye icyo twumvikanyeho ni uko dukwiye kubaka ikintu cy’amahoro. Ikigenda kibura ni uko mu bayobozi kenshi umuntu yireba ntarebe ku mukumbi, iyo utarebye ku mukumbi ntabwo nabishidikanyaho urangiza nabi.”

Nta wabura kuvuga ko ADEPR imaze kuba ubukombe kuko yatangiye ivugabutumwa mu mwaka wa 1940, ikaba imaze imyaka 78 ndetse ikagira abakirisitu basaga miliyoni ebyiri.

Mu bijyanye n’uburezi, ifite amashuri y’incuke 158, amashuri abanza 147, amashuri yisumbuye 59, ane y’imyuga n’ubumenyingiro hamwe na Kaminuza ya tewolojiya yitwa FATEK, ikagira n’ibitaro mu Karere ka Bugesera n’ibindi bikorwa by’iterambere bitandukanye.

Past Kapitura Gabriel niwe wabaye Umuvugizi wa mbere w'Itorero rya ADEPR ahagana mu mwaka wa 1940, ubwo yari ifite icyicaro gikuru i Cyangugu
Nsanzurwimo Joseph wayoboye guhera mu 1984 kugeza muri Nyakanga 1994 ubwo yahungiraga muri Kenya agakomereza mu Bubiligi
Pasiteri Kayihura Jacques yayoboye hagati ya 1994-1995
Rev. Pasiteri Usabwimana Samuel bamwe bakunda kwita ‘Bwere’ bashingiye ku kuba mu gihe yayoboye ADEPR guhera mu 2006 kugeza muri Nzeri 2012
Sibomana Jean yakuwe ku buyobozi atabwa muri yombi , abamusimbuye bahita bamuca mu itorero
Rev. Karuranga Ephrem ubu ni we muvugizi wa ADEPR

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .