Ni ibiganiro birimo kuba kuri uyu wa Kabiri mu mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera, byitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, na mugenzi we w’u Burundi, Albert Shingiro.
Bibaye mu gihe umubano w’ibihugu byombi utifashe neza, kugeza aho mu minsi ishize hasakaye amajwi y’umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano mu Burundi, Pierre Nkurikiye, asaba abaturage ko igihe babonye umuntu wese uvuga Ikinyarwanda bagomba guhita batungira ubuyobozi agatoki.
Umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi wahungabanye cyane mu 2015 ubwo Perezida Pierre Nkurunziza wayoboraga u Burundi yiyamamarizaga manda ya gatatu, bigateza imvururu zatumye abaturage benshi bahunga, barimo benshi bahungiye mu Rwanda.
Nyuma ya kudeta (coup d’état) yapfubye, u Burundi bwakunze gushinja u Rwanda gushyigikira abashatse guhirika ubutegetsi, mu gihe u Rwanda narwo rwakomeje gushinja u Burundi gushyigikira imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, yakunze kugaba ibitero muri iki gihugu inyuze mu ishyamba rya Nyungwe, rifatanye n’irya Kibira mui Burundi. Ni imitwe irimo FLN, FDLR n’indi.
Ibi biganiro kandi bibaye nyuma y’iminsi mike u Rwanda rufashe abarwanyi 19 ba RED Tabara, biyemereye ko bari bamaze iminsi mu mirwano na Leta y’u Burundi.
Perezida Paul Kagame aheruka kuvuga ko hari icyizere ko ubuyobozi bushya mu Burundi bwazana impinduka mu mubano w’ibihugu byombi, nubwo Perezida w’u Burundi aheruka kumvikana avuga ko atabana n’igihugu “cy’icyiyorobetsi”.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!