U Bubiligi: King Landry waririmbaga indirimbo zisanzwe yinjiye mu muziki wo kuramya Imana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Kanama 2020 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Manzi Rukundo Landry ukoresha amazina ya King Landry mu muziki, yatangiye gukora indirimbo zo guhimbaza Imana agamije gutanga ubutumwa bugarura abantu kuri Yesu Kirisitu.

Uyu muhanzi yari asanzwe akora indirimbo zisanzwe, aho akorera umuziki we mu Bubiligi ku Mugabane w’u Burayi. Yatangiye gushyira hanze indirimbo zo guhimbaza Imana.

King Landry yavuze ko mu myaka yose yari amaze akora umuziki yahisemo kwiyegurira Imana, akayiramya kugera ku ndunduro y’ubuzima bwe.

Gusa avuga ko akeneye imbaraga n’ubufasha cyane cyane bw’amasengesho kugira ngo atazasubira inyuma.

Abajijwe impamvu yaretse kuririmba indirimbo benshi bita iz’Isi, yavuze ko ari umwanzuro yafashe yawutekereje neza.

Yakomeje ati “Umutima wanjye wahoraga umbwira ko nkwiriye kuba umuramyi gusa nkakomeza kwinangira ariko ngeraho mfata umwanzuro.”

King Landry afitanye isano ya bugufi n’umuhanzi uramya Imana nawe uri kuzamukana ingoga, Babou Melo, uri mu banyempano bahanzwe amaso mu rugando rw’umuziki uhimbaza Imana.

King Landry yinjiye mu muziki asohora indirimbo ye nshya yise “Ibyo unkorera”, yakozwe mu buryo bw’amajwi na Boris, uri mu bakorana n’abahanzi benshi bahimbaza Imana.

-  Reba indirimbo ya King Landry

King Landry waririmbaga indirimbo zisanzwe yinjiye mu muziki wo kuramya Imana
King Landry yinjiye mu muziki asohora indirimbo ye nshya yise “Ibyo unkorera”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .