Twamwakiriye nk’umwana mu rugo: Abanya-Gihundwe bishimiye umushumba mushya Past Nsabayesu

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 2 Werurwe 2021 saa 08:12
Yasuwe :
0 0

Ku wa 21 Gashyantare 2021 ni bwo inkuru nziza yatashye mu bayoboke ba ADEPR Gihundwe ivuga ko Pasiteri Nsabayesu Aimable, yagizwe Umushumba w’Ururembo rwa Gihundwe.

Imitima yabo yari ishimishijwe no kuba ururembo rugiye kuyoborwa n’umwana wabo, kuko muri Gihundwe ariho yakuriye ndetse akahakora n’imirimo itandukanye mu itorero.

Byari ibyishimo bikomeye kuri iki Cyumweru ku bakirisitu b’i Gihundwe kongera kubonana n’umwana wabo bakoranye umurimo w’Imana mu gihe cy’imyaka myinshi, ubu bakaba bamwakira nk’umushumba w’ururembo rwabo.

Pasiteri Nsabayesu yakuriye mu Itorero rya Gihundwe kuko ariho yakirijwe afite imyaka 11, ahakorera imirimo itandukanye. Nyuma kubera impamvu z’ubuzima yaje kuhava ariko akomeza gukurikirana uko imirimo igenda muri iri torero.

Bamwe mu bakirisitu bo mu itorero rya Gihundwe baganiriye na IGIHE, bavuze ko bishimiye kubona umwana wabo aje kubabera umushumba.

Majyambere Cyprien yagize ati “Ni ishimwe rikomeye. Twarishimye cyane kubona Nsabayesu ari we uje kutubera umushumba. Ni umuntu utuzi neza, bizadufasha gutera imbere. Kuba kandi ari umuntu ukiri muto ni byiza buri wese bazabasha kumvikana.”

“Haba abakuru bazumvikana kuko ni umwana wabo bareze baramuzi neza ndetse natwe urubyiruko tuzumvikana kuko turi bamwe. Ni ishimwe rikomeye kuri twe kubona umuntu nk’uyu ukunda Imana kandi uzi n’ubwenge, bizadufasha mu iterambere.”

Ibi byishimo abihuje na Twagira Pierre wavuze ko ari Imana ibikoze kuko nta mwana wakifuriza ibibi iwabo.

Ati “Imana iradushumbushije. Buriya nta mwana utifuriza iwabo ibyiza turabihamya tudashidikanya ko tuzabana neza. Nka Korali Bethania twese byaradushimishije nubwo afite inshingano nyinshi ariko azadufasha muri korali.”

Pasiteri Nsabayesu Aimable na we ibyishimo ni byose kongera gusubira ku ivuko ari umushumba. Yavuze ko azakorana n’abavandimwe bakoranye umurimo kuva kera mu gushaka icyateza imbere itorero.

Ati “Nanejejwe no guhabwa inshingano zo kuba Umushumba w’Ururembo navukiyemo, nakuriyemo kandi nakoreyemo umurimo w’Imana igihe kirekire.”

“Ndashimira abambanjirije kandi nanjye niteguye gutanga umusanzu wanjye mu gihe cyanjye tukamamaza ubwami bw’Imana kandi tukarushaho no kwiteza imbere dutegereje kugaruka kwa Yesu Kirisitu.”

Yakomeje avuga ko icyo ashyize imbere ari uko amaparuwasi yose ya Gihundwe uko ari 71 atera imbere mu buryo bw’umwuka ndetse no mu bw’umubiri.

Ati “Turifuza Gihundwe ifite ububyutse budasanzwe bwuzuyemo kwigaragaza kw’Imana mu mibereho y’abantu, ifite ubwiza bugaragarira amaso y’abantu bugatera abandi kuhabenguka, kandi ifite iterambere ryuzuye kuri roho no ku mubiri.”

“Tuzashyira imbaraga mu ivugabutumwa rizana benshi kuri Kirisitu no kubungabunga intama turagijwe, nazo zifite ubugingo buzima mu mibiri mizima. Tuzita ku kuzamura umutungo mu rwego rwo guca ubukene mu itorero. Ikindi ni ukugarura urukundo n’ubumwe mu itorero.”

Yongeyeho ko byose bazabifashwa no gusenga cyane, gukora cyane no gukiranuka.
Pasiteri Nsabayesu yari ayoboye Umudugudu wa Kacyiru muri ADEPR akaba asanzwe ari umuhanga mu bijyanye n’umuziki kuko ari umwarimu mu Ishuri ry’Umuziki rya Nyundo.

Reba indirimbo "Umbe Hafi" Pasiteri Nsabayesu yakoranye n’umuryango we

Abanya-Gihundwe bashimishijwe no kongera kubonana na Pasiteri Nsabayesu ari umushumba wabo
Aho Ururembo rwa Gihundwe ruzajya rukorera ni ho itorero rya ADEPR ryatangiriye
Aho Ururembo rwa Gihundwe ruzajya rukorera ni ho itorero rya ADEPR ryatangiriye
Pasiteri Nsabayesu Aimable asanzwe ari umuhanga muri muzika
Pasiteri Nsabayesu Aimable n'umugore we Uwimana Jeannette
Pasiteri Nsabayesu yavuze ko yifuza kubona Gihundwe iteye imbere mu buryo bw'umwuka ndetse no mu bifatika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .