Tonzi yashyize hanze indirimbo irimo isengesho ry’ibyo yifuza mu buzima bwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Kanama 2020 saa 06:42
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Uwitonze Clementine wamamaye mu muziki wo kuramya Imana nka Tonzi, yashyize hanze indirimbo nshya yise yise ‘Gumana Nanjye’ yo gushimira Imana no kuyisaba kumuba hafi.

Uyu muhanzikazi yabwiye IGIHE ko yayikoze ari nk’isengesho ry’ibyo yifuza mu buzima bwe bwa buri munsi.

Ati “Ni indirimbo nakoze nshaka guha abantu ubutumwa burimo isengesho nifuza mu buzima bwa buri munsi. Kubana n’Imana, kugenda n’Imana mu byo nkora byose kandi mbyifuriza buri muntu uwo wariwe wese. Ni isengesho ryo kubwira Imana ko ubuzima bwanjye itarimo ntacyo nakwishoboza.”

Tonzi yari aherutse gushyira hanze indirimbo zirimo iyo yise ‘Isoko’ yahuriyemo n’abandi bahanzi batandukanye ndetse na ‘Dereva’, Uragorora’ n’izindi nyinshi.

Tonzi ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo z’Imana umaze gushinga imizi haba mu Rwanda ndetse no bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ni umwe mu bari bagize Akanama Nkemurampaka ka PGGSS yari ahuriyemo na Lion Imanzi na Aimable Twahirwa. Yamamaye cyane mu ndirimbo zo kuramye Imana cyane mu yitwa ‘Humura’ yakunzwe mu buryo buhambaye.

Tonzi yavuze ko yakoze iyi ndirimbo nk’isengesho ry’ibyo yifuza mu buzima bwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .