00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sharia ntibuza abagore kwiga: Ikiganiro na Sheikh Sindayigaya ku mategeko akunze gukura benshi umutima

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 26 Nzeri 2021 saa 03:30
Yasuwe :
0 0

Muri Kanama rwagati uyu mwaka, benshi ku Isi bakutse umutima ubwo bumvaga ko muri Afghanistan ubutegetsi bwafashwe n’abagize umutwe w’Abatalibani, bari bamaze imyaka isaga 20 babuhiritsweho.

Icyateraga ubwoba benshi barimo n’abatuye icyo gihugu bahise bafata iy’ubuhungiro, ni imikorere y’Abatalibani mu myaka ishize ubwo bayoboraga igihugu bakoresheje amategeko azwi nka sharia, akoreshwa na bimwe mu bihugu mbarwa ku Isi biyobowe mu buryo bwa Kisilamu.

Abatalibani bazwiho gutanga ibihano bikakaye birimo urupfu, kwicishwa amabuye, gukatwa ibice bimwe by’umubiri n’ibindi. Bazwi kandi mu kutorohera abagore nko kubabuza kujya gukora, kubabuza kwiga n’ibindi.

Sheikh Sindayigaya Musa yavuze ko ubusanzwe sharia atari amategeko mabi kuko “Sharia iri mu nyungu z’abantu kandi amategeko y’Imana icyo adushakira cyose ni ikigamije ineza.”

Yavuze ko ubusanzwe Sharia ya kisilamu, ari amategeko ashingiye ku myemerere y’idini ya kisilamu akomoka mu gitabo gitagatifu cya Korowani ndetse no mu migenzo y’intumwa y’Imana Muhammad [Imana imuhe amahoro n’imigisha].

Sheikh Sindayigaya yavuze ko sharia ari amategeko agamije gutuma abantu babaho neza ntawe ubangamiye undi kandi bubahiriza amategeko y’Imana.

Ubusanzwe ngo sharia ifite intego nyamukuru zigera kuri eshanu zirimo kurinda ubuzima bw’abantu, ibuza abantu kwicana cyangwa kuba umwe yabangamira ubuzima bwa mugenzi we.

Muri sharia umuntu ufashwe yishe mugenzi we abishaka, ahabwa ibihano birimo kwicwa, kumubabarira cyangwa bagahabwa impozamarira byose bigakorwa ku mahitamo y’umuryango w’uwishwe.

Yavuze ko icyo gihano gitangwa kugira ngo abantu bubahe ubuzima bw’abandi.

Ati “Niyo mpamvu mu bihugu bike bikurikiza amategeko ya Sharia, kugira ngo uzabone ngo umuntu yishe undi, ni ibintu by’imbonekarimwe. N’iyo bavuze ngo umuntu yishe undi, batangira kuvuga ngo ashobora kuba yarwaye mu mutwe cyangwa afite ikindi kibazo kuko na we ubuzima bwe buzahita bugenda.”

Mu bindi avuga sharia yaje kurinda harimo ubusugire bw’ubwenge, aho ibuza abantu kwangiza umubiri bafata ibintu bishobora gutuma ubwonko budakora neza nk’ibiyobyabwenge, ibisindisha n’ibindi.

Sindayigaya kandi yavuze ko sharia yaje kurinda imitungo y’abantu, ishyiraho amategeko arwanya ubujura, kurinda umuryango n’ibindi.

Ntwabwo benshi bakira neza imikoreshereze y’amategeko akaze ya sharia ahanini hashingiwe ku bihano bitangwa iyo umwe ayarenzeho, biremereye ugereranyije n’ahandi.

Skeikh Sindayigaya yavuze ko hari abayatinya kuko “abangamira bimwe mu byifuzo n’imigambi ya bamwe”.

Icyakora hari n’abo yemera ko bayatinya kubera uburyo hari abagiye bafata imico yabo n’ibyifuzo byabo, ibyo bakoze bakabiyitirira kandi ntaho bihuriye.

Ati “Hari ibintu abantu bakora bakabishyira mu mico yabo ariko bitari mu idini. Hari ibihugu byagiye bibuza abagore gutwara imodoka ariko amategeko ya sharia ntabwo yigeze avuga ko umugore abujijwe gutwara imodoka. Umugore yemerewe gutunga imitungo ye bwite.”

“Abatalibani ubwo bari bayoboye [Afghanistan] hagiye haboneka uburyo bwitirirwa sharia ariko atari sharia, kuvuga ngo abagore ntibakora, ntibajya kwiga, ntabwo amategeko ya sharia abuza umugore kwiga.”

Sheikh Sindayigaya yavuze ko amategeko ya sharia yemewe ari ajyanye n’ibyanditswe muri Korowani, kandi ko ayo yemewe ari meza ku mibereho n’imibanire by’abantu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .