Sedy Djano yisunze Serge Iyamuremye bakorana indirimbo ‘Ni wowe’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Gicurasi 2020 saa 03:07
Yasuwe :
0 0

Cedrick Djano uzwi mu muziki nka Sedy Djano nyuma y’amezi make akoranye indirimbo na Uncle Austin wamushyize muri kompanyi ye yitwa The Management, yasohoye indirimbo nshya yakoranye na Serge Iyamuremye, bise ‘Ni Wowe’.

Sedy Djano abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari naho akorera umuziki. Indirimbo ye ‘Ni Wowe’ yashyize hanze ni iya gatandatu mu zo amaze gukora kuva atangiye umuziki.

Mu kiganiro na IGIHE, Sedy Djano, yavuze ko indirimbo ye nshya ivuze byinshi ku buzima bw’umuntu wese utuye ku Isi na cyane ko asanga nta muntu wabura icyo ashimira Imana.

Yakomeje agira ati “Twese ntawe utashima Imana nubwo benshi tubyirengagiza ariko byonyine kuba tubona bucya ndetse bukira tukiri bazima mu gihe inshuti, abavandimwe, ababyeyi, abana bacu, ndetse n’urungano bitaba Imana twe tugasigara kandi ntacyo tubarusha, ibyo byonyine ni ishimwe rikomeye."

Yavuze ko iyi ndirimbo yakozwe mu buryo budasanzwe ndetse bushya mu matwi ya benshi, uburyo bwiza buri wese yisangamo ndetse akanarushaho kwibuka ibyo Imana yamukoreye.

‘Ni Wowe’ ni umushinga wa kabiri Sedy Djano yahuriyemo na Serge Iyamuremye.

Yagize ati “Serge nasanze ari umuhanzi mwiza, ni inshuti nziza ndetse akaba ari n’umuntu mwiza buri wese yakwigiraho byinshi mu buzima bwacu bwa buri munsi.”

Serge Iyamuremye yabwiye IGIHE ko yemeye gukorana na Sedy Djano kubera ko yabimusabye kandi akaba amaze kuba nk’umuvandimwe we.

Yagize ati “Impamvu tumaze gukora indirimbo ebyiri ni uko yabinsabye kandi amaze kuba nk’umuvandimwe kuri njye. Ikirenze ibyo afite umutima ukunda ibyo nkunda. Sedy afasha cyane abatishoboye kandi ntavuze ihembe cyangwa ntiyite ku izina ahubwo ibyo yaciyemo ni byo bituma afasha. Nigiye kuri uyu mugabo ko ibyo akora nta kindi aba agamije ahubwo ikiri muri we ari ukunezezwa no kubona ushonje yariye.”

Sedy Djano afite intego yo gutanga ubutumwa bwiza, inama zubaka n’indi mishinga itandukanye.

Cedrick Djano yakuriye mu Karere ka Muhanga, ubuzima bubi yabagamo bwatumye afata icyemezo ava mu rugo afite imyaka 14 yerekeza muri Uganda gushakisha imibereho.

Yaje kujya muri Amerika ariga, arakora, ubuzima burahinduka. Urugendo rwe mu muziki yarutangiye mu 2018.

Indirimbo amaze gushyira hanze zirimo ‘Turagushima’, ‘Ntabe ari njye’ na ‘Ni wowe’ [inshya] yakoranye na Serge Iyamuremye, ‘BE KIND’ yakoranye na Social Mula & Riderman, ‘Don’t Judge Me’ yakoranye na Uncle Austin, ‘You Make Me Higher’ yakoranye na Junior Multisystem.

Sedy Djano yatangiye umuziki mu 2018, amaze gushyira hanze indirimbo esheshatu
Sedy Djano akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Serge Iyamuremye ari mu bahanzi baramya Imana b'abahanga mu bakorera umuziki mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .