Pst Emmanuel Ganza yasohoye indirimbo yanditse akibarizwa muri Korali Impuhwe y’i Gisenyi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Ukwakira 2020 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Umuramyi akaba n’umubwirizabutumwa bwiza Emmanuel Amani Ganza ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa ‘Amavi’ yanditse kera akiririmba muri Korali Impuhwe ibarizwa mu Itorero rya ADEPR mu Karere ka Rubavu.

Indirimbo nshya ya Pasiteri Ganza ikoze mu mudiho wa Kinyarwanda ndetse yayikoze yifashishije abantu baserutse mu myambaro iranga umuco gakondo w’urwa Gasabo.

Pasiteri Ganza yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo yayiririmbye akibarizwa muri Korali Impuhwe y’i Rubavu.

Ati “Iyi ndirimbo nayanditse kera nkiri umuririmbyi muri Korali Impuhwe yo ku Gisenyi.”

Yavuze ko ari indirimbo ivuga ku gutegereza Imana igakora mu gihe cyayo kuko nta muntu wasa nayo mu mikorere n’imivugire.

Ati “Ni Imana yumva igihe cyose nyitakiye, ikora ibihabanye n’ibyo abantu dukora. Imana yacu igira ukuri kandi ibyo ivuze irabisohoza. Idukunda ntacyo iduciye, bitandukanye n’abantu bagukundira inyungu runaka.”

Pasiteri Emmanuel Amani Ganza yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akurira mu Rwanda no muri Kenya. Ni umuramyi ubikorana umutima ukunze kandi agakunda Imana ataryarya. Ni we watangije akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Itorero House of Grace International Church Worldwide rifite icyicaro muri Amerika.

Ni umuyobozi w’indirimbo akaba umuhanzi ubarizwa muri label ye bwite yitwa Grace Centre (GC) ibarizwa muri New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Pasiteri Emmanuel Amani Ganza yari aherutse gushyira hanze indirimbo ebyiri ‘Uri Uwera’ na ‘Ni wowe’.

Pasiteri Emmanuel Ganza yasohoye indirimbo yanditse akibarizwa muri Korali Impuhwe y’i Gisenyi
Pasiteri Emmanuel Amani Ganza yari aherutse gushyira hanze indirimbo ebyiri ‘Uri Uwera’ na ‘Ni wowe’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .